Kwambara bifasha umuntu kugaragaza uko yiyumva – Alexis N. Kinyange
Nshimiyimana Alexis Kinyange, umuhanzi ndetse na rwiyemezamirimo mu iyamamaza-bikorwa (communication and media designer) mu ikompanyi yitwa ” Kindy Creative Dealers Ltd” asanga ‘fashion’ ari uburyo bufasha umuntu guhitamo uko agaragara no kugaragaza uko yiyumva yifashije imyambaro.
Alexis N. Kinyange, umusore w’imyaka 25 aganira n’Umuseke yavuze ko iyo yambaye neza, ari igihe aba yambaye ipantalo iri mu bwoko bwa ‘cotton’ y’ubururu cyangwa umukara, ndetse n’ishati ifite amabara yenda gusa n’ipantaro yambaye. Agakunda kandi inkweto z’umukara, izisa na ‘chocolate’ by’umwihariko iyo ari Veruru cyangwa Safaris.
Ku bagabo cyangwa abasore, ubwoko bw’amapantalo akoze muri ‘cotton’ ashobora kujyana n’inkweto ziciye bugufi, kandi ni umwambaro uberanye n’amashati, imipira ndetse uramutse ushyizeho ikote nabyo ubona bisa neza.
Alexis N. Kinyange usobanukiwe ibya ‘creative design’ yabwiye Umuseke ko ‘fashion’ ari igitekerezo umuntu agira, ndetse kikamufasha kugaragaza amarangamutima ye.
Ati “Kuri njye, ubundi fashion ni igitekerezo cyo kwambara ibintu bitewe n’aho ugiye cyangwa bitewe n’uko uri kwiyumva.”
Kinyange N. Alexis kandi abona ‘fashion’ mu Rwanda igifite byinshi byo kwiga ngo irusheho kwiyubaka.
Yagize ati “Ukurikije amateka yacu mu bijyanye n’imyambarire, navuga ko abahanzi b’imideli (bo mu Rwanda) bagaragaza ubushake n’imbaraga zo guteza imbere ibyo bakora, ariko bakeneye kwiga cyane, kuko iyo urebye muri rusange haracyari ikibazo cyo kuba abakora imyambaro bakopera cyane kuruta guhanga ibishya byakwitwa umwimerere w’u Rwanda.”
Kinyange akavuga ko kimwe mu bibazo bihari, ari abantu bamwe bafata imyambaro yakozwe n’inganda zikomeye, bakayigura nyuma bagateraho ibitenge cyangwa bagashyiraho ibindi birango nk’ingagi cyangwa n’ibindi byerekana umuco nyarwanda, nyuma bakakubwira ko ari igihangano cyabo.
Kimwe n’abandi banyarwanda benshi, Kinyange nawe asanga kuba imyenda ikorwa n’Abanyarwanda ihenda cyane kuruta iva hanze, nayo ari imbogamizi ibangamira iterambere ry’urwego rwa ‘fashion’ mu Rwanda.
Agasaba ko Leta yakemura ibibazo bigaragara muri ‘fashion’ ishyiraho amashuri yigisha ‘fashion’, kandi ikongerera ingufu inganda zikora imyambaro, ndetse ikarushaho gukangurira abashoramari batandukanye gushora imari mu bijyanye n’imyambarire.
Photo: Evode Mugunga
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW