Digiqole ad

Kuwa kane: Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe

 Kuwa kane: Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Agaciro k’umugabane wa BK kazamutseho ifaranga rimwe.

Kuri uyu wa 09 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe Impapuro z’agaciro mvunjwafaranga z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane ya Banki ya Kigali bifite agaciro k’amafaranga 20 258 300.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Hacurujwe ‘treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 19,300,000, zagurishijwe ku mafaranga 104.41 ku mugabane muri ‘deal’ imwe.

Ni mpapuro z’imyaka itatu zizarangira mu mwaka utaha ku itariki 23 Ugushyingo 2018 (FXD4/2015/3yrs), zifite inyungu ya 11.80%. Ubwo zaherukaga gucuruzwa, zagurishijwe ku mafaranga 105.1.

Hacurujwe kandi imigabane 4,200 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 958,300, yacurujwe muri ‘deals’ enye. Iyi migabane yacurujwe ku mafaranga 231 ku mugabane, ari hejuruho ifaranga rimwe ku giciro umugabane wa BK wariho ejo hashize cya 230.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku gaciro k’amafaranga 140, uwa Crystal Telecom uri kuri 90, EQTY uri kuri 334, uwa NMG amafaranga 1200, uwa KCB amafaranga 330, naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 1,400 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga 245 ku mugabane, gusa nta busabe bw’abifuza kugura iyi migabane.

Ku isoko hari indi migabane 39,300 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 307,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 ku mfaranga ari hagati ya 85 – 88 ku mugabane.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish