Umutoni Pamela w’imyaka 19, mu bakobwa 15 batorewe gukomeza mu kiciro cya nyuma cy’abahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017, arasaba Abanyarwanda kumushyigikira mu rugamba arimo rwo kurengera ibidukikije. Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umutoni Pamela yavuze ko natorerwa kuba Nyampinga w’u Rwanda 2017, bizamufasha gushyira mu ngiro umushinga afite wo gushishikariza abantu kubungabunga ibidukikije. […]Irambuye
Umutoni Tracy Ford w’imyaka 19, ukiri muri 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko kwitabira iri rushanwa byatumye arushaho kwigirira ikizere mu buzima. Umutoni uhagarariye Umujyi wa Kigali muri aya marushanwa ngo yifitiye ikizere ko azaba Miss n’ubwo abizi ko bizamusaba guhatana bikomeye n’abandi. Gusa, iki kizere ngo ntacyo yari afite mbere […]Irambuye
Rayon sports yakoze imyitozo ya nyuma mu Rwanda mbere yo kujya i Juba muri South Sudan ahateganyijwe umukino wa CAF Confederation Cup uzabahuza na Al Wau Salaam FC. Abouba Sibomana agiye gukina umukino wa mbere w’amarushanwa muri Rayon sports kuko ari muri 18 bazakoreshwa. Kuri stade Amahoro niho Rayon sports yakoreye imyitozo ya nyuma ku […]Irambuye
*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe. Kuri uyu wa 09 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane ya Banki ya Kigali bifite agaciro k’amafaranga 20 258 300. Hacurujwe ‘treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 19,300,000, zagurishijwe ku mafaranga 104.41 ku mugabane muri ‘deal’ imwe. Ni mpapuro z’imyaka […]Irambuye
Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 103.36. Kuwa gatatu umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.33, none kuri uyu wa kane wageze ku mafaranga 103.36, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 03. Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje […]Irambuye
Muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ubu hari uburyo bushya kandi bwiza bwo korohereza abanyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri mu byiciro. Ibi bikorwa hakurikijwe ubushobozi bwa buri munyeshuri aho bizafasha buri wese kwiga kandi akarangiza amasomo ye ntankomyi. Bamwe mu banyeshuri bishimira ubu buryo bushya bashyiriweho na Kaminuza aho ngo bizagabanya cyane ikibazo cyo guhagarika ishuri kijya […]Irambuye
Nyaruguru – Mu kibaya cy’Akanyaru hagati y’utugari twa Nyarure mu murenge wa Munini n’aka Coko mu murenge wa Cyahinda abaturage bavuga ko ikiraro bubakiwe cyahagaritse impfu za hato na hato z’abantu bagwaga muri uyu mugezi bambuka iteme ry’ibiti bibiri ryari rihari. Iki kiraro gifite uburebure bwa metero 30, aha cyubatse ngo hari abantu benshi bahatakarije […]Irambuye
*Na we yasogongeye ku buzima bwo ku muhanda…Ngo ubuzima bwe yabweguriye gufasha, *Bamwita ‘Daddy’…Bamwe biga imyuga, hari 2 bagiye kurangiza Secondaire, *Bamwe mu bo yareze ubu bafite akazi baritunze… Ruzindana Egide washinze umuryango ‘Love for Hope’ ufasha abana kuva mu buzima bwo ku muhanda n’abakomoka mu miryango itifashije, yatangiye ibi bikorwa bye afashiriza abana aho […]Irambuye
Minisiteri y’ubuzima imaze gutangaza ko guhera tariki 01 Werurwe uyu mwaka nta muganga mu Rwanda uzaba wemerewe gukoresha telephone ye mu masaha y’akazi. Ibi byatangajwe na Minisiteri y’ubuzima ku rubuga rwayo rwa Twitter. Ibikorerwa kuri Telephone mu gihe cy’akazi hari ubwo bituma abatanga servisi batita ku babagana. Uyu mwanzuro watangajwe kandi mu nama y’abayobozi b’inzego z’ubuzima […]Irambuye
Abakinnyi 18 n’abandi bagize ‘délégation’ ya APR FC bageze mu mujyi wa Lusaka muri Zambia ahazabera umukino ubanza w’amajonjora y’ibanze muri CAF Champions League, izahuramo na Zanaco FC. Nyuma y’urugendo rw’indege ‘Ethiopian Airways’ yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa kane ica i Addis-Abeba muri Ethiopia igera i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa gatanu […]Irambuye