Digiqole ad

Knowless si umukozi wanjye ni umugore wanjye- Clement

 Knowless si umukozi wanjye ni umugore wanjye- Clement

Ishimwe Clement na Knowless Butera bamaze amezi umunani bashyingiranywe nk’umugore n’umugabo. Clement avuga ko nta kazi kagomba Knowless. Ahubwo byose babifatanya atamuzaniye kugira akazi runaka akora.

Amezi 8 arashize Clement na Knowless babana nk’umugore n’umugabo

Avuga ko kuba ari umugore we bidasobanuye ko bihindura imibanire yabo na mbere batarashakana. Buri umwe yakomeje kuba uwo yari we kandi nta n’uteganya guhinduka undi.

Kuba hari ingo nyinshi zisenyuka nyuma y’igihe gito zishinzwe, Clement asanga biterwa no kuba abashakanye nta gihe baba barafashe ngo umwe amenye undi bihagije.

Ibi bikaba imwe mu ntwaro avuga ko izabafasha we na Knowless ko imyaka isaga 7 bari bamaranye ntacyo umwe atazi ku wundi yaba ingeso nziza cyangwa imbi.

“Knowless sinamuzanye kunkorera ibyananiye. Yaje kunyunganira si umukozi nazaniye gukora akazi runaka. Ibyo adashoboye ndabimukorera kimwe nuko nta kazi kamureba wenyine”– Clement

Clement yabwiye Umuseke ko nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura bise ‘Or’ cyangwa se ‘Zahabu’, bataramenyera kumwitirirwa.

Kenshi usanga inshuti zabo iyo zibahamagaye ‘Papa Or’ cyangwa ‘Mama Or’ bamenya ko aribo bahamagaye haciye umwanya.

Ku bijyanye n’akazi bakora dore Clement ariwe manager wa Knowless mu muziki, avuga ko nta gishya abibonamo. Ko imikoranire yabo ya mbere ari nayo y’ubu.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Muzakomeze mutyo ntihazagire ikibatanya

  • kumenyera kwitirirwa mazina y’abana biragora mu minsi ya mbere, nange narikomerezaga nkza kwibuka ko arijye haciye akanya, ariko bizaza don’t worry

  • very good.

Comments are closed.

en_USEnglish