Digiqole ad

2017 tuyitangiranye imbaraga, tugiye kugeza umuzika wacu hirya y’imipaka – Danny Nanone

 2017 tuyitangiranye imbaraga, tugiye kugeza umuzika wacu hirya y’imipaka – Danny Nanone

Danny Nanone niwe muhanzi wa mbere wagaragaje ko yishimiwe i Karongi

Mu mpera z’icyumweru gushize, zari n’impera z’umwaka, Dany Nanone yashyize hanze indirimbo yakoranye na Jody bise ‘I Love you too’. Ni indirimbo y’urukundo, ngo ikaba impano y’umwaka mushya.

Dany Nanone avugana n’Umuseke yavuze ko gushyira iyi ndirimbo hanze bagira ngo bahe Abanyarwanda impano isoza umwaka, ndetse n’undi mushya.

Ati “Ni mu rwego rwo kugira ngo dutangire umwaka dushyize ingufu mu kazi.”

Asobanura impamvu yahisemo gukorana iriya ndirimbo na Jody, Dany Nanone yagize ati “Jody ni umuntu mwiza, ni umuririmbyi mwiza, nari mfite igitekerezo cyo gukorana nawe kuva mbere, ngira amahirwe yo kumubona turabiganira twumva twahuza, ayiririmbamo igenda neza nka kuriya muri kuyibona.”

Mu mashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe kuri ‘piscine’, Danny yambaye ikabutura n’agashati nk’umusore uri ku mazi, Jody we yambaye ‘bikini’, baragaragara nk’abari mu rukundo.

Dany ati “Kubera ko ari indorimbo y’urukundo ‘I love you too’, ni indirimbo ifite ubutumwa bw’abantu bakundana, twageragezaga kwerekana abantu bari kumwe, bakundanye, bari mu rukundo, babaye umwe, bisanzuranaho, bashobora gukora ikintu icyo aricyo cyose kugira ngo urukundo rwabo rugende neza.

Niyo mpamvu twahisemo kuyikora muri buriya buryo, ikindi twashakaga gukora ibintu bitandukanye n’ibyo abantu bari basanzwe bamenyereye cyane.”

Jody muri iyi ndirimbo aba yambaye neza, bijyanye n'aho ari.
Jody muri iyi ndirimbo aba yambaye neza, bijyanye n’aho ari.

Dany Nanone na Incredible records, inzu itunganya muzika ya Bagenzi Bernard ngo muri uyu mwaka wa 2017, barashaka gushyiramo ingufu kurushaho mubyo bakora kugira ngo babashe kurenga imipaka.

Intwaro nyamukuru ngo izabafasha kurenga imipaka ni inararibonye bafite muri Muzika, kandi ngo nibashyiramo ingufu nyinshi, bakabiha umwanya uhagije, hamwe na experience bafite bazabigeraho.

Ati “Ibyo nibyo tumaze iminsi twigaho, kandi twijeje abanyarwanda ko bizagenda neza, dukeneye ko badushyigikira, bakatuba hafi, natwe ibyo dusabwa tuzabikora neza 100%.”

Kanda HANO urebe iyi ndirimbo

UM– USEKE.RW

en_USEnglish