Digiqole ad

Kenya: Aborozi bigabije amazu ya ba mukerarugendo baratwika

 Kenya: Aborozi bigabije amazu ya ba mukerarugendo baratwika

Zimwe mu nzu batwitse.

Kuri wa gatandatu aborozi bo muri Kenya batuye mu gace k’imirambi kabamo ubwatsi  bwo kuragiramo badutse mu macumbi ya ba mukerarundo barayatwika ubundi bashumura inka zabo mu bibanza biri aho kugira ngo zirishe.

Zimwe mu nzu batwitse.
Zimwe mu nzu batwitse.

Kenya iri mu bihugu bisurwa nab a mukerarugendo benshi mu karere kubera imirambi yayo no kuba ifite amoko y’inyamaswa zidapfa kuboneka henshi muri Africa.

Nubwo isurwa ariko, hari aborozi b’amatungo maremare batishimira ko ba mukerarugendo bigarurira amasambu runaka babifashijwemo na Leta bakubakamo amacumbi bityo bigakumira amatungo kurisha.

Kubera uko kutishimira ibi, bamwe mu borozi ejo bigabije amacumbi baratwika, barasahura barangije bahuramo inka ngo zirishe ubwatsi bwaho kandi ibi Leta ntibyemera.

Umwe mu bari ba mukerarugendo witwa Anne Powys yabwiye BBC ko hari abasore b’inkorokoro baherutse kugabiza inka zabo mu isambu yabutsemo inzu za nyakatsi(ariko ngo ziba zirimo ibikenewe by’ibanze kuri mukerarugendo)zirarisha ahatse kubakumira bamutera ubwoba bwinshi.

Aborozi ngo ibi barabiterwa n'uko imisozi yose imaze kumishwa n'izuba rikomeye.
Aborozi ngo ibi barabiterwa n’uko imisozi yose imaze kumishwa n’izuba rikomeye.

Uyu mugore avuga ko bishoboka cyane ko ababikora batabiterwa cyane cyane no kubura urwuri ahubwo ngo harimo n’ingengabitekerezo za politiki binjijwemo n’abanyapolitiki b’abahezanguni.

Ibi ngo bikorwa n’aborozi bo mu bwoko bw’aba Masai, Pokot n’aba Samburu.

Uru rugomo bivugwa ko rukorerwa ba mukerarugendo baba bazamara igihe mu Kenya ruje mu gihe iki gihugu kitegura amatora y’Umukuru w’igihugu azaba mu mezi make ari imbere.

Agace ka Laikipia gatuwemo n’aba Masai ni agace k’umurambi harimo ubwatsi bw’umukenke kandi buke k’uburyo hadafashwe ingamba zo gukumira ubwinshi bw’amatungo aharisha, kazahinduka ubutayu.

Umwe mu borozi yabwiye BBC ko ibyo bakora babiterwa n’uko agace batuyemo kagenda kaba ubutayu bityo bakagenda basahakisha aho inka zabo zakura ubwatsi n’amazi yo gushoka.

Ubu ngo ahakundaga kugaragara imbogo n’inzovu zije gushoka, hagaragara inka, bigatuma ba mukerarugendo bagabanuka.

Inzovu ngo ziri gupfa kubera kubura ubwatsi n’amazi cyangwa se zikicwa naba rushimusi baba bashaka amahembe yazo ahenze cyane.

Mu minsi ishize umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Kenya Raila Odinga yasabye abayoboke be kuzitabira amatora ari benshi bagatsinda Jomo Kenyatta n’ishyake rye mu matora y’Umukuru w’igihugu kandi ngo nibadatsinda bizaba byatewe n’ubujura bw’amajwi.

Ibi ngo bizakurikirwa n’ingaruka mbi atavuze izo arizo.

Muri 2007 muri Kenya habaye amakimbirane ashingiye ku moko na Politiki nyuma y’uko Raila Odinga atsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu.

Kuri iyi nshuro ntawamenya uko bizagenda ariko uko bigaragara bishobora kuzamera nk’uko byagenze muri 2007 na 2008 niba abanyapolitiki batemeranyijwe ku byavuye mu matora.

Abana biraye muri zimwe mu nzu z'abakerarugendo zarimo zitwikwa barasahura.
Abana biraye muri zimwe mu nzu z’abakerarugendo zarimo zitwikwa barasahura.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko abanyafurika twaragowe koko! Ngo Leta n’iki? S’uwo muturage ugiye gukandamizwa kugeza igihe ameneshwa kubutaka bwe kavukire n’umunyamahanga waje acuruza, akagirana amasezerano na Kenya, ariko aho ugiye kureba wasanga nta permis de bâtir yigeze asaba kuko ari muri africa ari umwera (Anne Powys yumva ko akoresha icyashatse kuri izo nyarucari zirabura sha burya si buno. Ibintu n’igihe cyabyo. Ariko nta mpamvu yo kubura iwacu tuhafite au détriment y’abanyamahanga baza bahunze imisoro, bakazanwa no gusahura buhoro buhoro.

Comments are closed.

en_USEnglish