Mu rubanza rwa Munyagishari hakenewe miliyoni 7.6 zo kugera ku batangabuhamya be
Abunganira Bernard Munyagishari bagaragaje amafaranga bakeneye kuzifashisha mu kugera ku batangabuhamya bashinjura bamwe bari muri gereza Mpanga, Musanze na Nyakiriba ndetse n’abari Arusha muri Tanzania.
Abunganira Munyagishari mu mategeko bavuga ko ayo mafaranga batse azabafasha mu rugendo rw’ibyumweru bitatu n’iminsi itandatu kugira ngo bagere kuri abo batangabuhamya bashinjira umukiliya wabo.
Bavuga ko amafaranga miliyoni 1,5 bahawe mu gushaka abatanga buhamya b’imbere mu gihugu mbere yabaye make dore ko bari bahawe kuba babagezeho mu minsi itandatu ariko ngo ayo mafaranga ntiyakemuye ibibazo byose bari bafite.
Urukiko Rukuru rwavuze ko ibyumweru bitatu ari byinshi kuko ngo aho abatangabuhamya bagiye baherereye bitabasaba kumarayo iminsi irenze ine batarabageraho bose.
Urukiko rwabajije abunganira Munyagishari Bernard gusobanura impamvu batanze ubusabe bwo kujya gushaka abatangabuhamya Arusha.
Bavuga ko atari uko bakunze kujya Arusha ahubwo ngo ni uko basanze hari abantu 16 bashobora gushinjura Munyagisha nk’uko ngo babigaragaje mu ibaruwa bandikiye Urukiko mpanabyaha rwa Arusha.
Abunganira Munyagishari kandi bagaragaje ko bafite imbogamizi zo kubonana n’umukiliya wabo kuko ngo kugira ngo bavugane bakoresha amabaruwa yanditse, bakaba basabye ko hazajya habaho uburyo bwo kwandikirana mu ibanga mu gihe batarabona igisubuzo.
Bavuze ko ngo basanga ibyumweru bibiri bahamwe kugira ngo urubanza rusubukurwe ari igihe gito.
Urukiko Rukuru rwatangaje ko umwanzuro w’ubusabe bw’abunganira Munyagishari uzasomwa taliki 13 Ukuboza 2016.
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW
3 Comments
Ayiwe ateye ubwoba.
Hahahahhhaa
Hiiihihihhh
Hohojojo
bazayabona da ayo guha abaaturage ngo barye yarabuze ariko ayo kumanikisha umwere azaboneka singaha ndaha
Ngo umwere?niwowe weza abantu?interahamwe kabombo.arakanyagwa
Comments are closed.