Urukingo rwa Zika ruri kugeragezwa ariko ngo 2020 izagera hataraboneka urwizewe
Ubwoko 40 bw’urukingo rwa virus itera Zika buri kugeragezwa, gusa ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS riratangaza ko nta rukingo rwizewe ruzaterwa abagore mbere ya 2020.
Umuyobozi w’iri shami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, Margaret Chan avuga ko iyi virus ituma umwana avukana inenge kuri zimwe mu ngingo z’umubiri we ikomeje kugaragara mu bice byinshi bigize Isi.
Avuga ko n’ubwo hariho hatangwa imiti yo kwirinda iyi virus ariko igerageza ry’urukingo rwayo ridatanga icyizere cya vuba.
Ati “ Urukingo rwizewe mu ijana ku ijana rwo guha ababyeyi batwite n’abenda kubyara ntabwo ruzaba rwashyizwe hanze mbere ya 2020.”
Uyu muyobozi wa OMS avuga ko kugeza mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize, virus ya Zika itari ikiri mu ndwara zihangayikishije Isi ariko ko uyu muryango ayoboye washyizeho ingamba zo gufasha ibihugu kurwanya iyi virus.
Icyorezo cy’iyi virus cyagiye kigaragaza cyane mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo nko muri Brazil mu mwaka wa 2015, cyageze ku bihugu 70 bo ku Isi.
Muri Kamena, umwaka ushize, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ryatangaje ko miliyoni 122 z’amadolari zari zikenewe kugira ngo hashyirweho ingamba zo guhangana n’iki cyorezo mu mezi 18.
UM– USEKE.RW