Digiqole ad

Iburasirazuba: Guverineri yanenze abica inka zo muri “Girinka”

 Iburasirazuba: Guverineri yanenze abica inka zo muri “Girinka”

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yihanangirije abayobozi bo ku nzego z’ibanze ngo baba bagira uburangare mu kutita no kudakurikirana inka zitangwa muri gahunda ya “Girinka”. Yavuze ko hari raporo nyinshi zigezwa ku buyobozi bw’Intara zigaragaza uburyo izi nka zifashwe nabi ndetse hari aho zicwa bigambiriwe.

Guverineri Judith Kazaire ahangayikishijwe n'inka za Girinka zifashwe nabi
Guverineri Judith Kazaire ahangayikishijwe n’inka za Girinka zifashwe nabi

Guverineri Judith Kazaire avuga ko hari izishwe zitewe ibisongo, izatemwe ntizipfe, izigurishwa mu buryo butari ngombwa, anenga ko hari na bene zo babikora ku bushake nk’ibi byo kuzigurisha nyamara ngo atari cyo zatangiwe.

Uyu muyobozi yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze kuba barebeera bimwe muri ibi bikorwa ntibagire icyo bakora ngo bicike.

Guverineri Kazaire ati “ Tumaze iminsi tubona ama raporo y’aho abantu batema inka za Girinka, abazigurisha, abaziba…rero kurebeera izo nka bazica ukicecekera uri umuyobozi ntabwo ari ikintu cyiza.

Ko tureba ibyiza bikomoka kuri ziriya nka kuki mureka abantu bakazivogera kuriya? Mubikurikirane ndabasabye ngo mubikurikirane”.

Gusa umwe mu bayobozi ku nzego zo hasi mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe we avuga ko bagerageza kurwanya abakora ibikorwa bibi ku nka zatanzwe muri gahunda ya Girinka.

Gahunda ya “Girinka Munyarwanda” yatangijwe na Perezida Paul Kagame mu 2008 hagamijwe kuzamura imibereho y’abaturage cyane cyane abakennye.

Umusaruro wayo washimwe mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga mu muryango w’Abibumbye nka kimwe mu byafashije u Rwanda kuvana abarenga miliyoni munsi y’umurongo w’ubukene no kugera ku ntego z’ikinyagihumbi (MDGs) isi yari yariyemeje.

Umwe mubayobozi b'imidugudu mukarere ka Kirehe yabwiye Guverineri ko ntako batagira ngo ibi bikorwa bihagarare
Umwe mubayobozi b’imidugudu mukarere ka Kirehe yabwiye Guverineri ko ntako batagira ngo ibi bikorwa bihagarare
Abayobozi b'ibanze muri iyi ntara bamaze iminsi mu itorero banenzwe kutita kunka za Girinka
Abayobozi b’ibanze muri iyi ntara bamaze iminsi mu itorero banenzwe kutita kunka za Girinka

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish