Digiqole ad

Ibitaramo by’ubuntu abahanzi ntibabivugaho rumwe

 Ibitaramo by’ubuntu abahanzi ntibabivugaho rumwe

Hano Uncle Austin yari yaje mu gitaramo cya Guma Guma. Bimwe mu bitaramo nabyo byinjirirwa ubuntu

Hashize imyaka irindwi umuziki w’u Rwanda utangiye kugira icyo uhereza abawukora mu buryo bwo mu mufuka ‘amafaranga’. Ariko ahanini bakayakura mu bitaramo bishyurwa mbere n’amasosiyete yamamaza ibikorwa byayo abaza kubareba bakinjirira ubuntu.

Hano Uncle Austin yari yaje mu gitaramo cya Guma Guma. Bimwe mu bitaramo nabyo byinjirirwa ubuntu

Abahanzi benshi bagiye bavuga ko hari ababyungukiramo abandi nabo bikagorana ko hagira icyo babona mu gihe biteguriye ibitaramo byabo kuko abantu batabizamo kubera kumenyera iby’ubuntu.

Mu bahanzi baganiriye na Umuseke ubwo muri weekend habaga igitaramo cya The Ben, King James na Riderman ku Gisenyi aho kwinjira byari ubuntu, bavuga ko nta terambere ry’umuziki nyarwanda babona.

Ko mu gihe amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda yemera gufata iya mbere akemera ibyo bitaramo nta wundi uzabavuganira. Bizahora bityo abarya bakarya abandi bagashaka ibindi bakora.

Uncle Austin umwe mu bahanzi bamaze igihe mu muziki unakora umwuga w’itangazamakuru, avuga ko icyo kibazo acyumva mu bice bibiri. Ashobora gushima akanananenga.

Ati “Kuba umuhanzi yishyurwa mbere noneho abaza kumureba bakinjirira ubuntu birimo kwica umuziki. Kuko bizageza aho umuhanzi udakorana na sosiyete runaka ahagarike umuziki kubera kutawubonamo amaramuko”.

Avuga ko icyo umuhanzi aba ashaka ari amafaranga. Ariko nanone akwiye kureba imbere cyane kuko ejo iyo sosiyete nimurekura igafata undi azamererwa nabi.

Uncle Austin akaba asaba sosiyete zitegura ibitaramo by’ubuntu ko hashyirwaho igiciro runaka nubwo cyaba ari gito ariko ubuntu bukavaho.

Umwe mu bahanzi bo mu itsinda rya Dream Boys utashatse ko izina rye rijya ahagaragara ati “Ese utemeye ayo mafaranga warya iki”?.

https://www.youtube.com/watch?v=ja1gFY1nX58

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish