Digiqole ad

Burera: Abonerwa n’imbogo barasaba ko batasiragizwa mu kwishyuza ubwone

 Burera: Abonerwa n’imbogo barasaba ko batasiragizwa mu kwishyuza ubwone

Hakizimana Justin umwe mu baturage ba Burera uguka ko imbogo zirenga uruzitiro zikabonera

*Mu kigega gishinzwe kwishyura abonewe n’inyamaswa bavuga ko iyo amakuru yatanzwe kare bitamara iminsi 30 umuturage atarishyurwa.

Abaturage bo mu mirenge ya Gahunga na Rugarama mu karere ka Burera bavuga ko imbogo zimena uruzitiro rukikije ishyamba rya Pariki y’Ibirunga zikaza kubonera, ariko ngo bitewe n’inzira kwishyuza ubwone bicamo, ngo bamwe bageraho bakareka indishyi bari guhabwa kubera kubura amikoro yabageza i Kigali, kuri iki kibazo Ubuyobozi bw’Ikigega kidasanzwe gishinzwe kwishyura abaturage buvuga ko inzira yo kwishyurwa yoroshye keretse igihe abaturage badasobanukiwe.

Hakizimana Justin umwe mu baturage ba Burera uguka ko imbogo zirenga uruzitiro zikabonera

Hakizimana Justin wo mu murenge wa Rugarama agira ati “Ikibazo dufite buno, ni imbogo ziri kuritura amabuye y’aho twazitiye. Imbogo ziri kuza ziturutse mu ishyamba zikareba ko zatsibya ibyo byobo aho ziri gushaka inzira rwa ruzitiro zikarusenya.”

Izi mbogo mu cyumweru gishize ubwo Umuseke waganiraga n’aba baturage ba Burera, zonnye mu mudugudu wa Busura mu kagari ka Cyahi, mu murenge wa Rugarama. Mbere yaho tariki ya 21, na bwo imbogo zoneye abaturage ibirayi, mu mudugudu wa Muhabura mu kagari ka Karangara muri uwo murenge n’ubundi.

Hakizimana ati “Turasaba ko mwatugereza kuri ORTPN  (Iki kigo ntikikibaho hasigaye hariho Ikigega Kidasanzwe kishyura abonewe n’inyamaswa) ubwo butumwa igakurikirana aho zitugeze ntitubure byose kandi mu bona imbuto dutera, ari n’imirima ubu turi gusaruriza.”

Abaturage bavuga ko imbogo zona ibirayi aho zibicukura zikarya imishoro ndetse zona n’ingano zo ngo aho zizibonye zimera nk’iri kurisha bisanzwe.

Ubwone bw’imbogo n’igihombo zitera abaturage bunemezwa n’undi muturage witwa Ndayambaje Janvier wo mu mudugudu wa Remera mu kagari ka Nyangwe mu murenge wa Gahunga, aho avuga ko abenshi bahara ibyo zangije kubera gusiragizwa kugira ngo bishyurwe.

Agira ati “Imbogo zirabonera cyane, bamwe tuziranye babikurikirana bagera aho bakarambirwa bagahara ibyo bonewe kubera kubasiragiza babuze amatike yo kujya i Kigali. Bandika raporo nibura bagaragaza uko byatangiye, bakajya mu Kinigi muri ORTPN (ni kuri RDB, ariko si yo isigaye ishinzwe iki kibazo kuva mu 2013), bakaboheraza i Kigali, ubwo rero umuntu utishoboye biramunanira.”

Umuyobozi ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu murenge wa Gahunga, Ugirimpuhwe Triphonie, avuga ko ikibazo cyo kurihisha ubwone bw’inyamaswa ku  muturage kigoye cyane bitewe n’inzira bicamo.

Avuga ko higeze kubaho icyifuzo cy’uko abo bayobozi bo ku Murenge wabayemo ubwone ari bo bafasha abaturage mu kubuzuriza amafishi binyuze kuri Internet ariko ngo icyo gitekerezo cyarazimiye.

 

Icyo Ikigega kidasanzwe kivuga kuri iki kibazo

Dr Nzabonikuza Joseph uyobora Ikigega Kidasanzwe (Special Guarantee Fund) kicyura ubwone bw’inyamaswa, avuga ko inzira binyuramo mu kwishyura abaturage itari ndende, ahubwo ngo hashobora kuba hari ikibazo cyo gusobanukirwa kw’abaturage.

Agira ati “Icyo abaturage bakora, babimenyesha ubuyobozi bubegereye umudugudu cyangwa akagari, ku murenge hakabaha impapuro buzuza, Agronome w’umurenge akajya gufotora ibyangijwe, bitarenze iminsi irindwi. Ku murenge ni bo batanga amakuru mu Kigega cyangwa abakozi bacu bahagenda bakaba ari bo bahabwa iyo fishe.  

Iyo abaturage babashije kwishyira hamwe, umwe muri bo ajya i Kigali gutanga ibyo byangombwa, abo mu Kigega na bo bakaza kugenzura ubwone. Mu minsi 30 itarenga, haba habayeho gusinya amasezerano, amafaranga akaba yageze kuri konti z’abaturage.”

Dr Nzabonikuza Joseph avuga ko ikibazo gikunze kubaho igihe umuturage adasobanukiwe, ariko na bwo ngo bakomeza gusobanura.  Avuga ko mu gihugu hose hari imirenge 54 ikunze kuvugwamo ibibazo byo konerwa n’inyamaswa, ku buryo hashyizweho umukozi kuri buri murenge amafaranga yashirira mu kubahemba aho kwishyura abaturage.

Avuga ko Komite zikuriwe n’Umuyobozi w’Umurenge ari zo zigeza amakuru ku Kigega ku buryo iyo amakuru bayabagejejeho vuba no kwishyura abaturage bibyihuta, ariko ngo iyo umuturage asiragijwe mu nzego z’ibanze icyo gihe bitera ikibazo.

Ati “Iyo umuyobozi w’umudugudu cyangwa uw’akagari ahagurutse akabibagiramo ntabwo umuturage avunika rwose. Ni ikibazo cy’imikoranire y’inzego ntabwo ari uko ikibazo gikomeye, ni byo tugerageza kugira ngo umuturage atavunika kuko ubuyobozi bwamwegerejwe.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish