Digiqole ad

500Frw ubu aragura watts 4,7 z’amashanyarazi

 500Frw ubu aragura watts 4,7 z’amashanyarazi

Ibiciro bishya by’amashanyarazi byatangiye gukurikizwa. Nubwo hakiri ingorane mu kuwugura ariko ababashije kuwugura babonye igabanuka ry’igiciro. Mu gihe amafaranga magana atanu yaguraga watts ebyiri n’ibice bicye ubu aragura watts enye n’ibice birindwi.

Kuri 500F ubu urabona watts enye z'amashanyarazi
Kuri 500F ubu urabona watts 4,7 z’amashanyarazi

Bamwe mu babashije kugura amashanyarazi baganiriye n’Umuseke bemeje ko babonye izi mpinduka.

Marcel Karenzi yabashije kugura umuriro w’igihumbi mu ijoro ryo kuwa mbere tariki 02 Mutarama, yahawe watts umunani n’ibice hafi icyenda, mu gihe ngo aya mafaranga yaguraga watts enye n’ibice bicye.

Ikibazo kugeza ubu gihari ni ukugura amashanyarazi kuko abafatabuguzi bamwe batari kubasha kuyagura ngo bikunde.

Tariki 13 Ukuboza umwaka ushize Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro cyatangaje igabanuka ry’ibiciro by’amazi n’amashanyarazi ku bafatabuguzi badakoresha menshi cyane.

Abaturage mu ngo zabo bakoresha amashanyarazi atarengeje 15Kilowatt ku kwezi ubu igiciro gishya ni 89Frw kivuye ku 182Frw. Iki giciro akaba ari cyo bari kuguraho amashanyarazi.

Inganda zikora kuva saa tanu z’ijoro kugeza saa mbili za mugitondo nazo  igiciro cy’amashanyarazi cyagabanyijweho amafaranga hagati ya 28 na 34% bitewe n’ikiciro uruganda rurimo.

Amazi nayo igiciro cyayo cyagabanutse ku kigero kiri hagati ya 12 na 50%.

 

Ku kibazo cy’abananiwe kugura amashanayarazi REG yatangaje ko biri gukorwa kuri Mobile Money *720# ugakurikiza amabwiriza, no kuri *500# kuri Tigo Cash ugakurikiza amabwiriza.

Ibi byanze REG yatangaje ko wanyura/wahamagara aba ba Agent bakagufasha kuwugura.

MWIZERWA BERNARD   +250785546180 KIMIRONKO

MERCATIC BUSINESS  +25078855200 KINAMBA

HABASHUTI ERIC +250783102958 KIMIRONKO

GATERA ISANDO SONIA +250786930951 NYAMIRAMBO

IZABIRIZA JOSEPHINE +250788866416 NYABUGOGO

THEOGENE MANIRORA +250788867887 KANOMBE

NSHIMYUMUREMYI DAMASCENE +250788629091 Mu Mujyi

KAYITESI LILIANE +250788869981 KIMIRONKO

NKUSI ‪+250 788 302 115 KABEZA

Ibi bikaba ari mu gihe bagikemura ikibazo cyo kugura amashanyarazi uko bisanzwe.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Abakuriye EUCL begzwe nkuko Magufuli yirukanye uwarukuriye EWSA ya Tanzania. Uzi kumara 3 udacana? Ubwo se nind wishyura ibyangirikiye muri Frigo kubera kubura umuriro?

Comments are closed.

en_USEnglish