Turkiya: Yishe abantu 39 bariho bishimira umwaka mushya mu kabyiniro
Police muri Turkiya yataye muri yombi abantu umunani bari guhatwa ibibazo hashakishwa uwishe arashe abantu 39 bariho bishimira umwaka mushya mu nzu y’imyidagaduro muri Istanbul. Islamic state yo yamaze kwigamba ko ariyo yagabye iki gitero.
Imivu y’amaraso yatembaga aho aba bantu bariho bishimisha binjiye mu mwaka mushya, gusa bagatungurwa n’umwicanyi wo muri Islamic State akabamishamo amasasu.
Police yemeje ko yarashe amasasu 120 ayanyanyagiza mu bari mu nzu mu bice byose, kugeza ubu Police yaho ntirafata uwakoze aya mahano.
Yishe abantu benshi banyuranye barimo n’umushoferi wari waje atwaye itsinda ry’abaje kwishimisha nabo bapfuyemo benshi.
Umwicanyi ngo yageze kuri iyi ‘night club’ ari muri taxi yinjira mu nzu abanje kurasa abarinzi bo hanze maze arasa abari imbere mu gihe cy’iminota itanu nk’uko bivugwa n’ibitangazamakuru binyuranye muri Turkiya.
Amaze gukora ubu bwicanyi yabashije gucika nta ubashije kumufata, Police yahageze isanga yagiye.
Muri iki gitondo cyo kuwa mbere umutwe wa Islamic state, uherutse gutangaza ko ufite imihigo yo kwica benshi kurushaho muri 2017, wigambye ko umuntu wabo ariwe wakoze ubu bwicanyi.
Bati ‘umusirikare w’intwari muri caliphate yacu niwe wateye urubyiniro ruzwi cyane aho Abakristu bariho bishimira iminsi yabo ya gipagani.”
Ngo yabikoze ku mategeko ya Abu Bakr al-Baghdadi umuyobozi wa Islamic State akoresheje imbunda ya Machine gun na za grenades.
Police iravuga ko umwishi kandi yabashije gucika akoresheje Taxi kandi akaba yari yahageze na Taxi ariko yo ngo yamusize hafi yaho agakora urugendo rw’iminota ine agana aho yiciye abantu.
Abaguye muri uru rubyiniro bamaze kumenyakana bakomoka mu bihugu binyuranye birimo
Saudi Arabia, Lebanon, Tunisia, India, Morocco, Jordan, Iraq, Kuwait, Canada, Israel, Syria n’Uburusiya.
UM– USEKE.RW