Digiqole ad

Guhatanira Miss Rwanda 2017 byandemyemo ikizere mu buzima -Umutoni Tracy Ford

 Guhatanira Miss Rwanda 2017 byandemyemo ikizere mu buzima -Umutoni Tracy Ford

Umutoni Tracy Ford w’imyaka 19, ukiri muri 15 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2017 avuga ko kwitabira iri rushanwa byatumye arushaho kwigirira ikizere mu buzima.

Umutoni Tracy Ford uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017.
Umutoni Tracy Ford uhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Umutoni uhagarariye Umujyi wa Kigali muri aya marushanwa ngo yifitiye ikizere ko azaba Miss n’ubwo abizi ko bizamusaba guhatana bikomeye n’abandi.

Gusa, iki kizere ngo ntacyo yari afite mbere yo kwiyandikisha ngo aze guhatanira Miss Rwanda 2017.

Ngo yabanje kwiburira ikizere, ndetse yiyandikisha yumva ntaho azagera, ariko nyuma yo gutsindira guhagararira Umujyi wa Kigali, ndetse agatsinda muri 15 bakomeje mu kiciro cya nyuma ngo byatumye arushaho kwigirira ikizere.

Muri rusange, irushanwa ngo rya mufashije kwitinyuka no kwigirira ikizere, dore ko ngo amaze no kurihuriramo n’abantu batandukanye b’ingirakamaro, ku buryo yizeye ko hari byinshi azungukiramo.

Ati “Ni ubwa mbere nakwitabira amarushanwa akomeye nk’aya. Ibi byamfashije gutinyuka no kuvugira mu ruhame,… dore ko ari ubwa mbere nari mvugiye mu ruhame, imbere y’abantu benshi atari mu ishuri.”

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Umutoni Tracy Ford ngo natorerwa kuba Miss Rwanda 2017 azafasha  urubyiruko cyane cyane abakobwa gukora imishinga itandukanye y’ikoranabuhanga.

Yagize ati “U Rwanda rukomeje guteza imbere ikoranabuhanga, nanjye rero nzafatanya n’urubyiruko kubyaza umusaruro iryo koranabuhanga.”

Umutoni Tracy Ford ngo ashaka gufatanya n'urubyiruko bakabyaza umusaruro amahirwe y'ikoranabuhanga ahari.
Umutoni Tracy Ford ngo ashaka gufatanya n’urubyiruko bakabyaza umusaruro amahirwe y’ikoranabuhanga ahari.

Avuga ko azita ku mishinga inyuranye, cyane cyane ubucuruzi bukoreshejwe ikoranabuhanga kuko bwihuta ndetse bugatanga umusaruro ugaragara.

Ati “Ubundi nguhaye urugero rw’umushinga witwa ‘Tap and Go’ ufasha abantu gukoresha amakirita batega bus. Ntekereza ko buriya nyiri umushingawamwungukiye kandi bikihutisha Serivise,… nanjye rero nzakomeza gufatanya n’urubyiruko tubyaze umusaruro ikoranabuhanga.”

Umutoni Tracy Ford mu buzima busanzwe ngo amazina yitwa akomoka mu bitabo Se umubyara akunda gusoma kuko ngo ari umugabo ukunda gusoma ibitabo cyane, ndetse nawe ngo byatumye akura akunda gusoma ibitabo bitandukanye nka Se.

Umutoni ngo akunda koga cyane, ndetse mu biribwa agakunda cyane kurya ‘Pizza’.

Guha amahirwe Umutoni Tracy Ford, mutore ujya ahandikirwa ubutumwa muri telephone, ukandika ijambo ‘miss’ ugasiga akanya, ukandika umubare ‘12’ ukohereza kuri 7333.

Kwitabira Miss Rwanda ngo byanamuremyemo ikizere.
Kwitabira Miss Rwanda ngo byanamuremyemo ikizere.
Ngo anizeye kwegukana Miss Rwanda 2017.
Ngo anizeye kwegukana Miss Rwanda 2017.

Photos: Evode Mugunga

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Uyu nawe aboneke muri batanu hanyuma hazakore amahirwe ni mwiza pe! ndemeye

Comments are closed.

en_USEnglish