Digiqole ad

The Ben yashimishije cyane ab’i Kampala

 The Ben yashimishije cyane ab’i Kampala

The Ben mu gitaramo ahitwThe Ben mu gitaramo ahitwa Pyramid i Kampala Pyramid i Kampala

The Ben wageze i Kampala ku mugoroba wo ku wa gatanu yaraye akoreye igitaramo ahitwa Fusion Auto Spa  mu gace ka k’ahitwa Munyonyo mu mujyi wa Kampala igitaramo kitabiriwe cyane n’Abanyarwanda baba i Kampala, igitaramo cya nyuma azagikora ejo ku cyumweru ahite asubira muri America.

The Ben mu gitaramo ahitwThe Ben mu gitaramo ahitwa Pyramid i Kampala Pyramid i Kampala

Ni mu bitaramo ahafite muri iyi week end mbere yo kwerekeza mu Busuwisi agakomeza ataha USA aho asigaye aba.

Muri ibi bitaramo yatumiwemo n’abantu banyuranye i Kampala iki yahereyeho kitabiriwe cyane nk’uko umunyamakuru w’Umuseke uriyo abyemeza.

Indirimbo za The Ben yashimishijwe no kuba yasanze zose bazizi ku buryo yaririmbanaga n’abafana.

Iki gitaramo kandi cyarimo abandi bahanzi bo muri Uganda nka Queen Shebah Kid Gaju bafashije The Ben gususurutsa abakitabiriye.

Kuri uyu wa gatandatu arakora igitaramo ahitwa Pyramid mu gace ka Kansanga mu mujyi wa Kampala, ejo ku cyumweru azakorere igitaramo muri Atmosphere Club.

Igitaramo cya The Ben kitabiriwe cyane
Igitaramo cya The Ben kitabiriwe cyane
Abafana ba muzika ye bishimye bigaragara
Baririmbanaga nawe indirimbo ze kuko bazizi
Baririmbanaga nawe indirimbo ze kuko bazizi
Abahanzi barimo Shebah baririmbye nabo muri iki gitaramo
Umuhanzi w’umunyarwanda Kid Gaju ukunze gukorera muri Uganda nawe yaririmbye muri iki gitaramo
Abanyarwanda bamweretse ko bamwishimiye cyane

Photos © InnocentISHIMWE/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Agizimana ubutegetsi bwa Trump bukamureka akinjira..

    • ibyo uvuga se ubishyngira ku ishyari gusa,

  • Jya uvuga ibyo uzi wa muswa we kuko ibyemezo bya teump bitareba the Ben nagato ikindi wamuswa urukiko rwa ragihagaritse mujye mwangana neza mutavuze amahomvu

  • @trump, the ben afite permantent rezident, ntabwo bamubuza kuko ari hafi guhabwa citizenship, ntampamvu yuko yabuzwa kwinjira.

    • Kuko arimpunzi nyine.

Comments are closed.

en_USEnglish