Ku wa gatatu w’iki cyumweru nibwo Abadepite bemeje umushinga w’itegeko ngenga ugira Igiswahili ururimi rwiyongera ku zindi eshatu zari zemewe mu Rwanda, Hon Bamporiki yabajije Minisitiri w’Umuco na Siporo igikorwa ngo Ikinyarwanda kirengerwe. Minisitiri w’Umuco na Siporo avuga ko kuvuga Ikinyarwanda biterekana ubujiji, ko ahubwo umwenegihugu akwiye guterwa ishema no kukivuga. Umushinga w’itegeko ngenga ryemera […]Irambuye
Nyuma yo kubaza bagenzi be umuntu umuteranya n’ubuyobozi bwa Kaminuza ariko bakanga kumusubiza, umwarimu wo muri Kaminuza ya Chuka muri Kenya yarakaye yinyabya ahantu azana umupanga ngo abateme. Umwe mu bakozi ba Kaminuza ya Chuka witwa Thomas Motindi yabwiye Daily Nation ko mugenzi wabo yaje afite umupanga akavuga ko ashaka kumenya umuntu umugambanira mu buyobozi […]Irambuye
*Si nk’aba Nyamyumba baherutse kubwira Umuseke ko batakomeza kwitwa ‘Abasigajwe inyuma n’amateka’ *Aba hano ngo barakennye cyane kuko badafite aho bahinga Nyaruguru – Umuseke uheruka gusura abasigajwe inyuma n’amateka mu batuye mu mudugudu w’ikitegererezo wa Nyamyumba mu murenge wa Mata batubwira ko bariho mu buzima nk’ubw’abandi ndetse batagikwiye gukomeza kwitwa batyo. Umuseke ariko wanasuye abatujwe […]Irambuye
Mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye, abantu 40 borojwe inka bituwe na bagenzi babo bazihawe muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, aba babituye babaratiye ibyiza byo korora inka kuko zabafashije kwikura mu bukene babifashijwemo n’ifumbire yabafashije guhinga bakeza n’umukamo bakomeje gukuramo amafaranga. Abituye abaturanyi babo babanje kubasogongeza ku byiza bya gahunda ya Girinka Munyarwanda […]Irambuye
Amakuru aremeza ko abandi barwanyi 750 bahoze mu mutwe wa M23 warwanyaga ubutegetsi bwa Joseph Kabila mu bihe bishize, batorotse inkambi ya gisirikare bari bacumbikiwemo ahitwa Bihanga Training School mu karere ka Ibanda muri Uganda. Baraye batorotse mu ijoro ryakeye nyuma y’uko kuri uyu wa Kane bari basuwe n’itsinda ry’ingabo zirimo iza USA, U Buhinde, […]Irambuye
Perezida wa US Donald Trump na mugenzi w’Ubushinwa Xi Jinping bavuguganye kuri telephone mu ijoro ryo kuri uyu wa kane. Nibwo bwa mbere bavuganye kuri Trump yatorerwa kuba Perezida. Ngo bavuganye ibintu binyuranye nk’uko bivugwa na CNN, Trump ngo yemeye kubaha ihame rya Politiki “y’Ubushinwa bumwe” nk’uko yari abisabwe na Xi Jiping. Kuva yatorwa mu […]Irambuye
Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse imfura yabo tariki ya 22 Ugushyingo 2016. Mu mezi atatu ashize babyaye, Knowless ngo ntaramenyera ko ahamagarwa ‘Maman Or’. Kubera guhora ahamagarwa amazina ye cyangwa iribyiniriro ‘Kabebe’, n’iyo umuntu amuhamagaye ‘Mama Or’ hari ubwo ahita akikomereza yumva ko atari we. Umwana wabo yitiriwe izina rimwe kuri buri ruhande rw’umubyeyi […]Irambuye
Kuri benshi ubumuga ni intandaro y’ubukene, gusabiriza no kubaho nabi, kuri Janvière Gashugi Uwumukiza siko bimeze. Amaze imyaka 23 yaragize ikibazo cya ‘paralysie’ y’umubiri we hafi wose ku buryo atabasha kuva ku gitanda. Umutwe we kuko ari muzima yatekereje umushinga abasha gukora umubeshejeho ubu, ndetse yahaye akazi abantu bagera kuri 20 bamukorera aho akorera mu […]Irambuye
*Abikorera bishimiye ko Perezida wa Repubulika ubwe yiyemeje gukemura ibibazo bahura nabyo iyo bahatanira amasoko ya Leta. Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rutunga agatoki abashinzwe amasoko ya Leta ko akenshi banga kugura ibikorerwa mu Rwanda bakagura ibyo hanze kubera ko ho baba bashobora gukoramo uburiganya bakaryamo Ruswa. Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’Urugaga […]Irambuye
Abayobozi babiri mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Hatumimana Christian na Uwera Jeanette batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ibakekaho gukoresha amanyanga na ruswa mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize. Tariki 4 Gashyantare 2017 nibwo amatora yakozwe n’inama y’intekorusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yemeje ko Gustave Nkurunziza yongera gutererwa […]Irambuye