Episode ya 10: Nelson na Brendah biyunze urukundo rwongeye gukeba
Episode 10 ……… Nahise nitanguranwa.
Njyewe – “Bre! Wigira ubwoba humura ni njyewe.”
Brendah – “No! Nelson urakora iki hano?”
Njyewe – “Bre! Ni wowe utumye ndi hano!”
Brendah umwana wari utuje yatangiye gusa n’ucika intege, mbona atangiye kubura uko yifata maze ahita abyiringira amaso anshaho nanjye mpindukira vuba mugenda inyuma, tugiye nka metero 100 Brendah arahagarara.
Brendah – “Nelson! Umva nkubwire, tuza rwose pe! Ni ukuri tuza kandi ufate inzira witahire dore uba wiriwe ku muhanda, rwose taha ujye kuruhuka undeke nanjye njye kuzana ibyo bantumye!”
Njyewe – “Bre! Basi mbabarira unyumve, mbabarira ni ukuri nanjye si nzi uko byagenze, byatangiye nk’imikino ariko mbabarira wemere uruhure umutima wanjye.”
Brendah – “Nelson! Humura ntacyo ngushinja, kandi Imana yakoze kuba namenye ukuri! Sinari nzi ko Jojo yambeshya bigeze hariya. Nelson, buri kimwe cyose nakoze ku bwawe ntacyo nigeze ngenderaho, kuba Jojo yaragusuzuguye mu maso yanjye akambwira byinshi kuri wowe, nagize igikomere mpatiriza umutima kugukunda kuko ntacyo watutse Imana.
Waranyumvise uratuza, urandeka nguma hagati nk’ururimi, simbabuza gukundana no kwisanzuranaho, ahubwo ikinshenguye umutima ni uko ibyo byose ari itirufu mwankinnye nkasigara ndi icyondi hagati yanyu. Nelson, ndeka kandi muzahirwe, nizere ko ugiye kunyibagirwa ugakomeza inzira watangiye!”
Njyewe – “Bre! Ndagushimira kandi nzahora ngushimira kuko wambereye Umumalayika. Wanyinjije mu nzira y’urukundo ntagiraga kandi natinyaga gucamo, uyu munsi nifuzaga kukubwira ko kuva nakora mu biganza byawe umunsi Jojo yabyanze, ukuboko kwanjye kutigeze kwihina na n’ubu kuracyarambuye gutegereje ihumure ryawe, ni na yo mpamvu nje nkwiruka inyuma.
Bre! Uri umukobwa nakunze kandi ngatinya, uri umukobwa waje maze agasiba abandi bose nabonye kuva navuka, ahari ubanza ari wowe mukobwa uri ku Isi wenyine.
Bre! Nyumva gatoya ndagukunda, umutima wanjye uhora udunda ya njyana yawe, itama ryanjye rihora rinyishyuza ka gatako wometseho. Bre! Please ndagukunda kabone n’iyo utankunda ariko ayo ni yo mahitamo yanjye kandi ibi mbivuze nkaraze ururimi rwanjye inshuro mirongo irindwi.
Bre! Warakoze cyane kuba warankunze ntacyo witayeho mu gihe njye numvaga ntabikwiye, wanyeretse ko urukundo ari inyanja ishoka ku butaka butandukanye kabone n’iyo yashoka ku rutare yarubobeza byakwanga igasigaho urubobi.
Bre! Ndagukunda mu buryo bwose kandi ngushimiye byonyine ko wanteze amatwi maze nkavuga ukanyumva, iki ni cyo gihe nakubwiraga nzavuza ikondera, ngushimiye ko uryumvise nk’uko wabinyemereye. Bre! Reka mbivuge kandi mbisubiremo ndetse nzabisubiramo, igihe cyose nzaba ngifite umwuka wo kuvuga ni ukuri Ndagukunda.”
Ako kanya Brendah yaranyitegereje, yubika amaso arongera arandeba.
Brendah – “Nelson! Ni iki kiguteye kuvuga ayo magambo?”
Njyewe – “Ni umutima ugukunda!”
Brendah – “Nelson, …..!”
Brendah yagize ikiniga atera intambwe imwe mpita ntera ebyiri, ntega ibiganza maze na we ahita arambikamo ibye birarenga arampobera numva ubwenge bugiye hashize akanya buragaruka.
Brendah – “Nelson! Ntabwo nakurenganya, mu by’ukuri nawe ukeneye urukundo kandi nahoraga mbibona buri uko nakwitegerezaga mu maso, ibihe wagiranye na Jojo kuri wowe byakubereye umutwaro ariko nshaka kuwugutura, humura Nelson! Biriya ni toto cyane kuri njye ubyemeye nagukorera ibirenze.
Nelson, ibiganza uteze mbisanganiye ntacyo nitayeho, nanjye nkunda Nelson w’imbere wa wundi nabonye nkifuza kugumana na we, wa wundi umutima wanjye wishimiye ntacyo ampaye. Nelson, nyemerera nguhuze abandi maze disi nkwiharire, humura ntuzagire ipfunwe, ndi proud yawe ibihe byose, erega buriya nanjye nari nkeneye umuntu nkawe kandi nasize abandi bifuzaga kumpa ibyo nifuza.”
Njyewe – “Bre, koko ubu mvuge iki ko bindenze! Kuva nkivuka nifuzaga umuntu nkawe, nifuzaga umucyo uzamurika mu mwijima wari uganje muri njye kuko nashakaga icyo umutima ushaka ntitaye ku cyo ubwenge bwa benshi nkanjye bushaka. Ni ukuri ndumva agacu gahizurutse, umucyo umurikiye intambwe z’umutima ugukunda kandi wifuza kukumurikira mu bandi. Bre, urakoze cyane!”
Brendah – “Nelson, Humura kandi wibagirwe byose, nabikubwiye neza ko uri ishema ryanjye kabone n’iyo byagenda gute uzambere uwo uri we wa nyawe nanjye nzakubera njyewe wa nyawe, mu ijoro uzajye untekereza. Mu mutaka wawe ujye utuza, umutima wumve ko mpari nanjye nzakumurikira Mama kandi azagukunda kuko ankunda kandi akunda icyo nkunda!”
Njyewe – “Yoooh! Urakoze cyane Bre! Uyu ni umunsi ntazibagirwa mu mateka nanyuzemo kandi nzanyuramo mu minsi yanjye y’ubuzima, ni ukuri ndishimye cyane birenze uko nishimye kuva nkibona izuba. Bre, urakoze cyane!”
Ako kanya Brendah yarongeye aranyegera acisha amaboko inyuma amfata mu bitugu maze arambwira.
Brendah – “Nelson, humura urabikwiye kandi ndi proud yawe igihe cyose uzumva ukeneye urukundo nzaruguha ntitangiriye itama.”
Njyewe – “Bre, urakoze cyane kandi nzubaha aho wanyisangiye, buri segonda nzaha agaciro urukundo wampaye mu gihe numvaga ko ntabikwiye!”
Njye na Brendah twarebanye mu maso akanya gato, noneho ntawahobeye undi ahubwo twarahoberanye ndetse turanatindana numva ibinezaneza biraje nsesa urumeza numva ndengewe n’ibyishimo nitsa umutima, maze mufata mu biganza turebana akanya katari gato ukwezi kumurasaho nkabona neza ubwiza bwe, icyo gihe nasaga nk’aho ndi mu nzozi.
Brendah – “Nelson, uzi ko nari nibagiwe ko bantumye? Reka ngende gusa singusize humura ndagufite ku mutima!”
Njyewe – “Yoooh! Igendere shenge! Gusa amagambo yawe nzayambara nk’agatako nifuza kwereka abambona bose kandi uko wakanyambitse nkaberwa ni nako ibihe nk’ibi ugiye nzumva ko uhari.”
Brendah – “Urakoze cyane. Nelson, ndagukunda sha!”
Nikije umutima na none Brendah yongera kunyegera ampa kiss ku itama atari nka ya yindi ya Yuda ahubwo ya yindi isobanura umutima wirekuye ugakunda kandi witeguye gukora byose, byari inshuro ya kabiri kuri njye ariko numvise bya byishimo byatumye envelope inshika ikikubita hasi byigeretse ku bindi. Wow!
Brendah yateye intambwe imwe, atera ebyiri ukuboko kwanjye kumurekuza buhoro buhoro ari na ko turebana mu maso, arahindukira atera ebyiri ndetse atera n’eshatu aragenda maze nanjye mwitegereza arenga hashize umwanya muto nibuka ko nasize umutaka nkoreramo umanitse, nsubira inyuma niruka mu kuhagera nsanga umutaka ntawo!
Narebye hirya ndeba hino ntangira gushaka hose rimwe ngashakira no mu mufuka w’ipantaro, ntangira no kubaza abahisi n’abagenzi ariko ndawubura, ni ko gufata inzira ndataha.
Nkigera mu rugo, nasanze Gasongo na Gaju bicaye baganira, nubwo umutima wanjye wari usesuye umucyo n’ibyishimo nari natewe na Brendah nanababajwe n’umutaka wanjye nari mbuze gusa nibuka ko Umunyarwanda yavuze ngo ‘Nta byishimo bitamena!’
Gasongo – “Nelson, igiza hino iryo tama ryawe ndebe.”
Gaju – “Ubonyeho iki se?”
Gasongo – “Inka yanjye, yee! Ko mbona utuntu tw’umutuku se warigase super dip?”
Nahise nkubita urushyi ku itama mpanagura vuba vuba, Gaju na Gasongo baraseka banjya hasi ku mutima nti iyaba mwari muzi igisabo njishe!
Gasongo – “Nelson, none se ko nta mutaka uzanye?”
Njyewe – “Wahora ni iki ko nari ngiye kurangura nagaruka nkawubura?”
Gasongo – “Yooh! Ihangane uzagura undi, ariko wari ugiye kurangura i Goma?”
Njyewe – “Oya ni hariya hafi rwose, buriya umwaku nari nawuramukanye?”
Nkivuga gutyo Gaju yahise aturika araseka nyoberwa ibibaye na Gasongo na we mbona arasetse ahita avuga.
Gasongo – “Ahwii! Nelson, wawuramukanye nyine ndavuga umugisha, burya wamanutse tukureba njye na Gaju!”
Njyewe – “Yee?”
Gaju – “Yiii! Twakurebaga rwose, ahubwo Gasongo yanagukurikiye njye nguma ku mutaka aza aseka ngo ukuntu wagiye womboka inyuma y’umukobwa uri kumwe na Mama we!”
Nahise nkubitwa n’inkuba mpita nibuka wa wundi bububa ubonwa n’uhagaze, nanjye mbiyungaho turaseka turiyongeza tumaze gutuza.
Gasongo – “Twawukuzaniye humura nizere ko nawe uzanye icyo waguranye umutaka?”
Njyewe – “Eeeh! Ntiwumva se. Ahwiii! Mwakoze cyane naho ubundi nari nagiye kurangura da!”
Gaju – “Hhhhhh! Mana weee! Nizere ko uzunguka!”
Njyewe – “Gaju! Ni ukuri nzunguka birenze inyungu zose zibaho, ariko se umunsi wawe wa mbere mu isoko wari umeze ute ko utambwiye?”
Gaju – “Eeeh! Nibagiwe disi, nyine ubu ndi umukobwa ucuruza imbuto da!”
Njyewe – “Wow! Wabonye bigenda se?”
Gaju – “Wahora ni iki ko ikibanza nabonye abo twegeranye bahombye mu gihe njye nari nabuze aho ndangura izindi!”
Njyewe – “Erega wowe n’ubundi ntawabura kukugurira, nanjye n’iyo naba nta gahunda mfite ngasanga ari wowe ucuruza nahita ngura wenda ngataha n’amaguru.”
Gasongo – “Si ngaho, nanjye ni byo namubwiraga!”
Gaju – “Hhhhh! Ngaho mukarabe intoki turye rero!”
Gasongo – “Ntiwumva se ahubwo Gaju! Ndagukunda ndakaba uko nabaye ndakaguhobera!”
Twese – “Hhhhhhhhh!”
Gaju yahise adusukira amazi dukaraba intoki dutangira kurya ibintu nongeye gutekerezaho cyane muri njye, uko namwitegerezaga ni na ko numvaga nshaka kumenya byinshi kuri we maze dusoje kurya ndatuza maze ndamubwira.
Njyewe – “Gaju, wakoze guteka sha, byari biryoshye ubanza ari uko ari wowe wahashye!”
Gaju – “Yooh! Urakoze gushima Nelson.”
Njyewe – “Gaju, hari icyo nifuzaga kukubwira!”
Gaju – “Humura ndakumva.”
Njyewe – “Mu gihe tumaranye nakomeje kujya nkwitegereza cyane ndetse ngaha agaciro buri jambo uvuga! Nkunda ko uri umukobwa utuje, wubaha, muri make watojwe byose wari ukwiye, nakunze cyane ko ufite ubutwari bwo kwakira ibyakubayeho ndetse ukemera gutangira inzira nshya.
Ibyo byose wabitojwe n’abakubyaye, abavandimwe n’inshuti, ibyo byose buri gihe binyibutsa ko wari ufite umuryango kandi nkibuka ko wagenze ingendo nyinshi uwushaka, wicika intege rero ni ukuri njye na Gasongo turagukunda cyane. Icyadushimisha kurushaho ni uko wabona ababyeyi bawe ndetse n’abavandimwe kandi aho uzumva unaniwe uzatubwire buri wese ace mu ke kayira maze wongere gutetera mu ngobyi yaguhetse nibyanga kandi uzigumire hano urabizi ko twagusezeranyije kukubera basaza bawe!”
Gaju – “Nelson, urakoze cyane, unyomoye igikomere kindya buri gihe cyane cyane iyo ndi jyenyine, ni ukuri ntako ntagize ngo mbone umuryango wanjye rugikubita, ariko aho bigeze ngomba guhebera urwaje ngatangira ubuzima bushya.
Niyo nagira gutya nkagira amahirwe nkabona umuryango wanjye, Papa ndamuzi neza ntiyanyemerera ko ninjira iwe nyuma y’imyaka ine yose, gusa byose ni njye wabyiteye. Gaju kuri we yitwa ikirara, indaya, gusa na none ndabyicuza kuko nashutswe n’ibyo nari nkwiye ariko nkabyitwaramo bidakwiye.”
Gasongo – “Gaju, reka kwiyanga, uwo uri we nta wundi muntu ushobora kumumenya, usibye umubyeyi wawe, ku bandi twe tureba intambuko yawe, tukareba isura yawe, tukareba imvugo yawe ariko nta we ureba mu mutima wawe, ni uwawe nyine.
Icyo nifuzaga kukubwira ni uko umubyeyi wakwibyariye ari we wenyine wamenya byose byawe, kabone n’iyo yabireba amahushuka ariko hari icyo azi kuko uko wakuraga buri munsi yakuremagamo umutima yifuza ko ugira, humura rero ahubwo Imana izadufashe wongere wishime kuko ni cyo tukwifuriza kuruta ibindi.”
Gaju – “Ahwiiiii! Koko se Birashoboka ko nahinguka imbere ya Papa akanyakira?”
Njyewe – “Cyane rwose, niba usoma Bibiliya se ntuzi wa Mwana w’Ikirara uko umubyeyi we yamwakiye? Humura rero wowe nturi Ikirara kandi ibyabaye byose ni ishuri wagomba kwigamo kandi bikarangira utsinze ibizamini byose, ni byo byitwa ubuzima.”
Gaju – “Murakoze cyane! Byibuze ibyo nari natangiye kwiyumvisha bigiye nka nyomberi, ni ukuri nanjye binkumbuje bwa buzima disi!”
Gasongo – “Humura igihe ni kimwe maze ugatungurwa, ugasimbizwa ndetse ugakikirwa, icyo nzi cyo mfite icyizere kandi urabikwiye.”
Njyewe – “None se Gaju, watubwiye amazina y’ababyeyi bawe wenda umuntu akazajya abaza nk’abantu bageze hano mu Mujyi kera tukumva ko baba babazi?”
Gaju – “Nyine Papa yitwa…”
Gasongo – “Eeeeh! Ba uretse nzane agapapuro n’ikaramu!”
Gasongo yajagajaze hirya no hino ibintu byose aterera hejuru ku bw’amahirwe abona igihu cy’ikayi araza aricara.
Gaju – “Nyine Papa ni Rubayiza Pascal naho Mama ni Uwitonze Mediatrice!”
Gasongo – “Ok! Ibi birahagije”
Njyewe – “Naho se abavandimwe?”
Gasongo – “Nelson, Reka ibyo singombwa erega, ahubwo wowe uwo uzajya uha me2u uzajye umubaza niba hari aho yaba abazi, nanjye abo nzajya ntwaza bose nzajya mbabaza niba baba babazi. Gaju, humura rwose bitinde ariko tuzababona.”
Gaju – “Ahaa! Reka tubitege amaso!”
Ubwo twahise ducumbikira aho turasasa turaryama ariko iryo joro sinzaryibagirwa naraye mu nzozi z’umunezero burinda butandukana, ngikanguka numva mu rubavu hari kundya maze mbaza Gasongo.
Njyewe – “Gaso, wansasiye ibuye ko numva urubavu rundya?”
Gasongo – “Reka reka! Ahubwo waraye urota useka nkajya nkucinya inkokora wihangane niba nakubabaje!”
Njyewe – “Gaso, naraye mu nzozi z’impamo!”
Gasongo – “Yeeeh? Ngo inzozi z’impamo?”
Njyewe – “Cyane rwose, uribuka wa mukobwa witwa Brendah?”
Gasongo – “Eeeh! Wa wundi w’umwana mwiza watuguriye cake kuri anniversaire ya Gaju se?”
Njyewe – “Yego ndumva ukimwibuka, uriya rero ubu njye na we turi mu rukundo ruzima ruzira kuzima, ni we naraye nirotera ijoro ryose kandi birumvikana ni ka kuzuye umutima nyine!”
Gasongo – “Inka yanjye? Ariko sha wagiye ureka kwiyemera, si ejo bundi tuvanye mu cyaro koko? Ubwo se urabona yagukundira iki? Ubwo rero wabonye akwifashiriza ugira ngo ni urukundo rundi, ni urwa kivandimwe shyira umupira hasi!”
Njyewe – “Hhhhhh! Icyo ngukundira ntujya wibagirwa aho twavuye, none se urabona ntacyo mfite yankundira ra?”
Gasongo – “Reka reka ntacyo!”
Njyewe – “Hhhhh! Gaso, ibyo wibwira si ko bimeze, aha ni ho uzabonera ko urukundo ari kimeza kandi rushora imizi aho rushatse.”
Tukiri muri ibyo Gaju yari arangije kwitegura duhita tumanuka tugeze ku muhanda we na Gasongo baratambika nanjye nkomeza hepfo ha handi nakoreraga ndicara ntangira gutanga me2u uko nzitanga ari na ko mbaza ya mazina y’ababyeyi ba Gaju.
Nakomeje kubaza gusa abo nabajije bose bambwiraga ko batabazi, ndetse ko ndi kwirushya umujyi ubamo abantu benshi, maze numva nshitse intege ndetse n’agapapuro ngashyira mu gatabo ka mobile money ndazinga mfata telephone ndeba numero za Brendah, nkanda yes, nshyira ku gutwi mpita numva intoki zimfutse mu maso ndwana no kuzikuraho mpindukiye.
Brendah – “Hhhhhh! Maze wakandaga numero yanjye nkureba, mbega wowe!”
Njyewe – “Hhhhh! Mbega nawe! Koko kuki waje kare ntumbwire?”
Brendah – “Nashakaga kureba ukuntu uba umeze iyo uri wenyine!”
Njyewe – “Oh! Wabibonye se basi?”
Brendah – “Yiii, nabibonye maze uba witonze sha nanabikunze maze!”
Njyewe – “Oh! Urakoze sha kandi urisanga ni ukuri!”
Brendah – “Ngusabe akantu se?”
Njyewe – “Yego. Humura usaba wiha!”
Brendah – “Nimugoroba waza kubona umwanya muri ya masaha utahira nkakwereka aho tujyana gato?”
Nacecetse gato numva ntangiye kugira amatsiko ngiye kumubaza aho ariho, Brendah aranga ambera ibamba ndabyemera.
Turi mu mutaka wanjye narebaga ukuntu abantu batwitegerezaga bakadutindaho, nkabona disi we abareba amwenyura maze ako kanya ngahamya ukuri kw’ ibyo yambwiye!
Brendah – “Nelson, sha reka ngende ndaza kuguhamagara, uzi ko nari nibagiwe ko ndi mu kazi!”
Njyewe – “Oh! Basi urakoze cyane kuza kureba uko merewe.”
Brendah – “Urisanga Nelson! Bye!”
Brendah yamanutse yihuta nanjye nkomeza kumurangarira nanicinya icyara, maze arenze ngarura amaso nsanga Brown ahagaze imbere yanjye ahita ambwira.
Brown – “Nelson! Bite se?”
Njyewe – “Ni Bon kabisa.”
Brown – “Ariko se aho kugira ngo ujye uhora uherekesha undi mwana amaso waritoboye sakindi ikazaba ibyari ikindi?”
Njyewe – “Eeeh! Ahubwo nanagushakaga!”
Brown – “Eh! Niba ari amande ugiye kunsha y’uko ejo nakubeshye mbabarira! Ejo nkigera mu rugo nasanze Mama ameze nabi bisaba ko mwitaho, ahubwo waretse tukajyana kugura imbuto hariya mu isoko ko Jojo wari kujyayo asigaye mu rugo amwitaho?”
Njyewe – “Eeeh! Kandi koko disi Mama wawe ejo yaje atameze neza!”
Brown – “Wahora ni iki wa musore we ko n’indwara arwaye nta kindi cyayivura usibye, nako…!”
Njyewe – “None se nta n’akanunu koko k’aho uwo mwana aherereye?”
Brown – “Uh! Nelson, ibyo mu rugo ubizi ute?”
Njyewe – “Erega ejo nari ndi mu rugo hariya iwanyu, Mama wawe yavuze byinshi kandi byankoze ku mutima, nibinashoboka ko hari icyo nabafasha rwose ndahari ku bw’uriya mubyeyi wacu.”
Brown – “Nelson, iturize muvandimwe ntako tutagize, iyaba twamenyaga niba yaranapfuye byonyine tukarira tukihanagura, ahubwo se uramperekeza na ko komeza wicururize naba ndi kukubuza akazi kawe.”
Njyewe – “Eh! Ahubwo byaba byiza uguriye mushiki wacu usigaye acururiza hariya mu isoko!”
Brown – “Ngaho se sha ndangira neza wenda namenya ko tuziranye arampa imbuto nziza, rwose naba ngize amahirwe.”
Njyewe – “Eh! Wowe nuba ukigera mu isoko ry’imbuto urahita umwibwira, ni umukobwa ukiri muto kandi mwiza, ni inzobe, ni muremure, uyu munsi yagiye yambaye n’agapira gatukura.”
Brown – “Uh! Ngo ni inzobe, ni muremure yambaye n’agapira gatukura? Ok, reka ngende nimubura ndaguhamagara!”
Njyewe – “Nta kibazo rwose………………………”
Episode ya 11 ni ejo mu gitondo…ntuzacikwe
32 Comments
Mbega byiza ndishimye nuko ari gato nyine naho ubundi karararyoshye sana, disi Brown agiye kubona Gaju! Sinjye ukabona akandi kagezeho nkisomera surprise mu isoko! Brendah na Nelson mukomeze muryoherwe nurukundo
Wow
Mbega byiza Eddy na Jane ngo mutahe, Brown agiye kubona mushiki we ndagirante ninde udufatira agafoto koko!!!!
Uziko Gaju ariwe Olga mbega ukuntu Brown agiye kugurira mushikiwe imbuto!!!!!!ARAMUMENYA SE WA!!!!!WOU
Urukundo rwa Brendah na Nelson ruraryoshye pe!Uri umwanditsi pe Eddy bravo rwose natwe turaryoherwa
wow,Gaju agiye kubonana na musaza we.byiza cyane!
Woow!!! Gaju abonye musaza we Brown!! Cool!!
brown ndumva ni musaza wa gaju!
mbega amatsiko! Brown agiye guhita abona mushiki we!! woooow!! dore ibyishimo ngo birataha mu muryango!!!
akandi ni ryari?
Urukundo nyarwo rurababarira Nelson komeza uryoherwe n’urukundo gusa mu menye kd mwirinde Jojo kuko ntabishimiye. Ark Eddy niba udashaka ko abantu barwara imitima ntuvuge ko Brown yasanze Gaju yagiye kurangura plz ndagusabye pe ejo azabonane na musaza we rwose.
wangira ngo umuhaye igitekerezo ahubwo ejo tuzasanga ariko byagenze
Yo mbega byiza Gaju disi ni Olga ubuse Brown azabyifatamo ate ra! reka turindire urakoze cyane mwanditsi mwiza.
