Abafana bamwe bararize na mbere y’igitaramo cya The Ben
Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira umwaka mushya hari benshi bahisemo kuza bakawutangirana na The Ben, ni mbere y’igitaramo kinini cyabaye kuri iki cyumweru ku Bunani. Muri uyu mugoroba wabanje nabwo abafana batari bacye bamweretse urukundo nawe abaririmbiraho indirimbo nke.
Ni mu gitaramo kitwa Vipes cyateguwe mbere y’igitaramo nyamukuru cya The Ben kuri Stade Amahoro, iki cyabereye kuri Hotel iri i Nyarutarama aho The Ben yari yacumbikiwe.
Abantu bamwe batangiye kuhagera nka saa tatu z’ijoro, baba basusurutswa n’abaDJ banica inyota n’isari.
Umwaka mushya wa 2017 niho wabasanze bategereje umuhanzi wabo, The Ben yabagezeho nka saa munani z’ijoro.
Cyari igitaramo ahanini cyo kuramukanya nawe no kuganira, nibyo byakurikiyeho gusa anabaririmbiraho indirimbo nke.
Abafana bamugaragarije ibyishimo ndetse abakobwa bamwe bararize cyane bamubonye…
Photos © I.Ishimwe/Umuseke
Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW