Digiqole ad

Abafana bamwe bararize na mbere y’igitaramo cya The Ben

 Abafana bamwe bararize na mbere y’igitaramo cya The Ben

Ntiyiyumvishaga ko yabona nanone The Ben

Mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira umwaka mushya hari benshi bahisemo kuza bakawutangirana na The Ben, ni mbere y’igitaramo kinini cyabaye kuri iki cyumweru ku Bunani. Muri uyu mugoroba wabanje nabwo abafana batari bacye bamweretse urukundo nawe abaririmbiraho indirimbo nke.

The Ben yabanje kwerekana abamwakiriye muri US aho asigaye aba
The Ben yabanje kwerekana abamwakiriye muri US aho asigaye aba

Ni mu gitaramo kitwa Vipes cyateguwe mbere y’igitaramo nyamukuru cya The Ben kuri Stade Amahoro, iki cyabereye kuri Hotel iri i Nyarutarama aho The Ben yari yacumbikiwe.

Abantu bamwe batangiye kuhagera nka saa tatu z’ijoro, baba basusurutswa n’abaDJ banica inyota n’isari.

Umwaka mushya wa 2017 niho wabasanze bategereje umuhanzi wabo, The Ben yabagezeho nka saa munani z’ijoro.

Cyari igitaramo ahanini cyo kuramukanya nawe no kuganira, nibyo byakurikiyeho gusa anabaririmbiraho indirimbo nke.

Abafana bamugaragarije ibyishimo ndetse abakobwa bamwe bararize cyane bamubonye…

Hari abantu benshi bategereje kumwakira
Hari abantu benshi bategereje kumwakira
Ahageze yagaragaye yishimiye cyane kubonana n'abantu benshi
Ahageze yagaragaye yishimiye cyane kubonana n’abantu benshi
Araganira n'inshuti yo mu bwana Tom Close
Araganira n’inshuti yo mu bwana Tom Close
Aritegereza buri kimwe
Aritegereza buri kimwe
Ku maso biraboneka ko yishimye cyane
Ku maso biraboneka ko yishimye cyane
Baribukiranya utuntu twa kera
Baribukiranya utuntu twa kera
Yararize cyane abonye The Ben
Yararize cyane abonye The Ben
Ntiyiyumvishaga ko yabona nanone The Ben
Ntiyiyumvishaga ko yabona nanone The Ben
Byari ibyishimo bikomeye no kugaragaza imbamutima kuri aba bakobwa
Byari ibyishimo bikomeye no kugaragaza imbamutima kuri aba bakobwa
Nawe yabaguyemo bose abereke ko abishimiye
Nawe yabaguyemo bose abereke ko abishimiye
Ryari ijoro rya mbere rya 2017
Ryari ijoro rya mbere rya 2017
Yafashe akanya abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze
Yafashe akanya abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze
Avanamo igitambaro yari yifubitse
Avanamo igitambaro yari yifubitse
Agiha abafana be, akantu yakoze no ku gitaramo cyakurikiyeho kuri stade atanga imirimbo yose yari yambaye
Agiha abafana be, akantu yakoze no ku gitaramo cyakurikiyeho kuri stade atanga imirimbo yose yari yambaye
Yari yishimye cyane muri aba bantu
Yari yishimye cyane muri aba bantu
'Selfie' hamwe n'aba bafana bari baje hano
‘Selfie’ hamwe n’aba bafana bari baje hano
Indirimbo ze nyinshi babaga bazisubiramo nawe agatega amatwi
Indirimbo ze nyinshi babaga bazisubiramo nawe agatega amatwi

Photos © I.Ishimwe/Umuseke

Innocent ISHIMWE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish