Digiqole ad

Sinzi kwisanisha mba uwo ndi we -Mchoma (USA)

 Sinzi kwisanisha mba uwo ndi we -Mchoma (USA)

Nizeyimana Didier ufite izina ry’ubuhanzi rya Mchoma, ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda baba muri Amerika. Avuga ko adashobora kwisanisha ahubwo anezezwa n’uwo ariwe.

Mchoma avuga ko akazi akora muri USA adashobora kugahisha nka bamwe

Ni nyuma yuko ashyize hanze ifoto ye afite igitiyo arimo gukura umucanga mu nzira. Ibi akaba avuga ko hari benshi batabibona ariko usanga babiciye bigacika.

Mu butumwa ‘comments’ yagiye abona kuri iyo foto, ubwinshi ni ubwa mushimaga buvuga ko kuba adahisha akazi akora kandi ari umuntu ufite izina rizwi n’abantu batandukanye bikorwa na bake.

“Biragoye kubona abantu baba hano bakubwira akazi bakora. Ariko njye sinzi impamvu bitamfato cyane”- Mchoma

Yakomeje abwira Umuseke ko icya mbere aha agaciro ari icyo yinjije mu mufuka nyuma yo gukora ako kazi. Aho gutinya rubanda nta kintu bari bumufashe mu byifuzo bye.

Avuga ko hari abavuga ko biga, abandi bakora mu bigo bikomeye, nyamara birirwana ku muhanda bashaka ubuzima. Ibi kuri we ni ikizira kuba yashaka kwigira uwo atari we.

Mchoma akomoka i Rwerere mu karere ka Rubavu. Yagiye muri USA abanje guca Uganda akora imirimo itandukanye byanze ajya muri Kenya ari naho yavuye ajya muri Amerika.

Mu minsi ishize akaba yaranatangaje ko izina rya International ashaka kuryambura Senderi kuko atarikwiye. Akaba yaryiha kuko ariwe mpuzamahanga.

Mchoma yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Sarah”, ‘Mademu Waleo” ,”Sikutaki” ,”Asante” ,”My love” ,”Mtoto” n’izindi. Inyinshi muri izi zikaba zikinwa muri Tanzania na Kenya.

Akora imirimo itandukanye yose imuha amafaranga
Nyuma y’akazi ntibimubuza gusa neza akaba yajya gusangira n’inshuti ze

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bravoooo njye ibi ndabigukundiye. Ureke insoresore zirirwa zanjagizwa bwacya zigasaba igihumbi n’amapantalo aregeye!!

Comments are closed.

en_USEnglish