Digiqole ad

Gisagara: Batujwe mu mudugudu ariko bagenda 4Km bajya kuvoma igishanga

 Gisagara: Batujwe mu mudugudu ariko bagenda 4Km bajya kuvoma igishanga

Mu karere ka Gisagara mu ibara ry’ubururu

Abaturage bo mu kagari ka Cyumba mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara baravuga ko n’ubwo batujwe mu mudugudu ariko bagikora urugendo rurerure bajya kuvoma amazi yo mu bishanga. Ubuyobozi buravuga ko aba baturage bazegerezwa amazi meza muri 2018.

Aba baturage bavuga ko bakora urugendo rwa 4Km bajya kuvoma amazi mu bishanga, bavuga ko bagiye gutuzwa mu mudugudu bizeye ko banaciye ukubiri n’ikibazo cy’amazi kuko bizezwaga ko bazegerezwa ibikorwa remezo ariko ko atari ko byagenze.

Aha batujwe bahamaze imyaka itatu ari nako bakora uru rugendo bajya gushaka amazi nayo atari meza.

Nsabimana Theophile utuye aha ati “ Abana bacu bibasaba kuzinduka saa kumi z’igicuku bajya kuvoma kugira ngo nibura baze bajye ku ishuri basize amazi, bikabatera gukererwa kandi natwe ntacyo twakora kuko nta handi twakura amazi.”

Batangaza ko kubera gukoresha amazi mabi bakomeje kwibasirwa n’indwara ziterwa n’umwanda, bakavuga ko hatagize igikorwa abana babo bakomeza kugirwaho ingaruka zirimo imikurire mibi kubera gukoresha aya mazi mabi.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Hanganimana Jean Paul avuga ko impamvu aba baturage batinze kugezwaho amazi meza ari uko aho batuye bitoroshye kuyahageza.

Ati “ Aka kagari kari hejuru y’umusozi, byaratugoye kuhabona isooko ku buryo bworoshye.”

Gusa avuga ko hari icyiezere ko nabo amazi meza yabagezwaho mu gihe cya vuba.

Ati “ kuko kegeranye (akagari) n’inkambi y’impuzi ya Mugombwa kandi HCR yahazamuye amazi, natwe tugiye kuyafatiraho tuyazamure muri aka kagari.”

Ikizere atanga ariko si icya vuba kuko avuga ko amazi meza ashobora kugezwa kuri aba baturage mu 2018.

Mu karere ka Gisagara mu ibara ry'ubururu
Mu karere ka Gisagara mu ibara ry’ubururu
Mu kagari ka Cyumba umureng wa Muganza
Mu kagari ka Cyumba umureng wa Muganza

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish