Episode 13: Papa Brown akinguye amarembo Nelson na Gasongo batangira kubaho mu buzima bushya
Tubanje kubiseguraho kubwo gukerererwa kwa Episode ya 13, turaharanira ko bitazongera…Murakoze.
………… Papa Brown yigiye hino yitegereza Gaju ubundi arakata yigira hirya ahanga amaso ukwezi kwarengaga, nyuma y’akanya katari gato amarira yaragabanutse maze na Gaju Olga asa nk’ugaruye ubwenge yitegereza umuryango we maze ako kanya ahita apfukama hasi yongera kurira.
Mama Brown yahise aza yihuta mu tubaraga duke yari afite aramuhagurutsa aramuhobera mbona neza imbabazi z’umubyeyi.
Tukiri aho Gasongo yahise ahahinguka aza yihuta aranyegera atangira gukebaguza hirya no hino areba abari bari aho bose mbona ubwoba buramwishe bikomeye, Brown na we ahita ahaguruka yegera Mama we aho yari yiyegamije mu gituza Gaju, akibageraho ahita avuga.
Brown – “Olga, ni wowe?”
N’akajwi gato cyane kuje ikiniga Gaju arasubiza.
Gaju – “Ni njyewe Brown!”
Papa Brown – “Enbon! Afande ndumva uyu musore twamutambikana akajya gusobanura ukuntu yantwariye umwana akamuvana mu ishuri akamugira umugore imyaka ine yose ikaba ishize.”
Afande – “Eh! Ntibikwiye Bwana Pascal, ugize amahirwe Imana iciye muri uyu musore ikora ibitangaza ku muryango wawe wongera kubona umwana wawe! Ntubizi se ko twe byari byaratuyobeye?”
Papa Brown – “Uh! Yari abizi ko ari twe babyeyi be, ahubwo buriya yari yaje kuneka ko twaba tubizi ko babana, icyo gisore kirekire cyo ubwo ntibakorana la? Na cyo mugifate Afande!”
Brown – “Ariko Papa, uzaduha agaciro ryari nk’abana bawe koko? Nk’aho wakwishimiye kongera kubona uwo wibarutse, uri mu byo gufungisha abasore b’intwari nk’aba, ariko Mana yanjye koko!”
Jojo – “Papa, Nelson ndamwiyiziye ahubwo uko nari muzi byikubye inshuro Magana. Nelson, Mana weeee! Ubu se mvuge iki koko?”
Brown – “Nelson, mumbabarire mukinge tujyane mu rugo.”
Jojo – “Yego rwose!”
Njye na Gasongo twararebanye akanya gato maze ndatambuka ninjira mu nzu mfata twa twenda Gaju yambaraga dukuze, na ko dushaje ndushyira muri ka envelope ubundi ndasohoka ndakinga ako kanya Mama Jojo na Gaju bajya imbere, Brown na Jojo barakurikira, njye na Gasongo natwe tubajya inyuma, Papa Brown na Afande baza baduherekeje nta we uvuga.
Twageze ku muhanda twinjira mu modoka twerekera kwa Brown tugezeyo Gasongo atangira kwikanga ariko ariyumanganya turinjira itara rikimurika bose batangira kwitegereza Gaju bareba uburyo yari yarahindutse cyane maze bongera gusuka amarira.
Papa Brown we yari yabuze icyo avuga bigaragara ndetse no kwicara byari byamunaniye ahubwo ari kugenda azenguruka muri salon. Nyuma y’akanya gato ku mutuzo Brown yigiye imbere gato maze afata Gaju ikiganza amuzana hagati yacu.
Brown – “Nguyu mushiki wanjye, ngiri igaju ryavuye mu maraso ya Data na Mama kuba mufite mu maboko ni igitangaza cy’Imana yaciye muri aba basore b’intwari bakabika ibanga rizitse neza maze bakaribikura uyu munsi utazibagirana mu mateka yanjye n’ay’umuryango wanjye. Nelson, mwarakoze cyane kuba ingenzi mukabika akana ka Mama na Data!”
Njyewe – “Urisanga Brown! Iyo tutabikora ntabwo ntwari kuba abo turi bo ndetse ntabwo twari kuzaba intwari utwita uyu munsi, gusa na none intwari ntizigirwa zo n’uko zibaho, ahubwo zigirwa zo n’uko zabayeho kandi zikabiharanira, twaharaniye kurema andi mateka ya Gaju aza kubabwira mu kanya ndetse tumugira mushiki wacu kuko hari byinshi twamwigiyeho kandi na we akatwigiraho, ni ryo banga rizitse nifuzaga kubabwira, nguyu umwana wanyu, nguyu uwo namenye kubera Gasongo akemera kubaho uko twabayeho mu minsi itari mike itambutse.
Ishema ryacu ni iri, ni ryo twaharaniye kandi ni ryo twifuzaga kugeraho. Gaju, urisanga mu muryango wavukiyemo ndetse ugakuriramo ubu ukaba ushinjagirana isheja usanga Data na Mama, dore bateze amaboko kandi ni rwo rubuto bifuzaga gusarura uyu munsi, kuri twe ni ibyishimo byacu kuko iki ni cyo twifuzaga kugeraho, humura ubwo wabonye abawe natwe twabonye abacu, urabizi turi basaza bawe, iri ni ryo banga rizitse tutigeze tumena ahubwo tukaribika uyu akaba ari wo munsi utazibagirana kuri twe.
Gaju, watubereye umwana mwiza ndetse utwereka ko hano ari yo soko wavomyeho imico myiza yawe, ubu ni bwo butumwa twifuje gutumika kandi turishimye kuko dusohoje icyatumye tuba twebwe.”
Narangije kuvuga abari aho bose batuje maze Mama Brown ahita avuga.
Mama Brown – “Ndashimira Imana cyane kuko nongeye gukikira umwana wanjye mu gituza ndetse nkongera guhuza imboni n’uwo natwaye amezi icyenda yose mu nda, natekerezaga ko yaba yarapfuye ariko uyu munsi Imana impanaguye amarira yose iciye muri aba basore bato. Gaju, nongeye kwishima mwana wanjye kandi nari nteze ibiganza ngo ubisanganire, sinitaye ku mpamvu yatumye ubura ahubwo nishimiye icy’ingenzi ari cyo kukubona, ongera umpobere disi nongere numve ko ari wowe!”
Gaju yarahagurutse yongera guhobera Mama we maze ibyishimo bitama impumuro nziza yadusakayemo twese, Papa Brown akimara kubona ibyari biri aho yahise atuza aricara yongera kwitegereza Gaju maze ahita avuga.
Papa Brown – “Ku giti cyanjye ndifuza gusaba imbabazi kuva kuri Mama Gaju kugeza kuri bano basore bato, Gaju akibura sinigeze ntekereza uruhare rwanjye mu gucunga izamu nari mbereye umurinzi, ahubwo nabonye ibitego byinjira nshiduka natsinzwe, ibyo byose ni byo byatumye nta umurongo ngatana ndetse ngasa nk’intare aho nagombaga kuba Malaika murinzi, nunze mu rya Mama Gaju nanjye ntitaye ku cyatumye Gaju agenda imyaka ikaba yari ibaye ine yose ni ukuri mumbabarire niba hari uko nitwaye nabi, aka kanya nshimishijwe n’ibyishimo biri mu muryango wanjye, nongeye kubona inseko ya Mama Gaju.
Ese Gaju, ubundi buriya byagenze gute?”
Gaju – “Mbere ya byose mumbabarire kuko kuba narateye amarira Mama n’abavandimwe ni uko hari aho nagiye nabi kandi ngacumbagizwa n’ibyakankomeje, dore uko byagenze……”
Gaju yavuze byose nta na kimwe asize Jojo ni we intimba yategetse gusuka amarira mbere, Mama we akurikiraho twese twongera gusubira muri bya bihe bitazasibangana Gaju yanyuzemo ariko bikarangira atsinze.
Kuri njye na Gasongo byari ibyishimo byacu kandi byari insinzi yaje mu gihe gikwiye nyamara twe ntitwari tuzi ko twaba ingenzi kwa Brown! Haciyemo akanya gato k’umutuzo maze Papa Brown arahaguruka aza aho twari turi aravuga.
Papa Brown – “Ni ko sha harya buriya mwifuza ko nabafasha iki ngo mbiture ku bw’umwana wanjye mwongeye kunshyira mu biganza?”
Gasongo – “Papa Gaju, rwose nta kindi usibye gutetesha uno mutoni mu bato agasugira agasagamba!”
