Digiqole ad

Rubavu: Iwawa bahavanye ubumenyi bubatunze n’imiryango yabo

 Rubavu: Iwawa bahavanye ubumenyi bubatunze n’imiryango yabo

Alain Twagirimana wagororewe Iwawa ubu yabaye umugabo wanubatse urwe, agira inama urubyiruko yo kuva mu biyobyabwengebagatekereza ibibateza imbere

Rubavu – UDC (United for Deveropment Cooperative) ishyirahamwe ry’urubyiruko rukora imirimo yo kubaza ibikoresho rigizwe n’urubyiruko 30 rurimo abavuye Iwawa kugororwa bagasubira ku murongo. Abagize iri shyirahamwe ubu bibeshejeho kubera uyu mwuga bamwe muri bo bigiye Iwawa.

Uru rubyiruko rukorera mu Gakiriro ka Rubavu
Uru rubyiruko rukorera mu Gakiriro ka Rubavu

Iyi Koperative igizwe n’abantu 30, hari abandi 26 bavuye Iwawa bari basabye kuba abanyamurayngo ariko barindwi nibo bemerewe abandi baracyasuzumwa ngo barebe niba barasubiye ku murongo koko.

Iwawa hajyanwa urubyiruko rwabaswe n’ibiyobyabwenge rukagororwa, rukabireka, rukigishwa imyuga, ikinyabupfura no kugira intego mu buzima.

Bamwe mu bavayo barahinduka koko bagashobora ubuzima, nubwo hari n’abongera bagasubira mu byo bahozemo.

Ubwo Umuseke wasuraga Koperative y’uru rubyiruko umwe mu bayiyobora yavuze ko bamwe mu baje gusaba kwinjira muri Koperative bari baziko bazahita batangira kubona amafaranga, aba ngo byahise bibananira baragenda.

Bagenzi babo batacitse intege ubu bari kubona ku musaruro wa Koperative yabo ikora nk’intebe zo mu nzu ku bihumbi 350, ibitanda bihagaze kimwe ibihumbi magana abiri n’ibindi…

Abagize iyi Koperative bavuga ko bafite abaclients babagana batari bacye ndetse banagira isoko mu turere turi hafi ya Rubavu na Goma muri Congo kuko bakora ibintu byiza.

Umwe mu bayobozi b’iyi Koperative avuga ko icyo basaba ari uko Leta yaborohereza kugeza ibyo bakora hakurya i Goma kuko ngo babaca umusoro uri hejuru cyane kubyambutsa.

Alain Twagirimana wagororewe Iwawa ubu akaba abaza muri iyi Koperative we ashimira Leta yamugoroye mu kigo cya Iwawa ndetse ikamutangira umugabane usabwa kwinjira muri iyi Koperative.

Twagirimana nyuma yo kuva Iwawa akaza muri iyi Koperative yageze kuri byinshi kuko yanashinze urugo ubu akaba afite umugore n’umwana.

Atanga inama ku rubyiruko yo kuva mu biyobyabwenge kuko ntacyo bizabagezaho uretse guta igihe no kwiyica. Akarukangurira guhaguruka rugashakisha icyaruteza imbere.

Abo twasanze muri atelier kuri uyu wa gatatu. Bakora imirimo y'ububaji
Abo twasanze muri atelier kuri uyu wa gatatu. Bakora imirimo y’ububaji
Aha bariho bakomeza umushinga w'intebe zo mu ruganiriro
Aha bariho bakomeza umushinga w’intebe zo mu ruganiriro
Izindi ntebe barangije
Izindi ntebe barangije
Ibikoresho byabo ngo bifite isoko ndetse banifuza ko bakoroherezwa kubigeza hakurya i Goma aho bikenerwa cyane ariko bikabagora kuko imisoro iri hejuru
Ibikoresho byabo ngo bifite isoko ndetse banifuza ko bakoroherezwa kubigeza hakurya i Goma aho bikenerwa cyane ariko bikabagora kuko imisoro iri hejuru
Alain Twagirimana wagororewe Iwawa ubu yabaye umugabo wanubatse urwe, agira inama urubyiruko yo kuva mu biyobyabwengebagatekereza ibibateza imbere
Alain Twagirimana wagororewe Iwawa ubu yabaye umugabo wanubatse urwe, agira inama urubyiruko yo kuva mu biyobyabwengebagatekereza ibibateza imbere

Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • it is very amazing to get such a kind of youth who are interested in this!i wish most of them attended a work.

Comments are closed.

en_USEnglish