Digiqole ad

Kenya: mwarimu wa kaminuza yinjiranye umupanga ngo ateme bagenzi be

 Kenya: mwarimu wa kaminuza yinjiranye umupanga ngo ateme bagenzi be

Mwalimu yazanye umuhoro ngo ateme bagenzi be

Nyuma yo kubaza bagenzi be umuntu umuteranya n’ubuyobozi bwa Kaminuza ariko bakanga kumusubiza, umwarimu wo muri Kaminuza ya Chuka muri Kenya yarakaye yinyabya ahantu azana umupanga ngo abateme.

Mwalimu yazanye umuhoro ngo ateme bagenzi be
Mwalimu yazanye umuhoro ngo ateme bagenzi be

Umwe mu bakozi ba Kaminuza ya Chuka witwa Thomas Motindi yabwiye Daily Nation ko mugenzi wabo yaje afite umupanga akavuga ko ashaka kumenya umuntu umugambanira mu buyobozi bukuru bwa Kaminuza.

Ngo uriya mwarimu yabikoze mu gitondo cyo kuri uyu kane ubwo abarimu biteguraga gutangira akazi.

Motindi yavuze ko buri mwalimu yahise akizwa n’amaguru bagahuruza Police agafatwa ntawe aratema kuko yari ataranamenya umugambanira mu buyobozi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Barebe neza wasanga ari mwene wabo wa kabuga wenda bamenya naho yihishe

Comments are closed.

en_USEnglish