Papa Brown – “Oh! Ibyo byo ndabyumva, ahubwo ndashaka kubaha igihembo kibakwiye kuko njyewe ubwanjye uyu munsi nawifuje kuva kera, nagerageje gukora byose ngo mbone umwana wanjye ariko byose bibaye mu gihe nari mbikeneye, harya ngo bakwita Nelson?”
Njyewe – “Yego.”
Papa Brown – “Naho uwo wundi we?”
Gasongo – “Banyita Gasongo!”
Papa Brown – “Eh! Uri na Gasongo byo! None se hariya twasanze Gaju ni ho muba?”
Twese – “Yego.”
Papa Brown – “Ok! None se ko mwakoze akazi gakomeye ntabwo mwaza mugakora n’akandi ko inzira ikiri ndende?”
Gasongo – “Gute se Papa Gaju?”
Papa Brown – “Ndashaka ko munyegera, Gaju mwakujije agakomeza gukura mumureba!”
Twese – “ Yee?”
Papa Brown – “Yego rwose ndashaka ko muza tukibanira nk’uko mwemeye kubana n’umwana wanjye mukamubera basaza be na we akababera mushiki wanyu mugasasa muri salon akajya mu cyumba.”
Gasongo – “Papa Gaju, byari byo ariko nyine ntacyo tuzajya tumusura rwose, kubana byo kuri twe ntacyo byadutwara gusa mwatwemerera tukazajya tumusura naho tuba si kure dore turi abaturanyi!”
Papa Brown – “None se sha, harya mwese mufite akazi?”
Twese – “Yego”
Papa brown – “Wowe ukora iki?”
Njyewe – “Njye nshuruza me2u hano hirya gato ku mutaka!”
Papa Brown – “Yee? Naho uwo wundi we se?”
Gasongo – “Njye nkorera hariya mu isoko rwose!”
Papa Brown – “Eeeh! Ndumva wowe ubwo nanjye ndi umucuruzi waba unzi!”
Gasongo – “Rwose niba mujya mucururiza hariya twaba tuziranye da! Wasanga mujya mumpa ibiraka byo gupakurura imodoka kuko njye akazi kanjye ni ukwisuma imizigo!”
Papa Brown – “Inka yanjye! Yee? Ngo wisuma imizigo?”
Gasongo – “Yego rwose hariya ku isoko ahubwo mundangire aho mukorera nzajye nza gufata ikiraka wasanga munarangura buri munsi!”
Papa Brown – “Oya njye ntabwo nkorera ino cyane, nkunze kuba ndi za Nairobi mbega hanze y’igihugu, ariko hariya umuhungu wanjye Brown ni we uhakorera ahafite iduka rya telephone, mwebwe se nta mushinga mwaba mufite ngo mbafashe guhindura inzozi zanyu impamo?”
Gasongo – “Eeh! Murakoze weee! Ni ukuri rwose ntabwo twabona uko tubashimira njye nifuzaga kugura ikindi gisarubeti kuko icyo nari mfite cyashaje, nifuzaga kandi gutanga umusanzu w’uku kwezi ubwo ngize amahirwe mukaba mwemeye kudutera inkunga Imana ibahe umugisha!”
Papa Brown – “Hahhhhhh! None se Gasongo, koko ubwo uwo ni wo mushinga ufite?”
Gasongo – “Yego rwose ngomba gukora kariya kazi kuko narafatishije!”
Papa Brown – “Nibyo sha! Aho ndakumva kuko buriya akazi ni akazi kandi nta kazi k’umunyagara kabaho, gusa ahubwo ndifuza ko mwatera intambwe nk’iya Brown maze mugahindura ubuzima, umwana wanjye Gaju undi munsi mukazamucumbikira neza!”
Njyewe – “Eh! Ngo?”
Papa Brown – “Yeee! Ndashaka guhindura amateka yanyu rwose kuko nanjye mwahinduye ayanjye uyu munsi!”
Njye na Gasongo twararebanye tubura icyo tuvuga, twumvaga ari nk’inzozi ndetse muri twe habuze usubiza, mu gihe tukitsa imitima Mama Brown ahita avuga.
Mama Brown – “Bana ba, rwose muhumure kandi mwirekure muvuge inzozi zanyu maze disi tuzihindure impamo!”
Brown – “Wow, Nelson wambereye ingenzi rwose, ngaho irekure uvuge ikigukwiye wowe na Gasongo maze muryoherwe n’ubuzima mwaharaniye mufasha mushiki wanjye!”
Njyewe – “Wow! Murakoze cyane! Njye icyo nifuza ni uko nasubira kwiga maze nkongera ubwenge n’ubumenyi.”
Gasongo – “Ko umvugiye ibintu ra?”
Njyewe – “Ahubwo mvuga nkawe kandi ni na byo kuko ababanye bagenda kimwe kandi bakavuga kimwe!”
Papa Brown – “Noneho murashaka gukomeza kwiga?”
Njyewe – “Yego! Ni ukuri nibwo buzima twifuza imbere.”
Papa Brown – “Ok! Muzi guhitamo sha, none se ubwo ntimwakwiga muba hano hari ikibazo?”
Gaju – “Yego rwose nanjye ni byo nshaka!”
Brown – “Nelson, reka twibanire nta mpamvu yo gukodesha kandi hano hari ibyumba bitegereje mwebwe.”
Mama Brown – “Yego rwose, njye aba bana ni ukuri ntacyo ntabakorera kuko uyu munsi bandemye, rwose mwigumire aha mukurane n’abanjye, nk’uko mwakiriye Olga wanjye mugasangira akabisi n’agahiye nyamara atari uko mutunze ahubwo ari umutima mwiza Imana yabihereye, reka mubone ingaruka y’icyiza ko ari umugisha.”
Gasongo – “Njye ndabyemeye Mama! Rwose n’akamatela reka njye kukazana!”
Brown – “Hhhhhhh, kazane rwose wenda nanjye sinzongera kwicuza impamvu nabaye umusore umwe iwacu, biya ntakinnye ngiye kuzikina ubu!”
Twese – “Hhhhhhhhhh!”
Aho niho umugambi wanogejwe Papa Brown aduhindurira amateka y’ubuzima maze araduherekeza twimura ibintu byacu byose tuza gutangira ubuzima bushya.
Umutaka wanjye sinawusize ahubwo narawuzanye ndetse na Gasongo azana igisarubeti cye, iryo joro rya gahuzamiryango twarihaye maze tubona neza ibyishimo by’umuryango, mu gitondo nakangutse nshigutse nibaza aho ndi kuko nari naraye mu cyumba cya njyenyine kandi nari naramenyereye guterwa inkokora na Gasongo, maze mpita nibuka byose ndabyuka njya muri douche mvuyeyo njya muri salon nsanga Brown na Jojo bicaye, ndatambuka ndabasuhuza nanjye ndicara.
Brown – “Bro, wamenyereye amafu ya hano se?”
Njyewe – “Cyane rwose!”
Jojo – “Njye si ndi kumenya neza niba ari Nelson nzi turi kubana, yawee! Ubu mbyakire nte bimanuke bigwe mu ndiba y’umutima koko?”
Brown – “Hhhhhh! Jojo winsetsa rwose none se hari igitangaza kirimo, ahubwo tegura ameza, si njye nakubwiye ngo uzinduke!”
Jojo – “Are weeeee! Uriya mukozi se ni umutako?”
Brown – “Ariko se Jojo hari icyo byagutwara uramutse uteguye ameza ukagaburira Papa na Mama ndetse n’abavandimwe bawe?”
Jojo – “Ntacyo, ariko mu gihe ahari agomba kubikora!”
Brown – “Ok! Ubwo rero nawe mu gihe uhari kuri njye ugomba kuzajya ubikora kuko uri mushiki wanjye.”
Jojo – “Ahaaa! Reka ntegure da! Ariko Nelson ubwo ntiwaza ukamfasha ra?”
Brown – “Umva mbese! Ubwo se hari icyakugoye muri ibyo byose? Cyangwa hari ikindi wifuza ko yagufasha?”
Jojo – “Nyamara yaza akamfasha buriya Nelson njye na ko reka ngire vuba ndumva Papa abyutse!”
Jojo yagize vuba maze arategura, Gasongo ahita aza ndetse Papa Brown na Mama we na bo baraza twicara ku meza, byari ibyishimo bigeretse ku bindi kuri twe. Tumaze gufata ifunguro rya mu gitondo Gasongo yikojeje mu cyumba asohoka yambaye igisarubeti nanjye nibuka umutaka nihuta njya mu cyuma kuwuzana, tugisohoka.
Papa Brown – “Ndabona mwacyereye kujya ku kazi basore ni ukuri ni byiza, ngaho mugende musezere abakiliya n’abo mwakoranaga ejo nzabimurira ahandi hantu mu gihe mugitegereje gutangira kwiga mwahisemo.”
Twararebanye njye na Gasongo twongera kureba Papa Brown maze turamwenyura birarenga turaseka maze twishimira ubuzima bushya twari twinjiyemo kuva uwo munsi. Njye na Gasongo twasohotse mu gipangu maze tukigera hanze Gasongo arazamuka yerekeza ku isoko maze nanjye manuka gato manika umutaka ntangira gukora.
Ngitegereje abakiliya nahise nkuramo ya telephone yanjye nshya maze njya online dore ko nari mbikumbuye birumvikana, nkigeraho nahise nsangaho message enye za Brendah iya mbere yagiraga iti: “Nelson ko wansize online koko?” Indi yagiraga iti: “Nelson! Sha mbabarira uze ndagukumbuye nshaka ko tuganira nkakwibwirira urwo ngukunda!” Iya gatatu yo yavugaga ngo: “Nelson disi ndakubuze ariko reka nze nkurebe ku mutaka” Iya nyuma yaravugaga ngo: “Yooooh! Naho ndakubuze disi, ubu se koko bwije ntakubonye?”
Nkirangiza gusoma izo message zose numvise nshitse intege maze nubura amaso mbona hari umpagaze hejuru. Oh my God! Nasanze ari Brendah wanyitegerezaga maze duhuje amaso aramwenyura ndahaguruka ndamuyambira byiza, mu kumureba mu maso mbona asuherewe.
Njyewe – “Ma Bella! Mbabarira ni ukuri kandi ndifuza kukubona useka nkabona ya mitako iri ku matama meza yawe!”
Nkivuga gutyo koko Brendah yaramwenyuye mbona umucyo utashye kuri njye.
Brendah – “Nelson, sha nari ngukumbuye!”
Njyewe – “Oh! Nanjye sha nari ngukumbuye. Uzi ko kuva ejo nari ntunzwe n’icyizere wandemyemo!”
Brendah – “Wow! Nanjye ni cyo cyatumye nzindukira aha, Nelson byose nabimenye maze.”
Njyewe – “Ibiki se?”
Brendah – “Ibya Gaju!”
Njyewe – “Eh! Ibya Gaju se wabimenye ute?”
Brendah – “Sha nanjye ni cyo kinzinduye, Nelson! Si nari nzi ko wa mushiki wanyu mwavugaga mugiye gukorera anniversaire disi ari Gaju, nabimenye mbonye profile picture ya Jojo hariho status ivuga ngo “welcome back home Gaju wacu, coup de chapeau Nelson na Gasongo! Nkibibona nahise nguma online maze nandikira Jojo tuganira byose. Wooow! Maze mfite umugabo w’intwari, ni ukuri ndumva ari ishema ryanjye!”
Njyewe – “Oh! Merci ma Bella! Natwe ntacyo tubikesha kindi usibye Imana yatwitoreye maze tukaba ingenzi mu muryongo w’icyeza!”
Brendah – “Wow! Narabivuze nzabivuga ndetse mbisubiremo urabikwiye. Nelson, nzakugaragira kandi mu gihe cyose nzabaho kuko uriho, ahubwo nyuma y’uko uvuye mu rugo Mama akakubona hari icyo nifuzaga kukubwira.”
Njyewe – “Oh! Ngo Mama wawe? Bre! Wifuza kumbwira iki Ma Bella?”
Brendah – “……………………………………….”
Ntuzacikwe na Episode ya 14 muri Online Game…. ejo mu gitondo
***********
28 Comments
Waouhh mbega byiza uyu munsi nubwo katinze kugeraho ariko twari dushonje duhishiwe pe,mbega byiza burya koko icyo ukoze ugisanga imbere.
nukuri iyi nkuru ni nziza cyane rwose
Mbega byiza nukuri iyi nkuru n’ubuki n’isukari ije yari ikenewe amatsiko akabije kwiyongera ahubwo mukuri mujye mugerageza ize kare uziko byageze naho mbihamagarira nukuri iyi nkuru iri isomo ryiza ryo kuba inyangamugayo mubyo ukora byose kuko ineza uyisanga imbere kandi Gasongo na Nelson baduhe isomo nk’urubyiruko ko Sex atarizo zishyirwa imbere kuko bakiriye Gaju bamubera abana beza bamurinda ibyo yirinze mu buzima yabayeho gusa ndifuza ko Brendah yazabana na Nelson naho Gasongo akibanira na Gaju biganye bizaba bishimishije cyane
Haha umugisha umuntu arawuvukana akawugendana thx
Rwose kuwa mbere mujya mutwicisha amatsiko cyane mujye mutubwira tubakangure. Merci ku ka episode keza muduhaye.
Woooooow byiza cyane mbega episode iryoshye ndumva izikurikiyeho ziyirusha kabisa, mukomreze ahooooooo
Bravo umwanditsi ni mukomeze bira ryoshye pe
Yiweeee, ko ari ka mini koko? Ariko kararyoshye cyane. Pascal wagirango ni Simon pe.
Mbega byiza weeee,Nelson na Gasongo batwigishe kuko kura neza ntibisaba kuba utunze ibyinshi.Ariko rero hagati aho njye kubana kwa Nelson na Jojo biri kushisha pe!Nelson mwana wanjye uramenye dore ndaguhannye ndi mukuru ntuzabone isha itamba ngo ute nurwo wari wambaye,ntuzibagirwe Brenda ko yemeye ingaruka zose zamubaho akagukunda yewe uzamubere intwari ntuzahemuke ndakwingize maze ujye uzirikana isezerano ryurukundo agukunda.Brenda mukazana wanjye rero nawe haricyo nshaka kukubwira uzirinde gufuha cyane kuko Jojo uramuzi ntiyoroshye .Ikibazo uzajya ugira kuri Nelson ujye uhamagara ntaburakari mukiganireho kuko urugamba rurakomeye.Muduhe 14dore mwafutindije
Mbega episode!
njye sinzi uko ndikubifata rwose nibyiza batangiye ubuzima bushya ariko se koko buriya jojo ntashobora kuzasenya urukundo rwabikundaniye di ko mbambona yitwara ukuntu kantegereze gysa birakomeye kuri Nelson sinzi intwaro azitwaza kugirango atsinde jojo
oooooh mbega Eddy uri umwanditsi pe!Umva utazigira hano uko urukundo ari ruzima azagende yipfire gira neza kuko uzayisanga imbere mu gihe gikwiye,Gaju abonye umuryango we,umuryango ubaye mugari kuko uvutsemo abandi bana shenge,abasore bagiye kwiga baminuze,Nelson ashyingiranywe na Brendah aturutse mu rugo rwiza ba bandi bamwitaga me2 u bamusuzugura
Genda Brendah uri u ukobwa w’;intwari werekanye ko urukundo atari ibintu
Bravo UM– USEKE
Nelson urimwari hamwe na gasongo.ndumva bishyushye hagati ya brendah na n…. gaju ungera ushime Imana ikweretse umuryango wawe wongere utete ukubyahoze
Imbamutima ziranzamukanye, amarira y’ibyishimo ambanye menshi!
Umuseke ntawabasimbura
Wooow!!! Ibinabyifuje kera nkumva nanjye nahita mbivuga ark mbura uko mbivuga gusa turabashimira. Umwanya mufata kugirango mutugezeho iyi nkuru!! Plz. Join m on whassp 0725126290!! Thx!!
Katinze kaba na kagufi ariko ntacyo kashyize karaza nizereko se wa gaju atazategeka ba nelson gushaka abakobwa be
njye ndabakunda cyane kuko mutwigisha byinshi mba mbona meze nkuzi abo bakina bose thx NELSON AND GASONGO
Ariko mana yega byiza, aka ka epsode ni keza pe
online game igeze aharyoshye pe!!gusa namatsiko ntatworoheye,njye MBA ndikubara amasaha NGO ndebe niba undi munsi uza maze nkisomera iyi nkuru idasanzwe.
Very nice! Umwanditsi wacu akwiriye icupa ry’abagabo!
Ben Carlos uvuze neza ! Nibyo inkuru ukunda uyinjiramo neza, ukisanisha n’abayikina, jye mu bwonko namaze kwishushanyiriza ahantu aba bantu bose batuye, nubwo umwanditsi avuga i Rubavu, jye niyumvisha ari hantu hasa no ku Kimironko munsi y’isoko!!!!!
Nelson nako Eddy nkwisabire iyi nkuru ejo uyishyizeho rwose mbere bitarenze 07:00 byazashimisha, nazajya kubagwa maze kuyisoma! Maze nkava mu kinya aribyo ndi kwitekerereza ndi no guhamagara ababakinnyi bacu! Gusa nabwo ndashima ko mu gihe cyose nzaba ndwaye nzaba ndi muri mood nziza kubera Online game! Chapeau to Eddy n’abandi mumuha ibitekerezo.
Eni, Ndagusabye mbere yo kujya mu bitaro uzafungure bibiliya usome umurongo ushatse ube ariwo uzirikana igihe ugiye kwa muganga. Imana niyo dukwiye gushyira imbere muri byose no mu gihe cyose, kuva izuba rirasa kugera rirenze. Kuko nubwo ushaka iyi nkuru ya Nelson na Gasongo (nanjye nyikunda kubi) icyari gikwiye bwa mbere nukwibuka uwatumye iyi nkuru ibaho.Imana mu rukundo rwayo rurenze urugero yaremye uyu mwanditsi, imyitwarire yabavugwa muri iyi nkuru niyo iranga abana b’Imana. Ejo uzazirikane urukundo rw’uwo dukesha ubuzima unamushimire , nanjye nzagusabira, sibyo? Kandi uzatumenyeshe uko umerewe.
Ko Nelson agiye ku bana na jojo munzu imwe ubwo ibibazo ntibitangiye.
Big up kumwanditsi wacu. Congs Nelson na Gasongo, mwabaye imfura kandi muritanga mubushobozi buke bufatika mwari mufite ariko rero muri abatunzi kuko mutife umutima n`ubumuntu benshi badafite. Mukomerezaho muzagorerorerwa ibirenzeho. Nelson, ukomeze ube inyangamugayo ntuzahemukire Brendah kandi JOJO na Gaju uzakomeze kubafata nka ba sister bawe.
Brendah se mama,ubwo ntashakako Nelson afata icyemezo cyihuse kiganisha kubukwe?Bose bashishoze bamenye icyaruho kuba cyiza hamwe n`inzozi za Nelson zogukomeza kwiga.
Brown na Dovine bite ko bacecetse? Papa Brown se arashaka kubanjyana he nyuma yo gusezera imirimo bakoraga (ubukarani na me2u)? amatsiko.com.
Mugire umugisha w`Imana.
Biranejeje cyane kuko umunezero utashye kuri buri wese ariko Mbabajwee na Brendah uko yakira kuba Nelson agiye kuba na na Jojo nukuntu yabonye bakinaga .
To AKIMANA.: Urakoze cyane. Humura amasengesho nyarimo. Imana turi kumwe. Naho biriya nabyanditse nyine nk’umuntu ukunda iyi nkuru ngo abaganga bazatangire ibyabo najye nta matsiko mfite!!!!
Naho Imana yo ntitwarondora ibyayo ngo tubirangize. NZABAMENYESHA RWOSE.
Very nice! Umwanditsi wacu akwiriye icupa ry’abagabo!
Ben Carlos uvuze neza ! Nibyo inkuru ukunda uyinjiramo neza, ukisanisha n’abayikina, jye mu bwonko namaze kwishushanyiriza ahantu aba bantu bose batuye, nubwo umwanditsi avuga i Rubavu, jye niyumvisha ari hantu hasa no ku Kimironko munsi y’isoko!!!!!
hhhhh Gasongo aransekeje kbs baramubaza umushinga afite NGO bamutere inkunga ati Nkeneye igisarubeti gishyashya n’amafaranga y’umusanzu y’ukwezi!!!?? Gusa sinziko Jojo azorohera Nelson kbs. cyane ko Gaju na Gasongo bashobora gukomeza urukundo rwabo
bityo Jojo akababera ikigeragezo
Courage
Yooooooooo Eni IMANA igufashe peeee kandi operation nigenda Neza uzatubwire dufatanye gushima IMANaA, nahose Jojo kweri ni Destine kugahuru ibye namahorora??
Naho kubasore bacu twizereko amata abyaye amavuta!! Thanks umuseke.
Comments are closed.