Digiqole ad

Indonesia: Babafashe basambana ‘babakubitira mu ruhame ibiboko 26

 Indonesia: Babafashe basambana ‘babakubitira mu ruhame ibiboko 26

Umugore wafashwe asambana yakubiswe ibiboko 26

Urukiko rw’abaturage b’Abasilamu mu gace kitwa Aceh muri Indonesia rwahanishe gukubitirwa mu ruhame ibiboka 26 nyuma y’uko we n’uwo bashinja gusambana na we bahamijwe icyaha. Abantu benshi bari baje kureba uko kiriya cyaha gihanwa n’Itegeko rya Islam bita Sharia.

Umugore wafashwe asambana yakubiswe ibiboko 26

Mu mategeko ya Sharia iyo umugore afashwe asambana we n’uwo bafatanywe bahabwa ibihano biremereye harimo gukubitwa cyangwa bagaterwa amabuye kugeza bapfuye.

Amafoto agaragara kuri Daily Mail yerekanye ukuntu uriya mugore n’umugabo bapfukamye imbere y’imbaga ahantu hari hateguwe hirengeye umuntu wipfutse ahantu hose ahabwa inkoni ndende kandi ikomeye akabahanisha kubakubita inkoni 26.

Umugabo yazanywe gukubitwa aherekejwe n’Abapolisi babiri na we akubitwa inkoni zingana n’iz’izakubiswe umugore.

Indonesia ni cyo gihugu gituwe n’Abasilamu benshi ku Isi. Intara ya Aceh ni yo yemerewe gukoresha amategeko ya Sharia yonyine guhera mu 2001.

Umwaka ushize itegeko ryo muri Aceh ryabujije abagore kujya bidagadura bakarenza sa 11h00 z’ijoro keretse bari kumwe n’abagabo babo. Muri iriya ntara kandi kirazira ko umugabo n’umugore  batashakanye bagenda kuri moto imwe, umwe ahetse undi.

Umugabo na we yakubiswe izo nkoni
Ku ifoto umugabo bigaragara ko yashinyirije kubera ububabare bwo gukubitwa inkoni

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

2 Comments

  • OYA, bazabahe wa MUTI WA BATANZANIA utuma ubikoze aheramo , maze bagatamazwa hanze . Gusa ni uko nabonye umugore ariwe uba ababara cyane kuko niwe wasakuzaga.

  • ahaho ntakibazo kobakubitwa bombi!!!! ikibi nihamwusanga hakubitwa umugore gusa

Comments are closed.

en_USEnglish