Digiqole ad

Seyoboka yahakanye ibyaha, amatariki ‘yabikozeho’ ngo yari ku ishuri cg ku rugamba

 Seyoboka yahakanye ibyaha, amatariki ‘yabikozeho’ ngo yari ku ishuri cg ku rugamba

Seyoboka ari kuburanishwa nk’umusirikare kuko yari Sous/Lieutenant mu ngabo zatsinzwe. Aha ni uyu munsi mu gitondo aje kuburanishwa

*Urukiko rwa gisirikare rwatesheje agaciro icyemezo cy’urukiko gacaca rwa Nyarugenge,

*Seyoboka yasabiwe gufungwa by’agateganyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, Jean Claude Henri Seyoboka uherutse koherezwa mu Rwanda kuburana ku byaha bya Jenoside avuye muri Canada yaburanye, noneho yari yunganiwe. Yahakanye ibyaha aregwa, mu matariki ubushinjacyaha bwavuze yabikozemo avuga ko amwe yari ku ishuri i Ruhande/Butare, andi yari ku rugamba ahungisha umuryango we.

Seyoboka ari kuburanishwa nk'umusirikare kuko yari Sous/Lieutenant mu ngabo zatsinzwe. Aha ni uyu munsi mu gitondo aje kuburanishwa
Seyoboka ari kuburanishwa nk’umusirikare kuko yari Sous/Lieutenant mu ngabo zatsinzwe. Aha ni uyu munsi mu gitondo aje kuburanishwa

Seyoboka bahimbaga ‘Zaire’, yari yarakatiwe n’inkiko Gacaca za Nyarugenge gufungwa imyaka 19 nubwo atari ahari. Kuwa mbere w’iki cyumweru yari yagejejwe imbere y’Urukiko ariko urubanza rurasubikwa rwimurirwa uyu munsi kuko umwunganizi we yari yabuze.

Iburanisha ryo kuri uyu wa kane, yageze ku rukiko akimara gukurwaho amapingu asuhuza abantu bari ku rukiko ndetse abonana n’umugabo yavuze ko ari murumuna we bararamukanya babazanya amakuru y’akahise abona kwinjira mu rukiko.

Urubanza rwatangiye mu Rukiko rya gisirikare ababurana bagira icyo bavuga ku myanzuro umwanzuro w’urukiko gacaca rw’umurenge wa Nyarugenge rwari rwarakatiye Jean Claude Seyoboka igifungo cy’imyaka 19 adahari, tariki 13/10/2001.

Ari we ari n’Ubushinjachaha bemera ko iteshwa agaciro n’Uruki rwa Gisirikare, maze Syoboka avuga ko yishimiye kuba agiye kuburanishwa n’uru rukiko kuko ruzamurenganura.

Ubushinjacyaha bwasomye ibyaha bine Seyoboka ashinjwa ari byo: Ubufatanyacyaha, Gucura umugambi wa Jenoside, Gufata no gusambanya ku gahato umukobwa n’icyaha cy’Ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Ibi byaha Ubushinjacyaha bwavuze ko ari ibyaha bikomeye bunabishingiraho busabira Seyoboka gufungwa iminsi  30 y’agateganyo mu gihe ngo bugikora iperereza ryimbitse.

Ibi byaha byose Jean Claude Henri Seyoboka yabihakanye, asobanurira urukiko rwa Gisirikare ibikorwa yakoze mu gihe aregwamo yakomo ibyo byaha, yavuze ko kuva 1990 kugera 1994 yabaga ku ishuri i Ruhande/Butare, ubundi ngo yabaga ari mu kazi ka gisirikare nko ku rugamba, cyangwa gake akaba ari kumwe n’abo mu muryango we, ndetse ngo icyo gihe yahungishije mukase na we wahigwaga.

Yavuze ko acyumva ko hari abamugarukaho ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ngo yegerageje kuvugana n’inzego zitandukanye z’u Rwanda zirimo iz’Ubutabera. Ngo yabonanye na nyakwigendera Sen Jean De Dieu Mucyo akiri mu nzego z’ubutabera na Gerard Gahimi ubu wahunze igihugu ubwo yari Umushinjacyaha Mukuru, anavugana n’umwe mu Bapolisi Bakuru ngo n’Umusirikare Mukuru (atavuze amazina) uyu ngo ni we wamurangiye Gerard Gahima.

Ubushinjacyaha  bwa gisirikare bwari buhagarariwe na Kagiraneza Kayihura bwasomeye uregwa ingingo zitandukanye zigize ibyaha ashinjwa zirimo izo gutoza Interahamwe zo muri Nyarugenge, gukora inama n’Interahamwe zigamije kujya kwica abantu ahantu hatandukanye, kuyobora ibitero n’Interahamwe ngo byaguyemo imbaga ahantu hatandukanye, kwica umuntu amushinyagurira, gusambanya ku gahato no kuyobora amabariyeri.

Seyoboka aregwa gutoza Interahamwe zo muri Nyarugenge abisabwe na Mukandutiye Angelique wari Inspectrice w’Amashuri n’uwari Conseiller witwaga Nyirabagenzi Odette.

Seyoboka ashinjwa kuyobora ibitero bitandukanye ahantu hanyuranye harimo St Paul, St Famile, Rugende muri CEL (Centre d’Enseignement des Langues) mu matariki atandukanye yo mu kwezi kwa Mata no muri Gicurasi 1994.

Gusa, Seyoboka avuga ko yari umusirikare kandi ngo ntiyari kujya muri ibyo bikorwa atabyoherejwemo n’abamuyobora.

Avuga ko iyo mirimo, abo bavugwa bamusabye atari we bari kubisaba ahubwo ngo bari kuyisaba mu buyobozi bwe cyangwa muri Minisiteri y’Ingabo, akavuga ko bazagaragaza ibaruwa n’imwe y’ibyo bintu cyangwa urupapuro ruvuga ko yari yarigize intakorereka akora ibyo yishakiye.

Yiregura yakomeje avuga ku bikorwa byamuranze kuva mu 1991 akijya mu gisirikare aho ngo yasubiye kwiga mu 1993, avuga ko atari guta amasomo ye ngo aze muri ibyo bikorwa dore ko ngo bari no mu bizamini.

Yavuze ko indege yari itwaye Perezida Habyarimana na sebukwe Col. Elie Sagatwa wari Umujyana wihariye wa Perezida, yahanuwe ari mu kiruhuko cy’igihe gito aho biteguraga ibizami.

Ashinjwa kwica urw’agashinyaguro Umulisa Francine ngo bari baturanye amaze kwanga ko basambana, gusa arabihakana akavuga ko yamenye ko Umulisa n’umuryango we bishwe abibwiwe na se ngo ubwo yari avuye guhungisha mukase na we wahigwaga.

Yiregura yavuze ko yagiye ahura n’abantu bahigwaga ariko ngo nta n’umwe yishe, akavuga ko ari uwica n’abo yari kuba yarabishe. Ngo yagiye muri Mille Collines aganira n’abari bahahungiye ariko ngo ntiyabica kandi barahigwaga.

Yasabye kuburana ari hanze kuko ngo bitakwangiza isura y’ubutabera bw’u Rwanda, kandi ngo ntiyanajyenda kuko ngo nta n’ibyangombwa afite.

Umwanzuro w’Urukiko ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa tariki ya 05 Ukuboza 2016 ku isaha ya saa tanu z’igitondo.

Seyoboka noneho yemeye kuburana kuko yabonye umwunganira mu mategeko we witwa Me Nkundabatware Albert
Seyoboka noneho yemeye kuburana kuko yabonye umwunganira mu mategeko we witwa Me Nkundabatware Albert
Seyoboka yemeye ko icyemezo cya Gacaca ya Nyarugenge yamukatiye imyaka 19 y'igifungo giteshwa agaciro
Seyoboka yemeye ko icyemezo cya Gacaca ya Nyarugenge yamukatiye imyaka 19 y’igifungo giteshwa agaciro
Yavuze ko yishimiye kuburanishwa n'Urukiko rwa Gisirikare ngo ruzamurenganura
Yavuze ko yishimiye kuburanishwa n’Urukiko rwa Gisirikare ngo ruzamurenganura

Amafoto @NDUWAYO/UM– USEKE

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish