Huye: Inzu z’abatishoboye bubatse bakazisondeka ziri gusubirwamo
Abatishoboye batujwe mu mudugudu w’Umuyange akagari ka Gahororo mu murenge wa Karama berekanye ko inzu bari barubakiwe zasondetswe zigatangira gusaza no gusenyuka imburagihe. Ubu ziri gusubirwamo.
Kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu nama Njyanama y’Akarere ka Huye umuyobozi w’iyi nama Dr Jean Chrisostome Ngabitsinze yavuze ko basabye rwiyemezamirimo wazubatse kuba yamaze gusubiramo izi nzu mu kwezi kumwe gusa cyangwa agafatirwa ingamba zindi.
Kuri uyu wambere muri uyu mudugudu aho yubatswe inzu 20 z’abatishoboye barokotse Jenoside ibikorwa byo gusubiramo izi nzu byari byatangiye.
Basubiyemo cyane cyane ubwogero, ubwiherero bari barasize batujuje na bimwe mu bisenge byari byubatse nabi.
Abatuye muri izi nzu bavuga ko bahoraga babajwe no kubakirwa inzu ariko bakazisondeka ntizirangire bigatuma hari izitangira no kwangirika ibisenge.
Christine Kankindi uba muri uyu mudugudu avuga ko iyo imvura yagwaga byamusabaga kwimuka akimura n’abana agashakisha ahatava akaryama afite ubwoba ko ishobora kumugwira.
Ikibazo cy’izi nzu cyatumye Akarere ka Huye kitaba Komisiyo y’Abadepite ikurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) kugisobanura
Muri iriya nama yo kuwa gatanu, umuyobozi w’Akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko nibizajya bigaragara ko rwiyemezamirimo yataye nkana ibikorwa bitarangiye azajya ahita yamburwa isoko rigahabwa abandi.
Uyu rwiyemezamirimo uri gusubirishwamo inzu yari yasondetse ngo ukwezi nigushira imirimo atarayirangiza hazafatirwa amafaranga miriyoni 19 Akarere kamufitiye agakoreshwe mu kuzubaka neza.
Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Huye