AMAFOTO: Cathia aciye agahigo ku Isi ko kumara amasaha 26 atera agapira ka Cricket
Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Cathia Uwamahoro yesheje umuhigo wo kumara amasaha 26 akina agapira ka Cricket, ni we mukobwa wa mbere ku Isi umaze iki gihe kingana gutyo akina Cricket ari ahantu hamwe muri “Case”.
Iki gikorwa yagitangiye guhera ku isaha ya Saa mbili za mu gitondo ku wa Gatanu kuri Petit Stade Amahoro agarura udupira bamujugunyira, akaba yari amaze umunsi n’amasaha abiri akina.
Namarira menshi Cathia Uwamahoro yavuze ko Imana ari yo yamubashishije gutsinda, ikintu ngo yabwira Abanyarwanda ni uko bashboye, kandi ni cyo yaharaniraga kwerekana ko n’abakobwa bashoboye.
Yavuze ko azakomeza guharanire inyungu z’ibyo yashakaga kugeraho, ngo imbaraga yazikuye mu kumva ko yari yifitiye icyizere.
Ati “Ntabwo byahora gutyo, kuko guca agahigo byari iby’abahungu gusa, nanjye navuze ngo reka nerekane ko natwe dushoboye . Niyo mpamvu nagaragaje ko dushoboye.”
Uwamahoro Cathia avuga ko icyo agiye gushishikariza abantu kujya bakina Cricket kandi anabasobanurira ubwiza bw’uyu mukino.
Umubyeyi wa Cathia Uwamahoro yavuze ko yishimye cyane ko umwana we yamuhesheje ishema, ngo n’ubundi yakunda sipro akifuza ko umwana we yakora siporo kuko ngo muri siporo umwana akuramo ikinyabupfura n’uburere.
Ati “Cricket icyo nayikundiye ni imico yabo, uburyo icyo igambiriye ni iterambere. Nk’umwana w’umukobwa numvaga yagombaga kuwukina. Gusa njyewe nk’umubyeyi we namuteraga inkunga y’amasengesho.”
Umubyeyi we avuga ko icya mbere ku mwana aei ukumwegera, ukamuganiriza, ukamugira inshuti ibindi byose ngo birikora kandi mukajya mujya inama.
Eric Dusingizimana undi Munyarwanda yamaze amasaha 51 umwaka ushize, na we akina Cricket ubutaruhuka. Chatia Uwamahoro ashyizeho agahigo gashya ku Isi na we arandikwa mu gitabo cyandikwamo abakoze amateka (Guiness World records).
Amafoto @Daddy SADIKI RUBANGURA/UM– USEKE
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Amafoto y’ibiragi Rubangura yadukanye ra! Shyiraho legende bwana.
Gukora ubusa ndabona na byo bisigaye birimo amahirwe y’imibereho no kwamamara!
hhh si ugukora ubusa muvandimwe ahubwo hari mo kwiyemeza ngaho ejo uzajyemo ubarushe isaha imwe turebe icyegukane!!!!
ahubwo ubaze amabwiriza akurikizwa urasanga ari ibyaburi wese
Congz CATHY namwe murabishoboye!
Ngo arakora ubusa wamara umunsi ninjoro utaryamye ubwo waba ukorubusa
Comments are closed.