Agiye kubona mushikiwe
Ahwi, ubuse ejo hazagera ryari ngo menye uko Brown yaguriye mushiki we imbuto koko? Sha numvaga iyi episode iri burangire nibura bamenye ko umwana wabi akiriho,ariko ntacyo reka dutegereze ejo. Big up Ku mwanditsi w’iyi nkuru.
Bjr? abakunzi ba Episode muraho? twe ubu twashyizeho urubuga rwayo. ushaka kurujyaho yanyandikira kuri 0783554485
Ndabona ibintu aruburyohe agiye kubona mushikiwe.
hhhhhhhhh! njyewe ndumva brown yasanga Gaju yazimaze yagiye gushaka izindi hanyuma wenda bakazabonana asubiyeyo kuko inkuru yahita irangira
ntakabuza
Gaju
nimushiki
wa
Brawn
Mbega uburyohe!!!
Ukeneye kumenyana n’abandi muhuriye ku gukunda iyi nkuru kuri Watsaap:
Andikira Nelson 0788573952 / Jean Marie 0788923806/ Yussuf 0783554485. Murakoze
nubwo mfite amatsiko yo kumenya niba gaju ariwe olga ariko buretse utambihiriza basi brown azaze kubikuza cash nibajya kumwandika mugitabo cyababikuza abonemo agapapuro kariho amazina yababyeyi be ubundi bitangirire aho rwose mumfashe
amata abyaye amavuta Gaju abonye umuryango, agiye guhura na musaza we pe
Mbegibyiza,sha cyuruza mitiyo I rubavu,iyi nkuru iranyubaste pe,Wenda najye nzabona umukobwa unkunda hamwe na mitiyu yajye,umuseke big up murabantu babagabo,
Wwowww!!!! so excited and attracted.
subwo Brown agiye kugwa kuri olga. sha uyu mutype wandika ahubwo azajye yandika ni bitabo cg akore photo roman nka za nous deux nibindi. big up kabisa
Nikeza kiss Komeza
Keep it up! Nukuri mukomeje kuba ingenzi kandi abasomyi biratunyura. Nakunze ukuntu amatsiko y`abasomyi wayabitse. Gasongo agahita avugako amazina y`ababyeyi ahagije! uziko iyo avuga abavandimwe be ,Nelson yari guhita abirangiza. Ariko Brown agiye guhura na sister we acuruza imbuto undi ari umukiriya mbega surprise! Na Nelson ntiyahise abaza Brown amazina y`ababyeyi bagaju ngo yumveko abazi murwego rwo gushakisha.
Gaju agiye kubona famille ye kandi rwose aba basore babaye imfura ndetse bagaragaza ubumuntu bamufasha gutera intambwe ajya imbere mubuzima aho guheranwa n`agahinda.
Brendah na Nelson, amahirwe masa gusa muzirinde ntimuzitere icyasha kandi Jojo mu mwitondere ntazabavangire gusa mumufashe gukomeza guhinduka.
Gasongo, nawe ashobora kuba akunda gaju gusa azatobore amubwire ikiri kumutima cyane ko nuburyo bahuyemo nabyo ari igitangaza.
Mukomere! Imana ibahe umugisha
byiza cyane wowe utegura iyi nkuru uri umuhanga ndabihamya kandi ejo hawe ni heza komerezaho kandi courage kuko ufasha benshi kandi Imana ikomeze kukongerera ubumenyi thxs
mbega byizaaaa!ndumva nezerewe kubwuko gaju agiye guhura na musazawe
Yewewe yega imitoma we,gusa icyo mbona cyo brown ari bubure gaju asange adahari
mbega byiza ejo Gaju na Brown ntibazahure kko yahita irangira ahubwo byaba byiza umwe hagati ya gasongo na nelson aribo babona ababyeyi ba nibwo byaryoha cyane
Mama shenge Wenda mama Brown yaruhuka umutima abonye umwana we yabuze rwose dutegerereje amatsiko Gaju guhura na Brown mwisoko .Nelson na Brenda turabishimiye twabihaye umugisha ariko mwirinde Jojo ndabona ashobora kumera nka Destine
Comments are closed.