Digiqole ad

Kuba Buravani yaratumiwe muri East African Party ngo nti byamugwiririye

 Kuba Buravani yaratumiwe muri East African Party ngo nti byamugwiririye

Buravani ni ubu buryo yari yambayemo

Yvan Bravani umwe mu bahanzi bahagaze neza mu muziki muri iki gihe, ngo kuba yaratumiwe mu gitaramo cya East African Party si ibintu byamugwiririye. Kuko ibikorwa bye biri hanze bimwereka icyo abanyarwanda bashaka.

Buravani ni ubu buryo yari yambayemo

Kuba rero yatumirwa mu gitaramo gikomeye nka kiriya abikesha urukundo abanyarwanda bakomeje kumwereka. Ibyo bikaba biri no mu bimufasha gutekereza ku cyo yabaha mu gihe nyacyo.

Muri icyo gitaramo cyari kitiriwe The Ben nk’umuhanzi mukuru wari mu bagombaga kuririmba kuri uwo munsi, Yvan Buravani ari mu bahanzi bigaragarije imbaga yari aho mu miririmbire y’umwimerere ‘live’ ndetse n’uburyo akoresha urubyiniro ‘stage’.

Mu bari aho abenshi banashimangiye ko uyu muhanzi ashobora gutungurana mu gihe icyo aricyo cyose yaba adacitse intege nk’ibikunze kuba ku bahanzi baza bagahita bazimira.

Yvan Buravani yabwiye Umuseke ko kuba yararirimbye muri kiriya gitaramo ari ibintu by’agaciro kuri we kubona mu isinzi ry’abahanzi bari mu Rwanda yarabaye umwe mu bitabajwe.

Kuri we ngo byanamweretse ko hari intambwe idashidikanywaho amaze gutera mu gihe gito atangiye gukora umuzi nk’umwuga. Ndetse binamwongereye imbaraga  zo gukomeza gukora atikoresheje.

Uyu musore wagaragarijwe ibyishimo n’abakunzi ba muzika bari aho ngaho yavuze ko kuba yarasoje umwaka ahagaze neza akaba anawutangiriye ku gitaramo kingana kuriya, byamukoze k’umutima kandi binamwereka ko
aho agana ari heza.

Indirimbo yaririmbye zirimo Malaika, Just dance, n’izindi zitandukanye, ziri mu ndirimbo avuga ko zifite akazi kenshi zimaze kumuha guhera mu mpera za 2016.

Yakomeje anavuga ko kuri we ibikorwa amaze gukora byari nk’itangiriro. Ibyo agiye gushyira hanze aribyo bizamwerekana neza uwo ariwe cyangwa se ubushobozi afite.

Yvan Buravani yeretse abantu ko mu mwaka amaze mu muziki afite ibyo azakora kurushaho mu yindi myaka

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

en_USEnglish