Digiqole ad

APR FC yitegura Zanaco FC yageze i Lusaka muri Zambia

 APR FC yitegura Zanaco FC yageze i Lusaka muri Zambia

APR FC yageze i Lusaka

Abakinnyi 18 n’abandi bagize ‘délégation’ ya APR FC bageze mu mujyi wa Lusaka muri Zambia ahazabera umukino ubanza w’amajonjora y’ibanze muri CAF Champions League, izahuramo na Zanaco FC.

APR FC yageze i Lusaka
APR FC yageze i Lusaka

Nyuma y’urugendo rw’indege ‘Ethiopian Airways’ yahagurutse mu Rwanda mu rukerera rwo kuwa kane ica i Addis-Abeba muri Ethiopia igera i Lusaka muri Zambia kuri uyu wa gatanu saa 12:30 z’amanywa.

Abasore ba Jimmy Mulisa bajyanye intego yo kutinjizwa igitego ntibari kumwe Muhadjiri Hakizimana na Butera Andrew bafite imvune. Ntibazakoreshwa mu mukino uzabera kuri Sunset Stadium ifite ikibuga cy’ubwatsi aho Zanaco FC isanzwe yakirira imikino yabo.

Ikipe izitwara neza mu mukino ubanza n’uwo kwishyura uzabera i Kigali tariki 18 Gashyantare 2017, izahura n’izarokoka hagati ya Young Africans yo muri Tanzania na Ngaya de Mbe yo muri Cameroun.

Itsinda rihagarariye APR FC muri Zambia

Abakinnyi: Emery Mvuyekure, Michel Rusheshangoga, Emmanuel Imanishimwe, Aimable Nsabimana, Hervé Rugwiro, Yannick Mukunzi, Amran Nshimiyimana, Fiston Nkinzingabo , Djihad Bizimana, Issa Bigirimana, Patrick , Yves Kimenyi, Albert Ngabo, Faustin Usengimana, Janvier Benedata, Innocent Nshuti, Maxime Sekamana na Onesme Twizerimana.

Staff: Adolphe Kalisa (Umuyobozi wa Delegation), Jimmy Mulisa (Umutoza mukuru), Yves Rwasamanzi (Umutoza wungirije), Ibrahim Mugisha (Umutoza w’abanyezamu), Jacques Twagirayezu (Umuganga), Didier Bizimana (Fitness Coach) na Antony Kabanda (Umunyamakuru).

Jimmy Mulisa na Sibomana Patrick Papy barajya inama y'icyo bakora ngo bitware neza
Jimmy Mulisa na Sibomana Patrick Papy barajya inama y’icyo bakora ngo bitware neza
Baciye i Addis Abeba mbere yo kujya muri Zambia
Baciye i Addis Abeba mbere yo kujya muri Zambia
Mugisha utoza abazamu asa n'ubwira Issa Birimana ati, wayibonye Lusaka
Mugisha utoza abazamu asa n’ubwira Issa Birimana ati, wayibonye Lusaka

Roben NGABO

UM– USEKE

 

2 Comments

  • Imana ishimwe ko mwageze yo amahoro.

  • Aba basore bacu barasa neza cyane muri imfura ndabakunda mbifurije intsinzi!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish