Digiqole ad

Ngoma: Abikorera 27 biyemeje guhindura imikorere nyuma y’ubumenyi bavanye muri IPRC-East

 Ngoma: Abikorera 27 biyemeje guhindura imikorere nyuma y’ubumenyi bavanye muri IPRC-East

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera ( iburyo) ashyikiriza impamyabushobozi umwe mu bitabiriye amahugurwa

Abikorera bo mu karere ka Ngoma baravuga ko bagiye guhindura imikorere, Akarere kakamenyekana nk’ahantu hazwi mu gutanga serivise nziza nyuma y’amahugurwa mu gutanga serivise neza no kwakira ababagana yabereye mu Ishuri Rikuru ryigisha Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Iburasirazuba (IPRC East).

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera ( iburyo) ashyikiriza impamyabushobozi umwe mu bitabiriye amahugurwa

Amahugurwa bayarangije nyuma y’amezi abiri bahugurirwa muri IPRC East, batangiye ku wa 01/12/2016.

Abahagarariye ibigo 27 birimo hoteli, utubari, resitora, amaduka ‘alimentation’, abatanga serivise z’amacumbi n’abandi bacuruzi bafite aho bahurira no kwakira abantu babaha serivisi ni bo bahuguwe.

Butera Pascal uhagarariye abahuguwe, akaba anafite alimentation yitwa Amigos Shoping yavuze ko hari byinshi bigiye guhinduka mu bucuruzi bwabo kuko ngo hari uburyo bakiraga nabi abakiliya ariko ngo ntibizakomeza kuko bagiye guhindura imyitwarire nyuma yo kubona ubumenyi muri IPRC East.

Yagize ati ”Hari igihe umukiliya yazaga atameze neza, afite imvugo itari nziza, tukamwakira nabi. Ariko icyo twakuye muri aya mahugurwa ni uko niba umukiliya aje nabi, wowe ugomba guca bugufi, ukamenya ibibazo afite, ukamushyira mu mpumeko nziza kugeza mubashije kwiyumvanamo.”

Maniraguha Jean Pierre ufite akabari kazwi cyane muri Ngoma kitwa Appearing Bar akaba anakora imigati avuga ko bitewe n’igihe bari bamaze bakora, bumvaga imikorere yabo nta kindi barenzaho.

Ati “Twaje gusanga hari amakosa twakoraga tutabizi. Ubu noneho abakiliya bagiye kwiyongera, haba mu gace dukoreramo no mu bigo byacu bwite dukoreramo, kuko ibintu byagiye mu buryo abakiliya bazajya baza babone ko hari icyahindutse.”

Maniraguha avuga ko abenshi bakora muri ako kazi nta bumenyi cyangwa amahugurwa baba bafite, ariko ngo n’abafite ubumenyi baba bakeneye kwongera kwihugura kuko bikenewe.

Umuyobozi wa IPRC East Dipl.-Ing. Ephrem Musonera avuga ko byinshi mu bigo by’ubucuruzi bikoresha abakozi badafite ubushobozi n’ubumenyi bikenewe, ahanini ngo byaturukaga kuri ba nyiri amahoteli, resitora cyangwa utubari badafite ubumenyi buhagije bwo gukurikirana abo bakoresha ngo bagenzure niba batanga serivise neza cyangwa niba batayitanga.

Dipl.-Ing. Musonera yasabye kandi  abakoresha  kwohereza abakozi babo kwiga kuko kubigisha bari mu kazi ngo bishoboka. Ibyo ngo bizatuma isura y’akarere ka Ngoma ihinduka bigaragara kandi bizanamenyekana hose ko muri aka karere haba serivise nziza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Ngoma  Eric Nkundimana avuga ko bahereye ku mahoteli, resitora, utubari  n’ubundi bucuruzi bukunze kwakira abagana akarere benshi, ariko ngo n’ibindi byiciro by’ubucuruzi bizagerwaho, bityo ngo bafite intego yo guhugura abikorera 200.

Ati “Serivise mbi zidindiza rwiyemezamirimo n’iterambere ry’akarere….Si byiza gukora ikintu kibi ariko utazi ko ari kibi, cyangwa gukora icyiza ariko utazi ko ari cyiza. Ubu dufite icyizere ko hari byinshi bigiye guhinduka mu mikorere y’abacuruzi muri rusange.”

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) ikora ubukangurambaga bugamije gukangurira abikorera kwakira neza ababagana nk’uburyo bwatuma ubucuruzi bwabo butera imbere.

Abarangije biyemeje guhinduka
Bamwe mu bikorera bahuguwe mu gutanga serivise nziza no kwakira neza ababagana
Abahuguwe bahawe impamyabushobozi, biteguye guhindura isura y’akarere ka Ngoma mu mitangire ya serivise mu bikorera

UM– USEKE.RW

en_USEnglish