Digiqole ad

‘Trump’ yabwiye N.Koreya ko nigerageza intwaro kirimbuzi izahura n’akaga

Umunyamabanga wa Lata muri USA ushinzwe ingabo James Mattis uherutse gushyirwaho na Perezida Trump yaburiye Koreya ya ruguru ko yihanganiwe bihagije ko niyongera kugerageza intwaro ya kirimbuzi izahura n’akaga gakomeye. Ngo USA izayihana yihanukiriye.

Perezida Donald Trump, Gen James Mattis na Visi Perezida Mike Pence
Perezida Donald Trump, Gen James Mattis na Visi Perezida Mike Pence

 Mattis ibi yabivugiye muri Koreya y’epfo aho ari mu rugendo rw’akazi rwo kwereka ibihugu by’inshuti za USA ko ubutegetsi bwa Trump buzakomeza kubaba hafi.

Ubutegetsi bwa Obama bwari bwaririnze gukoresha amagambo akomeye mu kwamagana ibikorwa bya Piongyang ariko uko bigaragara ubutegetsi bwa Trump buzahangana bikomeye na Koreya ya ruguru.

Nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi ndetse n’intambara hagati ya Koreya zombi USA yasinyanye amasezerano na Koreya y’epfo n’u Buyapani ko igomba kugira ingabo zayo muri biriya bihugu kugira ngo hatazagira ikindi gihugu kibishotora.

Associated Press iravuga ko nubwo bimeze gutya, Perezida Trump aherutse kuvuga ko biriya bihugu(Koreya y’epfo n’u Buyapani) bigomba kongera amafaranga byishyura USA kugira ngo ikomeze kubirinda.

Koreya y’epfo yari isanzwe yishyura USA miliyoni 900$  kugira ngo ikomeze kuyifasha mu bwirinzi.

Mu kiganiro Mattis yahaye abanyamakuru ari kumwe na mugenzi we wo muri Koreya y’epfo witwa Han Min-koo, yagize ati: “Uwatera USA cyangwa inshuti zayo wese yatsindwa kandi uzakoresha intwaro za kirimbuzi wese tuzamuhana twihanukiriye, abafite amatwi yo kumva babyumve!”

Umwaka ushize Koreya ya ruguru yagerageje intwaro ya kirimbuzi iteza umutingito mu duce dutandukanye muri Aziya.

Ubutegetsi bwa Kim Jong Un buvuga ko bufite za missile zishobora kwambuka inyanja ya Atlantica zikagwa muri USA.

Ku butegetsi bwa Obama USA yemeje ko ishobora kuzubaka ibikoresho muri Koreya y’epfo bizarinda ko hari missile zahagwa ziturutse ahantu aho ariho hose.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo James Mattis ari buganire birambuye n’ubutegetsi bwa Seoul uko byakorwa.

Iki gikorwa bakise Terminal High Altitude Area Defense (THAAD) hari abaturage bo muri Koreya y’epfo batakishimiye.

Abaturage bavuga ko ibi bikoresho byazatuma  igihugu cyabo kibasirwa n’ibisasu bya Missile ya Koreya ya ruguru ikabikora ishaka guhinyuza ibyo Washington na Seoul bakoze.

Mattis ariko yabwiye abanyamakuru ko bizakorwa mu mutuzo kandi ngo nta gihugu kindi bigamije gukumira uretse Koreya ya ruguru.

USA ifite abasirikare 28,500 baba muri Koreya y’epfo. Mattis nava muri Koreya y’epfo arahita ajya mu Buyapani aho igihugu cye gifite ingabo ibihumbi 50.

USA ikodesha ubutaka bw’u Buyapani miliyari 5.5$ ku mwaka kugira ngo ikomeze kugira ijambo muri kariya gace.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish