UNIK yashyizeho uburyo bwo korohereza abanyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri
Muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK) ubu hari uburyo bushya kandi bwiza bwo korohereza abanyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri mu byiciro. Ibi bikorwa hakurikijwe ubushobozi bwa buri munyeshuri aho bizafasha buri wese kwiga kandi akarangiza amasomo ye ntankomyi. Bamwe mu banyeshuri bishimira ubu buryo bushya bashyiriweho na Kaminuza aho ngo bizagabanya cyane ikibazo cyo guhagarika ishuri kijya gikunda kubaho mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda kubera kubura amikoro.
Ni uburyo bushya bwashyizweho na Kaminuza ya Kibungo (UNIK), umunyeshuri azajya yishyura isomo aho kwishyura igihembwe nk’uko byari bisanzwe. Ibi ngo bizafasha abanyeshuri bahagarikaga amasomo gukomeza kwiga, kubera ko buri muntu azajya yiga kandi akarangiza amasomo ye yose hashingiwe ku mwanya n’ubushobozi bwe nk’uko bivugwa na bamwe mu banyeshuri.
Mivumbi Etienne wiga mu mwaka wa kabiri muri UNIK, ati “Ubu buryo ni bwiza cyane ndahamya ko nta munyeshuri uzongera gucikiriza ishuri, mbese jye mbona UNIK yaratudabagije.”
Mutamba Juliette na we yiga mu mwaka wa mbere Economics and Business Studies (COBUS) yagize ati “Ni byiza cyane kuko hari benshi barekaga ishuri bitewe n’ubushobozi buke kandi bibaho cyane. Muri make iki ni igitego UNIK itsinze izindi Kaminuza.”
Abandi banyeshuri bashimangira ko umunyeshuri yiga atuje adatekereza gusohorwa mu ishuri bya hato na hato cyangwa ngo abe yahomba gukora ikizami.
Ubu buryo buzorohereza abafite umwete kuba barangiza amasomo ya Bachelor’s degree mu gihe cy’imyaka itatu gusa (Minimum period of 3 years), mu gihe abafite ubushobozi n’umwanya uringaniye bakaba barangiza mu myaka itanu (Maximum period of 5 years).
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Kibungo bwadutangarije ko bashyizeho gahunda zorohereza abanyeshuri kwiyandikisha bitabasabye gukora urugendo ahubwo bakiyandikishiriza aho bari hose bakoresheje ikoranabuhanga (online registration).
Ibi bijyanye kandi no kuba bakwishyura amafaranga mu byiciro (payment per module) bakoresheje ikoranabuhanga. Abanyeshuri barangije bazajya bahabwa impamyabumenyi (graduation ceremony) mu mwaka barangirijemo amasomo kandi banazitahane.
Ubu buryo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri hagendewe ku bushobozi bw’umunyeshuri, aho kwishyura umwaka wose akishyura amasomo (payment per module) bukomatanyijwe n’ikoranabuhanga rizorohereza iyi Kaminuza ya Kibungo gutanga serivise zinoze no kugeza ku bayigana uburezi bufite ireme.
Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW
2 Comments
iyigahunda ninziza cyane bizadufasha kwiga nokurangiza vuba gusa bahindure inyubako kugirango dukomeze kujyana nibigenzweho ubundi kaminuza ikomeze yibere ubukombe
iyi gahunda yariza arko haracyari imbogamizi ntabwo kwishyura par module bizatworohera
Comments are closed.