Abamotari babangamiwe no kuva i Gicumbi baza i Kigali gusaba ibyangombwa
Abamotari b’ahanyuranye mu gihugu bose baza gusaba ‘authorization’ yo gukora uyu murimo i Kigali kuri RURA, ab’i Rubavu, Rusizi na Huye babwiye Umuseke iby’iki kibazo. Ab’i Gicumbi nabo bakigejeje kuri Guverineri n’abandi bayobozi mu nama baheruka gukorana.
Bavuga ko bibagora cyane kuba iyi service itabegerezwa. Bafata umunsi bakaza i Kigali gusaba iki cyangombwa mu gihe bumva ko gikwiriye gutangirwa hafi yabo.
Jean Baptiste Ndushabandi umwe muri aba bamotari avuga ko usibye iki cyangombwa banabwiye ubuyobozi ikibazo cyo gusoreshwa kenshi Parking.
Ikibazo cyo kwaka ibyangombwa i Kigali kuri aba bamotari ariko usanga abayobozi bose bakizi ndetse na Guverineri ababwira ko bakora ubuvugizi ngo RURA imanure izo servisi zibegere.
Iki kibazo kandi cyageze no mu Nteko Ishinga Amategeko.
CP Bertin Mutezintare uyobora Police mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye abamotari ko ikibazo cyo gusaba ibyangombwa i Kigali ku bamotari kizakomeza gukorwaho ubuvugizi kandi kizakemuka bidatinze.
Jean Claude Musabyimana Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ati “Ikibazo cya Autorisation turakomeza kukiganiraho n’ubuyobozi bwa RURA kugira ngo boroshye uburyo ibyangombwa bibageraho, wenda hagashyirwaho n’iminsi bajya bamanuka mu turere baje gutanga ibyangombwa mutagombye gukora ingendo.”
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/Gicumbi