Digiqole ad

Abayobozi 2 ba ‘fédération’ ya Volleyball bafashwe na Polisi bakekwaho ruswa

 Abayobozi 2 ba ‘fédération’ ya Volleyball bafashwe na Polisi bakekwaho ruswa

Abayobozi babiri ba FRVB bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ruswa

Abayobozi babiri mu ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) Hatumimana Christian na Uwera Jeanette batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda ibakekaho gukoresha amanyanga na ruswa mu matora yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Abayobozi babiri ba FRVB bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ruswa
Abayobozi babiri ba FRVB bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ruswa

Tariki 4 Gashyantare 2017 nibwo amatora yakozwe n’inama y’intekorusange y’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda yemeje ko Gustave Nkurunziza yongera gutererwa kuyobora indi manda atsinze Karekezi Léandre wigeze no kuba Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara.

Nkurunziza w’imyaka 43 y’amavuko yatsinze ku majwi 18 kuri icyenda (9) ya Karekezi byatumye yemererwa n’intekorusange kuyobora indi myaka ine.

Nyuma y’aya matora hari ibyagiye bivugwa ko yaba yaratanzwemo ruswa kugira ngo agende uko atakagenze.

Urwego rw’ubugenzacyaha muri Police y’u Rwanda rwamaze guta muri yombi abayobozi babiri bakekwaho ruswa mu gutegura no gushyira mu bikorwa aya matora.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Theos Badege yahamirije Umuseke iyi nkuru ari impamo agira ati: “Nta byinshi byo gutangaza bihari kuko iperereza rigikomeje, gusa twafashe Hatumimana Christian (usanzwe ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball) na Uwera Jeanette (wari umubitsi waryo wanongerewe manda muri komite nshya). Hari ibyo bakurikiranyweho birimo ruswa. Nibo twatangiriyeho kandi iperereza rirakomeje.”

Komite nshya yari yatorewe kuyobora FRVB yari igizwe na:

Perezida: Nkurunziza Gustave.

Visi Perezida wa mbere: Kansime Julius (wari umukandida umwe gusa).

Visi Perezida wa kabiri: Ribanje Jean Pierre.

Umunyamabanga Mukuru: Mfashimana Adalbert umukandida (nawe wari umwe )

Umubitsi:  Uwera Jeannette wari usanzwe kuri uyu mwanya.

Umugenzuzi w’imari: Umutesi Marie Jose na Imibereho Irene.


Roben NGABO
UM– USEKE.RW

 

6 Comments

  • Ko batarafata Degaule se niba barwanya ruswa muri sport koko? Sinshyigikiye kwiba amajwi mumatora, ariko kandi ndatunguwe cyane sinari nzi ko uwibye amajwi afungwa mbere y’uwibye amafaranga. Kuva Degaule mwaramukingiye ikibaba n’abandi nimubihorere kuko twabatereye ikizere, icyo mwakora cyose tukibonamo double standard.

  • Ko batarafata Degaule se niba barwanya ruswa muri sport koko? Sinshyigikiye kwiba amajwi mumatora, ariko kandi ndatunguwe cyane sinari nzi ko uwibye amajwi afungwa mbere y’uwibye amafaranga. Kuva Degaule mwaramukingiye ikibaba n’abandi nimubihorere kuko twabatereye ikizere, icyo mwakora cyose tukibonamo double standard.

  • Hahahah…..Nanjye nabonaga iyi comitte irimo ukuntu!!!Ariko kuki abantu tutanyurwa Koko.gushakisha uko watsinda uciye mu manyanga.Amatora akwiye kuzasubirwamo rwose.nicyo gisubizo kiza.kandi abakoze amakosa bahanweeeeee…….!!!!Wowe uzana Ibya Football ntukazane inzika.com.

  • Hahahah.amatora azasubirwemo kabisa.Gustave ariko ubundi Koko ko atigeze akina volleyball Ni gute ajya kuyobora!!!!!!Reka twamaganye imivumo ishaka kuza muri volleyball!!!Mwizina rya Yesuuuu

  • Nabariya bandi batowe bakurikiranwe…Kuko wasanga nabo batari shyashya!!!!!!Ubundi Hari abantu tuzi bakuze bakinnye volleyball Kandi bazi ubwenge.Banafite discipline ureke Gustave Uba uteretana nagakobwa kakarundikazi Kandi ntihagire isoni bagira

  • Na Gustave nawe bamufate kuko ntakintu yamariye Volleyball yacu ahubwo ni ruswa gusa

Comments are closed.

en_USEnglish