Airbus nshya nini kurusha zose za Rwandair yaje….AMAFOTO
Indege yo mu bwoko bwa Airbus 330-300 yabatijwe Umurage imaze kugera ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe. Ni indege ya gatatu iguzwe na Rwandair mu rwego rwo kwagura ingendo n’ubucuruzi byayo iturutse i Toulouse mu Bufaransa aho yateranyirizwaga.
Ni indege ya gatatu ya Rwandair iguze mu gihe cy’amezi abiri, ikurikiye Boeing 737-800 Next Generation bise Kalisimbi yaje mu kwezi kwa cyenda, Airbus 330-200 babatije Ubumwe. Iyi yaje yiswe ‘Umurage’ niyo nini kurusha izi zaje mu minsi ishize, yo ifite imyanya 274 yo kwicaramo.
Indege nk’iyi niyo ya mbere itunzwe na kompanyi y’indege muri East Africa. Ubuyobozi bwa Rwandair buvuga ko bwaguze izi ndege mu rwego rwo kwagura ubucuruzi bw’ingendo zo mu kirere. Ubu Rwandair iyi ni indege ya 12 ifite.
Iyi ndege ifite ubushobozi bwo gukora ibirometeri 11 000 idahagaze. Ifite moteri z’uruganda rwa Rolls Royce kimwe, kugeza ubu ni indege ikunzwe cyane na kompanyi zitwara abantu mu ndege zirenga 100.
Muri yo harimo ‘comfort’, intebe zagutseho (45cm z’ubugari) mu myanya ya Economy, Internet no gukoresha telephone hifashishijwe satellite.
Rwandair kugeza ubu igera mu byerekezo 19 ikaba iteganya gufungura icyerekezo gishya kigana i Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Buhinde.
Mu myaka itanu iri imbere, Rwandair iteganya kujya igira abagenzi nibura miliyoni eshatu ku mwaka.
Photo © E.Mugunga/UM– USEKE
Evode MUGUNGA
UM– USEKE.RW
20 Comments
Komeza utere imbere Rwanda. ni byiza cyane. Imana ikomeze iduhe umutekano, iterambere rirambe.
siniyumvisha ubujiji bungana kuriya vraiment kujya kubyinira indege hahaaahaaa nzaba mbarirwa
Oya Coucou. Wikabya nawe. Ni byiza rwose kutwereka indege.
@Coucou nshuti yange, Ubukoko ibyanditswe bizagusohorereho?
Ijambo ry’Imana riravugango, nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byomugihugu, ariko nimwanga mukagoma inkota y’Uwiteka izabarya.
Ndagirango mbonereho kubwira abanyarwandako, Iyi Leta nubuyobozi bwayo byashyizweho n’Imana. Kandi ibyo bakarera ikigihugu nibyiza, birashimishije. Kuko abandi bategetsi bomubindi bihugu bo ubu barimo kugura amazu ahenze hano za burayi, US na Canada. Basesagura amafranga yigihugu bigurira indegezabo bwite, zitwara abayobozi nimiryango yabo. None twebwe abacu barashora amafranga yigihugu mumishinga ibyara inyungu tukabavaba?
Ntibikwiriyeko twahangara kuvuganabi abantu bubaka igihugu.
Nyamara kwaba arugukunda sekibi, kugaya abakoraneza, nyamara tugashyigikira abafashe inguzanyo zokugura imihoro yogutema abenegihugu!
Mbese ye koko byaribikwiyeko ubabazwanuko igihugu cyawe cyateye imbere?
Ngo ntiwiyumvisha ubujiji bwokwishimira intabwe Urwagasabo ruteye?
Nonese ko hari ababyinira inzoga?
ko hari ababyinira abadayimoni?
Kohari ababyinira urwagwa?
Ko harababyinira ubusa?
Mana ndasabira uyumuvandimwe dukunda, kugirango umuhumure amaso areba ibyiza byigihugu cye.
Umuhe umutima mushya w’Urukundo ntagahore ababazwa nabishimira aho igihugu cyigeze.
Umukureho umuvumo w’agahinda.
AMEN, AMEN, AMEN, AMEN, AMEN, AMEN, AMEN.
Wow, this is so much beautiful, keep moving up Rwanda
Abahekenya amenyo bayamarire munda.
Mwabibonye mwese..Ushinzwe ubucuruzi muri Airbus Africa. Muri make bazidukopye.Birabe ibyuya.
@Mugara, oya se kandi, doomsayers nta burenganzira mufite bwo kwanduza abandi iyo virus yanyu, niba banayidukopye izishyurwa, ngaho se erekana imposibility yo kwishyura uko ingana, abahezanguni-Type I, kwanza ntimukajye mukoresha -TWE, mujye mukoresha -NJYE.
Ni kimwe n’uyu wanditse hejuru aha @gggGG, niko saha ninde wakubwiye ko igihugu kimeze nk’iwanyu aho mwahoraga muhanganye n’abaturanyi banyu mubahekenyera amenyo ngo ni uko bakaranze ubuto kuri noheli kandi mwebwe mwabuze n’amavuta y’amamesa ?! Reka, ntawe uhekenyera amenyo u Rwanda nk’igihugu kuko ngo rwaguze indege ya Airbus 330, ni ibintu biba mu mitwe y’abahezanguni-Type II gusa.
