Digiqole ad

Abashinzwe amasoko ya Leta bakunda kugura ibyo hanze kubera Ruswa – Gasamagera (PSF)

 Abashinzwe amasoko ya Leta bakunda kugura ibyo hanze kubera Ruswa – Gasamagera (PSF)

Gasamagera Benjamin, Chairman w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda.

*Abikorera bishimiye ko Perezida wa Repubulika ubwe yiyemeje gukemura ibibazo bahura nabyo iyo bahatanira amasoko ya Leta.

Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda rutunga agatoki abashinzwe amasoko ya Leta ko akenshi banga kugura ibikorerwa mu Rwanda bakagura ibyo hanze kubera ko ho baba bashobora gukoramo uburiganya bakaryamo Ruswa.

Gasamagera Benjamin, Chairman w'Urugaga rw'abikorera mu Rwanda.
Gasamagera Benjamin, Chairman w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda.

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Benjamin Gasamagera, umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yavuze ko muri rusange bakiriye neza ibyo Perezida yatanga kuko ibibazo bafite ngo babimaranye igihe kirekire.

Ati “Birazwi uruhare rw’amasoko ya Leta mu bukungu bwacu, abanyamuryango bacu benshi niho baba barambirije amakiriro.”

Gasamagera avuga ko hariho itegeko rivuga ko ibintu byakorewe mu Rwanda aribyo bigomba guhabwa umwanya mbere y’ibiva hanze, ariko ngo ugasanga ridakurikizwa.

Ati “Buriya gukorana n’inganda z’inaha ziba zizwi n’ibiciro byazo bizwi neza, hari igihe bigora abantu bamwe na bamwe bagashaka kwikoreshereza ibyo hanze kuko hanze ho bashobora kumvikana bagahishamo amabanga, hakaba haziramo na za ruswa.”

Benjamin Gasamagera avuga ko hari nk’igihe hatangwa isoko rya Leta hakenewe ibintu bikorerwa no mu Rwanda, ariko bitewe n’abo bantu bo muri Leta bakorana na ba rwiyemezamirimo batari inyangamugayo, ugasanga bahisemo kujya kubivana hanze aho kugira ngo babigure ino kuko kubivana hanze byaborohere bitewe n’icyo cyuho cyo kugera ku makuru nko ku ireme (quality) y’ibyaguzwe.

Ati “…habamo ruswa ntabwo rwose umuntu yabica kuruhande. Gukorana n’inganda zo hanze biroroshye gucishamo ruswa, yaba kuri rwiyemezamirimo wabikoze, yaba no ku mukozi utanga isoko, kurusha gukorana n’uwa hano, kuko urabona hano amategeko yagiye akazwa yaba gukurikirana VAT, gukoresha EBM,…ku buryo ab’inaha basa n’abagiye ku murongo ariko urumva iyo babivanye hanze baba bashobora gushyiramo ibyo bishakiye.”

Akavuga ko indi mbogamizi ngo ituma rimwe na rimwe batabona amasoko ngo ni imyumvire, kuko abantu bishyizemo ko ibikorerwa mu Rwanda bidahagije, ko ireme ryabyo ryaba atari ryiza, ko bihenze, n’ibindi, nyamara ngo hari inganda zikora ibicuruzwa bihagije, bifite ireme ryiza kandi bidahenze.

Gusa, Gasamagera akavuga ko ahaho nabo nka ba rwiyemezamirimo babifitemo uruhare kuko bagomba kumenyekanisha ibyo dukora cyane.

Ni iki PSF yifuza cyavugururwa mu itangwa ry’amasoko?

Benjamin Gasamagera uyobora PSF avuga ko niba u Rwanda rushaka guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘made in Rwanda’, bisaba ko ibikorerwa mu Rwanda bihabwa amahirwe-incentives.

Ati “Hari itegeko iririmo kwigwa ngira ngo riracyari umushinga, ariko twasabaga ko uwo mushinga wakwihutishwa, ibirimo rwose birashyigikira made in Rwanda.”

Muri iri tegeko ngo harimo ingingo zivuga ko icyakorewe mu Rwanda kizajya gihabwa ‘incentive’ ya 15%, bivuze ko mu gihe igicuruzwa cyo mu Rwanda gihanganiye isoko n’icyo mu mahanga, icyo mu mahanga kigomba kuba kiri munsiho -15% ku giciro cy’icyo mu Rwanda.

Mu gihe ariko ko mu gihe cya kindi cyakorewe mu Rwanda cyaba cyarakozwe n’uruganda rw’Abanyarwanda kandi rukoresha Abanyarwanda, hakiyongeraho 10%, bikaba 25%, bivuze ko kimwe cyo mu mahanga kigomba kuba kiri munsiho -25% ku biciro.

Gasamagera akavuga ko iyo ‘incentive’ ari nyinshi, ahubwo bifuza ko iryo tegeko ryemezwa.

Ati “Ikindi nirimara kwemezwa, twasaba ko ishyirwa mu bikorwa ryaryo rigera ku gipimo cyo hejuru gishoboka, abantu bo muri procurement bakamenya ko niba batabikoze bagira ibihano bahabwa.”

Nyuma yo gusura igice cy’inganda cya Kigali agasanga hari inganda zikora ibicuruzwa byiza ariko ngo ntizibone amasoko cyane mu Rwanda kubera ibibazo mu itangwa ry’amasoko; Mu ntangiro z’iki cyumweru Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhangana n’imbogamizi zituma abafite inganda mu Rwanda batabona amasoko kandi bakora byiza.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • “…icyo mu mahanga kigomba kuba kiri munsiho -15% ku giciro cy’icyo mu Rwanda” !!!!!!!!!!!!

    Umenya harimo ikosa.

    (NB; icyo mu mahanga kigomba kuba munsi cg hejuru????????????)

  • Oya nta kosa ririmo, ni ukuvuga ngo icyo mu mahanga gifite igiciro cya 85frw kinganya agaciro n’icyo mu Rwanda gifite igiciro cya 100 frw.

  • ibyo Gasamagera avuga nibyo ariko niba abanyarwanda batizera ibikorerwa mu rwanda nuko RBS itizewe ikigo gishinzwe ubuziranenge kitizewe nuko cyahabwa imbaraga kigakoramo impuguke kigahabwa abakozi babahanga kikarindwa ruswa, ibyo bibaye sinzi niba Protectionism icyemewe muri free trade international izo n’inshingano za RDB buriya Clare AKAMANZI ibya international trade arabizi yazadufasha noneho igicuruzwa cyo mu rwanda kikagira igiciro gito ku kiva mu mahanga ubundi ibigo bya leta bigahabwa amabwiriza yo kugura ibikorerwa mu rwanda bakemererwa kujya hanze ari uko izo materials zitari muzikorerwa mu rwanda. Numva muri byo nta kigoye kirimo ahubwo hari uburangare niba bidakorwa. icyo gihe byatanga innovation ku bana b’abanyarwanda batangira guhanga bakurikije materials zitari iwacu bakazikora nuko ibihugu by’ahandi bitera imbere kandi abaturage nabo incomes zabo zikazamuka na Leta ikabona imisoro. Nizeye ko Muzehe wacu azareba aho hantu pe naho ubundi birakomeye.

  • Muzabatubarize impamvu bakunda kujya kugura software n’abahinde nk’aho abanyarwanda tutarimo software experts! ariko nyine ako kantu abahinde bakemera vuba kugatanga kuturusha H.E naturengere rwose pe abatuburize kujya iyo hose duhari!

Comments are closed.

en_USEnglish