Digiqole ad

Ndi mu Rwanda mu biruhuko, nta biganiro na Rayon nteganya- Cédric Amissi

 Ndi mu Rwanda mu biruhuko, nta biganiro na Rayon nteganya- Cédric Amissi

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Cédric Amissi ari mu Rwanda. Aranyomoza abavuga ko yumvikanye na Rayon sports akoreramo imyitozo kuko ngo yibereye mu kiruhuko gusa.

Amissi Cedric ni umukinnyi wa FC Chibuto yo muri Mozambique nubwo yarangije amasezerano nayo
Amissi Cedric ni umukinnyi wa FC Chibuto yo muri Mozambique nubwo yarangije amasezerano nayo

Rayon sports iyoboye urutonde rwa shampiyona y’u Rwanda, AZAM Rwanda Premier League, n’amanota 16. Ntabwo irinjizwa igitego. Imaze gutsinda ibitego 10 mikino itandatu (6).

Abakunzi bayo bagiye berekana ko bashaka abakinnyi bafite amazina akomeye, bafasha ikipe yabo no mu mikino ya ‘CAF Confederations Cup’ bazahagarariramo u Rwanda muri 2017.

Muri aba bakinnyi, harimo umurundi Cédric Amissi wavutse tariki Werurwe 1990. Uyu yakiniye Rayon sports 2011 kugera 2013, ayohesha igikombe cya shampiyona iheruka 2013, anatorwa nk’umukinnyi w’uwo mwaka.

Uyu musore ubu ukina muri FC Chibuto yo muri Mozambique, ari mu biruhuko mu Rwanda. Bivugwa ko ari mu biganiro na Rayon sports, ariko we aya makuru arayahakana.

Cédric Amissi yabwiye Umuseke ati: “Nza mu Rwanda kuko ariho iwanjye, umuryango wanjye utuye i Kigali. Iyo shampiyona ihagaze kenshi nza mu Rwanda hari n’ubwo nza ntibivugwe. Ubu byamenyekanye kuko ndi mu biruhuko birebire byatumye nkora  imyitozo muri Rayon sports. Ni ikipe nkunda kuko nayikiniye, ariko nta biganiro byo kuyigarukamo nteganya.”

Rayon sports isanganywe abandi bakinnyi b’abanyamahanga bane; Fabrice Mugheni (DR Congo), Moussa Camara (Mali), Nahimana Shasir na Kwizera Pierrot (Burundi).

Cendric we yemeza ko nta biganiro arimo na Rayon Sports
Cendric we yemeza ko nta biganiro arimo na Rayon Sports

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • nonese ko mbona hatangiye campaign yo kumugura? cg ni ukubeshya!

  • bagiye kuturya ayacu

  • Ahubwo twe turi Mozambique hari inkuru zivuga ko Cedric ari mucyerekezo cyo kujya muri Portugal

Comments are closed.

en_USEnglish