Digiqole ad

Abouba Sibomana mu bakinnyi 18 Rayon sports ijyana muri South Sudan

 Abouba Sibomana mu bakinnyi 18 Rayon sports ijyana muri South Sudan

Umutoza aha inama abashobora kubanzamo

Rayon sports yakoze imyitozo ya nyuma mu Rwanda mbere yo kujya i Juba muri South Sudan ahateganyijwe umukino wa CAF Confederation Cup uzabahuza na Al Wau Salaam FC. Abouba Sibomana agiye gukina umukino wa mbere w’amarushanwa muri Rayon sports kuko ari muri 18 bazakoreshwa.

Umutoza aha inama abashobora kubanzamo
Umutoza aha inama abashobora kubanzamo

Kuri stade Amahoro niho Rayon sports yakoreye imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa kane. Ni amasaha make mbere yo gufata indege ijya i Juba muri Sudani y’Epfo ahazabera umukino ubanza wa CAF Confederation Cup, umukino uteganyijwe kuwa gatandatu saa 16h zo mu Rwanda.

Imyitozo yakozwe n’abakinnyi 23 iyoborwa n’umutoza wayo Masudi Djuma irebwa n’abafana benshi barimo n’abayobozi bayo nka Gacinya Dennis uyobora ikipe na Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon sports.

Nyuma y’imyitozo y’amasaha abiri, abakinnyi ba Rayon sports baganiriye n’abafana babasaba kwitwara neza muri Sudani kuko byakongera amahirwe yo kugera mu matsinda y’iri rushanwa ritegurwa na CAF kuko ariyo ntego yabo.

Ndayishimiye Eric Bakame avugana n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yasabye abafana kubasengera kuko ari urugendo rutoroshye.

“Twiteguye neza. Ibyo twifuje ngo twitegure twarabihawe kandi abakinnyi bariteguye. Harimo abagiye gukina iyi mikino bwa mbere gusa abakuze nkanjye na Pierrot tugerageza kubaganiriza no kubumvisha uburemere bwayo. Nasaba abafana kudusengera kuko urugendo no gukinira hanze bitajya byoroha no kuzaza kutwakira kuko nizeye umusaruro mwiza”

Mu bakinnyi 18 batoranyijwe kuzahagararira Rayon sports muri Sudani harimo na Abouba Sibomana ugiye gukina umukino wa mbere w’amarushanwa kuva yasubira muri Rayon sports avuye muri Gor Mahia FC yo muri Kenya yari amazemo imyaka ibiri.

Abakinnyi 18 Rayon sports ijyana i Juba muri South Sudan ni:

Ndayishimiye Eric Bakame, Evariste Mutuyimana, Manzi Thierry, Gabriel Mugabo, Munezero Fiston, Mutsinzi Ange Jimmy, Irambona Eric, Abouba Sibomana, Jean d’Amour Mayor, Mugheni Fabrice, Kwizera Pierrot, Mugisha Francois Master, Nahimana Shasir, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Nshuti Dominique Savio, Lomami Frank na Moussa Camara

Staff:

Masudi Djuma (Umutoza), Nshimiyimana Maurice (Umutoza wungirije), Manirakiza Jean Claude Masope (Umutoza w’abanyezamu), Lomami Marcel (Fitness Coach), Mugemana Charles (Muganga), Jean Luc Imfurayacu (Umunyamakuru), na Gakwaya Olivier (Uyoboye ‘délégation’)

Yves Rwigema Rayon sports yakuye muri APR FC yakoze imyitozo ya nyuma ariko ntiyagiriwe ikizere
Yves Rwigema Rayon sports yakuye muri APR FC yakoze imyitozo ya nyuma ariko ntiyagiriwe ikizere
Nsengiyumva Moustapha ntabwo ari muri 18 bajyana na Rayon sports muri Sudan y'Epfo
Nsengiyumva Moustapha ntabwo ari muri 18 bajyana na Rayon sports muri Sudan y’Epfo
Ndayishimiye Eric Bakame niwe uyoboye abandi
Ndayishimiye Eric Bakame niwe uyoboye abandi
Savio Nshuti na Manishimwe Djabel bakereye urugendo
Savio Nshuti na Manishimwe Djabel bakereye urugendo
Lomami Marcel, Maurice Nshimiyimana Maso na Masope bungirije Masudi muri Rayon bareba imyitozo ya nyuma
Lomami Marcel, Maurice Nshimiyimana Maso na Masope bungirije Masudi muri Rayon bareba imyitozo ya nyuma
Munezero Fiston na Savio Nshuti barwanira umupira mu myitozo ya nyuma
Munezero Fiston na Savio Nshuti barwanira umupira mu myitozo ya nyuma
Nahimana Shasir ufite igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi k'Ukuboza yahize kugeza ikipe ye mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Nahimana Shasir ufite igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi k’Ukuboza yahize kugeza ikipe ye mu matsinda ya CAF Confederation Cup
Kwizera Pierrot byavuzwe kenshi ko ashobora kuva muri Rayon sports ari mu bagiye kuyihagararira i Juba
Kwizera Pierrot byavuzwe kenshi ko ashobora kuva muri Rayon sports ari mu bagiye kuyihagararira i Juba
Abouba Sibomana (ibumoso) agiye kongera gukinira Rayon sports umukino w'amarushanwa nyuma y'imyaka ibiri muri Gor Mahia
Abouba Sibomana (ibumoso) agiye kongera gukinira Rayon sports umukino w’amarushanwa nyuma y’imyaka ibiri muri Gor Mahia
Abakinnyi baheruka gukina imikino ya CAF bakiri muri Rayon sports ni Eric Irambona (Pierrot na Bakame) gusa
Abakinnyi baheruka gukina imikino ya CAF bakiri muri Rayon sports ni Eric Irambona (Pierrot na Bakame) gusa
Abafana bari benshi ku kibuga
Abafana bari benshi ku kibuga
Guhanganira umwanya byatumye imyitozo ibamo imbaraga nyinshi
Guhanganira umwanya byatumye imyitozo ibamo imbaraga nyinshi
Savio yashoboraga kuvunikira muri iyi myitozo
Savio asimbuka ‘tackle ya Mayor’ muri iyi myitozo
Umutoza abaha amabwiriza ya nyuma y'imyitozo
Umutoza abaha amabwiriza ya nyuma y’imyitozo
Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon sports nawe yari ahari
Kimenyi Vedaste uyobora umuryango wa Rayon sports nawe yari ahari
Gacinya Dennis uyobora Rayon sports FC yabwiye abakinnyi ko we n'abafana babo bifuza intsinzi i Juba
Gacinya Dennis uyobora Rayon sports FC yabwiye abakinnyi ko we n’abafana babo bifuza intsinzi i Juba
Bakame yasabye abafana kuzabakira ku kibuga kuko afite ikizere cyo kubashimisha
Bakame yasabye abafana kuzabakira ku kibuga kuko afite ikizere cyo kubashimisha
Bateze amatwi inama z'abayobozi
Bateze amatwi inama z’abayobozi
Bumva icyo Bakame abizeza
Bumva icyo Bakame abizeza

Roben NGABO

UM– USEKE

1 Comment

  • tubifurije kuzitwara neza bakomereze aho baguhora iki rayoonnn

Comments are closed.

en_USEnglish