Digiqole ad

DRC : 20 ba M23 bamaze kugwa mu mirwano…Ngo abafashwe harimo Abanyarwanda

 DRC : 20 ba M23 bamaze kugwa mu mirwano…Ngo abafashwe harimo Abanyarwanda

FARDC itangaza ko imaze kwivugana abarwanyi 20 ba M23

Umwe mu bayobozi bakuru mu ngabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Gen Leon Mushale yatangaje ko igisirikare cy’iki gihugu kimaze kwivugana abarwanyi 20 b’umutwe wa M23 mu mirwano yatangiye kuwa 27 Mutarama. Akavuga ko bamwe mu bafashwe barimo Abanyarwanda.

FARDC itangaza ko imaze kwivugana abarwanyi 20 ba M23
FARDC itangaza ko imaze kwivugana abarwanyi 20 ba M23

Gen Mushale avuga ko banafashe abandi barwanyi 25 b’uyu mutwe ngo barimo 15 b’Abanyarwanda n’abandi 10 b’Abanye-Congo. Ngo aba barwanyi baraye beretswe itangazamakuru i Goma.

Uyu mujenerali avuga ko banafashe bimwe mu bikoresho birimo intwaro z’aba barwanyi gusa yirinze kuvuga ingano yabyo akavuga ko ari byinshi.

Imirwano yabereye mu duce twa Mikeno na Karisimbi, uyu muyobozi muri FARDC avuga ko yaguyemo abarwanyi 20 ba M23.

Avuga ko n’ubwo aba barwanyi bubuye imirwano ariko badashobora kugera ku ntego yabo. Ati “ M23 ubu mbabwira yahungiye muri Ouganda no mu Rwanda. Kandi ibi bihugu bibiri by’ibituranyi mbabwira ni ho M23 yahungiye kandi na byo birabyiyemerera. “

Gusa Mushale asaba ingabo za Congo kuba maso. Ati “ Kuko iyo umwanzi yagucitse ntushobora kwizera ko wamuciye intege burundu, ni umwanzi ushobora kwisuganya akongera akagaruka, ariko bagomba kumenya ko igihe bazafatira umwanzuro wo kugaruka tuzahurira mu nzira tukabaneshereza ku gihe.”

Mu ntangiro z’uyu mwaka ni bwo humvikanye ko M23 yubuye imirwano, abaturage bo muri Kivu ya ruguru batangaje ko abarwanyi b’uyu mutwe bakomeje kwinjira muri iki gihugu bitwaje ibirwanisho.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Abanyarwanda ashatse kuvuga iki babasanganye indangamuntu na mituel de sante hahahah ibinamico byo muri a Africa ubwo amatora ngo pyu kuko igihugu kiri mu ntambara hahhah

  • SI IBYO SE WAKORA AMATORA WUGARIJWE ARIKO IBI NTUBIHAKANE NA UGANDA IRABYEMERA KO M23 YATOROTSE

  • Ndasaba FARDC kutongera kugirimfungwa kururwo rugamba.Udakubisimbwa yororimisega.

Comments are closed.

en_USEnglish