ITUUMBA ryatangiye, rizaba ryifashe rite? Ngo hari aho imvura izaba nke
*Abakora ubuhinzi ngo begere impuguke zibafashe gufata ingamba
*Nyagatare ngo imvura izagabanuka
*Ituumba ngo ryatangiye
Kuri uyu wa gatanu ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere cyatangaje iteganyagihe ry’itumba ry’umwaka wa 2017mu Rwanda. Ngo hari ibice bizabona imvura ihagije kandi ikaba yaba na nyinshi hakaba n’ibindi bice ishobora kuba nke ugereranyije n’isanzwe cyane mu turere twa Kayonza, Rwamagana , Kirehe, Ngoma , Bugesera, Gisagara na Kamonyi.
Ikigo cya Meteo Rwanda impungenge abahinzi ko ubu batangira bagahinga ngo kuko hakurikijwe iteganyagihe bafite ngo imvura irahari.
Iki kigo gisaba abanyarwanda cyane abahinzi kujya bakurikirana iteganyagihe rya buri munsi ndetse no kwegera impuguke mu buhinzi n’ubworozi kugirango zibafashe gufata ingamba bahereye ku iteganyagihe.
Itaganyagihe ry’uko imvura izagwa mu mezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi ngo iri hagati ya milimetero 3 000 na milimetero 4 000, igiye hasi y’ibi bipimo ngo izaba yaganabutse igiye hejuru yabwo bwo iba yiyongereye.
Ngo iri teganyagihe ariko ntabwo ritandukanye cyane n’iry’umwaka ushize kuko ngo ho babaraga iteganyagihe ry’imvura yari iri hagati ya milimetero 2500 na milimetoro 4 500.
Mu bice bishobora kuzabona imvura ihagije ariko ikaba yanabura ni bimwe mu bice n’umwaka ushize byagize ikibazo cy’amapfa. Cyane mu bice by’Iburasirazuba.
Uturere twa Rwamagana, Bugesera, Kirehe, Ngoma na Kayonza mu ntara y’uburasirazuba ndetse na Kamonyi na Gisagara mu Majyepfo ngo dushobora kuzahura n’ikibazo cy’imvura nke ugereanyije n’ahandi.
Iri teganyagihe ngo ryateguwe hifashishijwe ibipimo by’imvura n’ubushyuhe bwo kuri sitasiyo zo mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 30 ishize, n’ibipimo by’ubushyuhe bw’amazi y’inyanja ya Pasifika, iy’Ubuhindi n’iy’Atalantika ndetse n’ibindi bipimo bituruka ku runyurane rw’ imiyaga ifata Akarere k’Afurika y’Iburasiarazuba n’iyo hagati.
UM– USEKE.RW
2 Comments
HhAHAHAHAH Ngo imvura ishobora kuba nyinshi ariko ngo ikaba yanaba nke!Ibi nukuraguza umutwe walahi!
Ubu se ubu ni ubushakashatsi?ubundi se iyo invura itabaye nyinshi ntiba nke?Hahahahahah.
Comments are closed.