Nyirankunzurwa, wowe ntabyo uzi, n’agatoki baragakubita ku kandi nankaswe guhekenya amenyo. Ariko bareke tuzabatsinda. Kandi twaranabatsinze. Usome comment zabanje, ziri kunkuru y’indenge za mbere RWANDAIR yagiye igura. Ntabwo u Rwanda rugira abakunzi gusa, n’ubwo aribo benshi. Abatarukunda rero babigaragaza mu nzira zinyuranye harimo n’ibyo bandika mu binyamakuru cyane kuri internet. Nawe uravuga. Cyereka niba ari iyi nkuru yonyine wasomye. UBUNDI RERO IYO URI UMUNTU MUZIMA, NIYO UMUTURANYI WAWE ATEYE IMBERE, URISHIMA NANKANSWE ARI NI IGIHUGU CYAWE. ARI KO UBWO UZI KUGENDA MU NDEGE Y’IGUHU CYAWE. IBAZE NAWE. ARIKO UBWO MUZI UKUNTU ABAZUNGU BASUZUGURA ABIRABURA. GIRA IBYAGO MWICARANE KUVA BRUXELLES KUGERA NEW YORK KUNTEBE IMWE. AKAGA. ARIKO NIBURA TWICARANYE NDI MURI RWANDAIR YACU , byaba ari ishema ryange, n’ubwo yansunzugura nabyakira neza kuko aba yinjije cash mu ndege yacu. KOMEZA IMIHIGO RWANDA.
Aliko dufite abarwayi benshi koko,
Kuba ushinzwe ubucuruzi yaje ayiherekeje se bivuze ko ari ideni? Mbuze uko nkwita kabisa, kuko nkuvuze uko Uri naba nkurushije ubuswa.
Aho kwishimira ibyo igihugu kiri kugeraho ahubwo uravuga ibitajyanye! Aliko muzemera ryari? Uri nka wawundi wabuze icyo atuka inka ati dore ibyo bicebe.
Ikindi kandi iyi ndege ifite agaciro ka $244M, uragirango uwafata ideni nk’iri ntiyaba ari umugabo?
Essaie d’etre positief mon ami(e)!
Mukomere Bavandimwe, niba ari n’ideni, ntacyo ahubwo baduhe n’ izindi zikomeye kurushaho. Abanyarwanda dutanga imisoro tuzabyirengera.
So nice! !!I like this! !HE ndagukunda keep it up
Umuntu wabateyemo virusi yo kwanga abo muvukana n’aho mukomoka yarabishe neza neza. Uzi kuvubura ubuvunderi bw’inzangano n’amacakubiri ku kintu cyiza cyose igihugu cyakubyaye gikoze? Ni uburwayi bukomeye cyane.
wao twishimiye airbus nshya Rwanda songa mbere
burya maze kwemera ko byose bishoboka kabisa.iyo ntekereje mumyaka mike ishize tutagira ninzara zo kwishima none turagura airbus???nsigaye nibaza ko na bamwe bahora muri negativism quand meme bamaze kwemera ko paul ari umugabo wigihangange.utabyemera azambwire ufite ibigwi nkibye nzaba ntsinzwe.reka ejobundi tumuhundagazeho 100% maze urebe mumyaka 8 aho tuzaba tugeze!!!!!!!!!!!!!!
muti dufatanije ibyishimo ninde utakwishima keretse uwo bitavunnye.Rwanda songa mbereeeee.
ndasaba bariya birirwa bavuga ngo bararwanya leta yurwanda ko aho kumarira ingufu mukuvuga ahubwo bareba uko baza tugafatanya tukubaka kino gihugu kuko buriya ziriya ni ingufu zirirwa zitakara abazungu bababeshya ngo barabakunda.
Uwo mwumvise bakunze muri Africa ninde? erega iyo abantu bashyize hamwe ntacyo batageraho!! niba hari nibitagenda neza muri democratie, byazarebwaho ariko abantu bafite uko bari buramuke.none se ari democratie birirwa batubeshya ari nimibereho myiza wabanza iki?China ni murebe eho igeze!! yatangiye ari communism none yabaye capitalism, ejo na systeme ya democratie yabo nibashaka bazayihindura ariko nibura bafite uko bahagaze ibyo bubatse ntawapfa kubisenya.
Ese ko numva abazungu batubwira ko democratie ari ukwigaragambya, ubikoze uhaze sibwo byaba byiza kuruta bamwe birirwa mumihanda umwuka wenda kubashiramo kubera inzara?
Ntawwutakwishimira ko igihugu cye cyunguka. Ikibazo tutumvikanaho kugeza ubu ni imicungire ya Rwandair. Niba indege ihaguruka yuzuye à 60% bizagorana kwishyura imyenda. Muri Afrique birazwi neza ko Ethiopian Airways ariyo yonyine yunguka! Kuki imicungire ya Rwandair igirwa ibanga? imibare ifatika iri he?
ntawashora amafaranga angana kuriya ntamicungire ubwo waba warayabonyute?kandi ntwatinya gushora ngudahomba kuko ntiwakunguka utashoye.
Rwanda oye oye oye bravo go one uyu numurage mwiza ukwiriye urwagasabo.
Comments are closed.