Month: <span>March 2017</span>

USA: Umunyarwanda ukekwaho Jenoside yakatiwe imyaka 15 ku bindi byaha

Kuri uyu wa 02 Weruwe Umucamanza Linda Reade wo mu rukiko rwo muri Leta ya Lowa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahamije umunyarwanda Gervais Ngombwa icyaha cyo kubeshya inzego za Leta agamije kubona sitati y’ubuhunzi muri iki gihugu. Uyu munyarwanda Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bunamurikiranyeho ibyaha bya Jenoside akekwaho kuba yarakoze mu 1994. Uyu mucamanza wahamije Gervais […]Irambuye

Gisenyi: Basohoye umukecuru mu nzu AFITE ICYANGOMBWA BY’UBUTAKA

Rubavu – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane umuhesha w’inkiko w’umuga hamwe n’abashinzwe umutekano basohoye Rachel Ntakazarimara mu nzu amazemo imyaka 20 anafitiye ibyangombwa by’ubutaka bimwanditseho. Abamureze mu nkiko bakamutsinda ni abavandimwe bavukana. Bamusohoye mu gihe ategereje ko Umuvunyi amurenganura… Umuseke wasanze bamaze kumusohora mu nzu iri mu mudugudu w’Inkurunziza, Akagari ka Mbugangari mu […]Irambuye

Episode 30: Umugore w’amahane aje ashaka John…Nelson abengutswe n’abakobwa bazakorana

Twumvise umuntu ukomanze, Gaju ahita ahaguruka akuraho rido ngo arebe uwo ari we, akiyikuraho yabaye nk’uwikanga mu gufungura hinjira umukobwa ushinguye kandi ukuze bigaragara. Yari yambaye agapantalo gato kamwegereye n’udukweto duhagaze, hejuru ho sinakubeshya nabonye aribwo bwa mbere nari mbibonye. Yari afite isakoshi nini isa n’iremeye akinjira arikanga, We-Muraho? Twese-Muraho namwe! We-Uuuh! Ko mbona… Nako […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury bond’ za miliyoni 11

Kuri uyu wa 02 Werurwe 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’Agaciro mvinjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 11,600,000, zagurishijwe muri ‘deals’ eshatu, ku mafaranga ari hagati ya 100.2 na 103. Izi mpapuro zacurujwe kuri uyu wa gatatu ni iz’imyaka itanu Leta yagushije mu mwaka ushize wa 2016 (FDX1/2016/5yrs), […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.90

Kuri uyu wa 02 Werurwe 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.90. Kuri uyu wa kane, umugabane w’iki kigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafaranga 103.90, uvuye ku mafaranga 103.88 wariho kuwa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02. Kuva mu kwezi […]Irambuye

Manda ya II: Paul Kagame yageze ku ntego z’UMUTEKANO N’UBUSUGIRE

Muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi, bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Mu gihe habura amezi macye ngo manda ya kabiri irangire, UM– USEKE ukomeje kubagezaho inkuru zigaragaza ibyagezweho n’ibitaragezweho mubyo yemereye abaturage, dushingiye ku bipimo bihari. Inkuru iheruka yagarutse ku ‘Inkingi ya mbere […]Irambuye

Liberia: Uwahembewe kwita ku barwayi ba Ebole yapfuye kubera bamurangaranye

Umuforomokazi Salome Karwah wagizwe umuntu w’umwaka  n’ikinyamakuru Time Magazine mu mwaka wa 2014  kubera ubwitange yagize mu kwita ku barwayi b’icyorezo cya Ebola yaguye mu bitaro aho yari yagiye kubyarira nyuma y’aho abanganga banze kumwitaho, ngo banze kumukoraho bakeka ko arwaye Ebola. Salome Karwah w’imyaka 28 yagizwe intwari kubera kurwanya icyorezo cya Ebola, yari yibarutse […]Irambuye

Ngo itegeko ryo gukuramo inda ritange uburenganzira busesuye ku babyemerewe

Mu biganiro mpaka bitegurwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu bihugu by’ibiyaga bigari (Great Lakes Initiative for Human Rights and Development/ GLIHD) zimwe mu mpuguke zirasaba ko itegeko rirebana no gukuramo inda rivugururwa hakongerwamo izindi ngingo zirengera igitsinagore kuko iri tegeko rikirimo imbogamizi ku bemerewe gukuramo inda. Kuva mu mpera z’umwaka ushize hatangijwe ibiganiro […]Irambuye

en_USEnglish