Digiqole ad

Kugereranya cinema nyarwanda n’izo hanze byerekana ko irimo gutera imbere – Shaffy

 Kugereranya cinema nyarwanda n’izo hanze byerekana ko irimo gutera imbere – Shaffy

Rukundo Alnord wamenyekanye cyane nka Shaffy

Mu myaka ine ishize cinema nyarwanda itangiye gukurikiranwa n’abantu batandukanye mu Rwanda, benshi bakunze kugenda bayigereranya n’izo mu bindi bihugu byateye imbere muri uwo mukino birimo Nigeria, Ghana n’ahandi. Ugasanga hari n’abavuga ko ari ikinamico.

Rukundo Alnord wamenyekanye cyane nka Shaffy

Ku ruhande rw’abayikina bavuga ko batigeze bacibwa intege n’abagayaga imikinire yabo n’uburyo bw’amashusho bwakunze kunengwa. Ko ibyo byose aribyo byatumye ubu cinema nyarwanda igeze aho ishobora gutunga umukinnyi wayo.

Rukundo Alnord wamenyekanye cyane nka Shaffy, abona hari ugitekereza ko cinema nyarwanda ari nk’ikinamico hari byinshi yaba arenza ingoyi byamaze kugerwaho.

Ati “Yego ntabwo navuga ko cinema nyarwanda yaba yarageze ku rwego rwifuzwa kuko nta mwana uvuka ngo ahite yuzura ingobyi. Ariko nanone aho yavuye naho igeze bigaragaza ko hari urwego yagezeho”.

Avuga ko kuba abayikurikirana birirwa bayigereranya n’izindi bigaragaza ko yazamutse kandi yamaze gushinga imizi nubwo hari byinshi byo gukorwa ngo irenge ku rwego iriho.

Shaffy yamamaye cyane muri filime yitwa ‘Ntaheza h’isi, Rucumbeka’ n’izindi zitandukanye yagiye agaragaramo. Uretse gukina filime, yanegukanye ibihembo by’abakinnyi bitwaye neza mu mwaka wa 2016.

Ubu ni n’umwe mu bayobozi b’ihuriro rya cinema nyarwanda aho ayobora itsinda ry’aba producers rifatwa nk’abashoramari muri cinema nubwo anazikina.

Yakomeje abwira Umuseke ko bishimira cyane uburyo cinema itangiye guhabwa agaciro mu gihugu. Cyane cyane bikaba bigaragazwa n’amatelevision atandukanye atangiye kugura ama filime yo kujya atambutsa mu biganiro byazo.

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

en_USEnglish