Month: <span>March 2017</span>

Igiciro cya ‘Essence’ cyavuye kuri 970 Frw kigera ku 1

Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imwe mu mirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda, igiciro cya Essence cyavuye ku mafaganga 970 Frw gishyirwa kuri 1 022 Frw. Itangazo ryasohowe na RURA rigaragaza ko kuva ejo essence izaba igura amafaranga 1 022 Frw naho mazutu ikagura 958 Frw. RURA ivuga ko […]Irambuye

Kuzuza inshingano zawe nk’umuyobozi ntabwo byakabaye bifatwa nk’igitangaza – Kagame

Perezida Paul Kagame yasoje umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 14 waberaga i Gabiro mu kigo cya Gisirikare, yavuze ko abayobozi bagomba kuzuza inshingano bafite zo gukura abaturage mu bukene, kandi bagafatanya. Uyu mwiherero watangiye ku wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017, abayobozi bari bamaze iminsi itanu baganira ku ngamba zafatwa mu kwihutisha iterambere […]Irambuye

Ibitabo by’ikoranabuhanga (eBooks) n’ibitabo mu mpapuro…Dufate ibihe?

Kuri uyu wa Kane ni umunsi mpuzamahanga wagenewe igitabo. Umuseke wabajije umukozi muri Minisiteri y’umuco na Siporo Oleg Karambizi hamwe na Isaac Kamana ushinzwe serivici z’ikoranabuhanga mu kigo Umuseke.IT Ltd bose bahuriza ku ngingo y’uko muri iki gihe ibitabo byanditse mu buryo bw’ikoranabuhanga aribyo byashyirwamo imbaraga kuko biha abantu benshi ubumenyi bitavunanye. Ibitabo muri rusange […]Irambuye

Ubwo yari yaragiye iburayi Abdul Rwatubyaye yari abayeho ate?

Abakunzi b’imikino mu Rwanda bumvise kenshi Abdul Rwatubyaye cyane cyane mu mezi arindwi ashize. Ni nyuma yo kuzamukira muri APR FC ariko bitunguranye agasinyira mukeba Rayon sports. Nyuma akaburirwa irengero kuko yagiye i Burayi mu ibanga rikomeye. Ubu yaragarutse ari gukinira Rayon. Yaganiriye n’Umuseke atubwira uko yari abayeho mu mezi yamaze atari mu Rwanda. Yavuzwe […]Irambuye

UMUKINNYI W’UKWEZI: 4 bitwaye neza muri Gashyantare…TORA

Umuseke watangaje abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare 2017 muri shampionat ya Azam Rwanda Premier Ligue, guha amahirwe uwakwegukana igihembo byatangiye uyu munsi bizasozwa kuwa kane tariki 9 Werurwe 2017 saa sita z’ijoro maze Umuseke ufatanyije na AZAM TV utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi. Iki gihembo ubu kizaba gitangwa ku nshuro ya gatanu.  Uyu […]Irambuye

Hellevik Kirezi ufite inkomoka mu Rwanda amurika imideri muri Denmark

*Ababyeyi be bamufasha kugera ku nzozi ze Ababyeyi be nibo bamutera imbaraga zo gukomeza kandi bakamufasha. Ubugeni, ubuhanzi, imikino n’izindi mpano ubu zitunga benshi ababyeyi muri Africa ntibakunze gufasha abana babo ngo bazizamure cyane, Kirezi we yagize ayo mahirwe. Muri Denmark igihugu anafitiye ubwenegihugu aherekanira impano ye yo kumurika imideri. Hellevik Roxanne Kirezi yavukiye ku […]Irambuye

 Zimbabwe urukiko rukuru rwaciye iteka ku gukubita abana

Zimbambwe nyuma yo kubona ko abana bamwe bazamugazwa n’inkoni ngo ni ukubatoza imyitwarire no  kubahana ku makosa adashinga, urukiko rukuru rw’iki gihugu rwemeje itegeko rica iteka ku gukubita umwana haba ku ishuri haba no mu rugo kabone nubwo yaba yakosheje. Iri tegeko ryatowe nyuma y’uko ababyeyi bagaragaje ibibazo by’abana babo banegekajwe n’inkoni z’abarimu. Ngo byazamuwe […]Irambuye

Sweden yasubijeho ibyo gushakira igisirikare abakoranabushake

Leta ya Sweden yafashe icyemezo cyo gusubizaho guha amahirwe abasore n’inkumi bifuza kujya mu gisirikare nk’abakorerabushake (military conscription), ibi byari byarahagaze guhera mu 2010. Iyi politiki yashyigikiwe n’Abadepite benshi, ku ikubitiro abasore n’inkumi 4 000, bazaba binjijwe mu gisirikare guhera tariki ya 1 Mutarama 2018, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo. Abo bazatoranywa mu rubyiruko […]Irambuye

Havumbuwe ikigo Islamic State yitorezagamo kiri muri 25m mu nsi

Iki kigo cyavumbuwe mu majyepfo y’umujyi wa Mosul umaze iminsi ari isibaniro hagati y’ingabo za Iraq n’abarwanyi ba Islamic State. Uyu munsi hafi ya wose ubu uragenzurwa n’ingabo za Leta. Abasirikare bavumbuye iki kigo bavuga ko Islamic State yagikoreshaga itegura abarwanyi bagabaga ibitero hiryo no hino muri Iraq no muri Syria. Amafoto yafashwe n’ingabo za […]Irambuye

en_USEnglish