Digiqole ad

Kuwa kane: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.36

 Kuwa kane: Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 103.36

Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuri uyu wa 09 Gashyantare 2017, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 103.36.

Rwanda National Investment Trust (RNIT).
Rwanda National Investment Trust (RNIT).

Kuwa gatatu umugabane w’iki kigega wari ku mafaranga 103.33, none kuri uyu wa kane wageze ku mafaranga 103.36, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda 03.

Agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ gakomeje kuzamuka umunsi ku munsi. Kuva mu kwezi kw’Ugushyingo 2016, kamaze kuzamukaho amafaranga 3.36.

Ubuyobozi bwa RNIT buvuga ko izamuka ry’agaciro k’umugabane mu Kigega ‘Iterambere Fund’ rishingiye ku kuba ishoramari bakoze mu mpapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury Bond) ryaratangiye kungunga.

Ubu ikigega ‘Iterambere Fund’ gifite ishoramari ry’amafaranga y’u Rwanda arengaho gato miliyari imwe.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere. Bakira amafaranga guhera ku bihumbi bibiri (2 000 Frw) kuzamura.

Ubuyobozi bwa RNIT buherutse gutangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Iki kigega “Iterambere fund

  • Iki kigega gikorera hehe?

  • Iki kigega “Iterambere fund gikorera he?

Comments are closed.

en_USEnglish