Month: <span>December 2016</span>

‘Habibi’ ya The Ben imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni mu

Nti bisanzwe ko indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda ishobora kugira vues nyinshi mu gihe gito ashyize hanze amashusho. Ku bakurikirana umuziki w’u Rwanda ikizere ni cyose cyo kuba mu minsi mike u Rwanda rushobora kugira abahanzi batangira gutambuka ku matelevision mpuzamahanga kuko ngo biba bigaragaza ko atari abanyarwanda baba barayirebye gusa. Producer Cedru watunganyije amashusho y’iyo ndirimmbo […]Irambuye

Dr Mukabaramba ati “aho kwishyurira umuntu ‘mutuelle’ wamworoza ihene”

*Abanya-Kamonyi ntibemeranywa na Mukabaramba ko hari abo imibereho yabo yazamutse, *Imiryango 12 yorojwe ihene indi 10 yiturwa muri gahunda ya Girinka, Kamonyi- Mu gikorwa cyo gushyikiriza amatungo magufi y’ihene no kwiturana muri gahunda ya ‘Girinka Munyarwanda’, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr Alvera Mukabaramba yavuze ko aho kwishyurira umuturage […]Irambuye

Episode 83: Eddy muri gereza ….

Mwaramutse neza, Episode ya 84 mwihanganire ko yatinze kubageraho, ariko irabageraho mu masaha y’iki gitondo. Bakunzi ba Eddy mwihanganire cyane izi mpinduka ku masaha uyu munsi. Murakoze.  Mwiriwe, twongeye kubasaba no kubashimira kwihangana cyane mwagize, ariko Episode ya 84 irabageraho mu minota micye ubu. Episode 83: …. Umupolice yansabye gukuramo inkweto muhereza telephone n’utundi tuntu twose nari […]Irambuye

Q3 2016: Isura y’ubucuruzi bw’u Rwanda bwamanutseho 5.92%

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kuri uyu wa gatatu, iragaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2016 bwagabanutseho 5.92% ugereranyije iki gihembwe n’icya gatatu cy’umwaka ushize wa 2015, ndetse unagereranyije n’igihembwe cyakibanjirije bwasubiye inyuma mu gaciro kabarwa mu mafaranga. Mu mibare, mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ubucuruzi bw’u […]Irambuye

Abagore bakoze Jenoside bafungiye i Ngoma basabye imbabazi abarokotse

Kuri uyu wa gatatu muri Gereza y’abagore ya Ngoma habayeho igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagore bakoze Jenoside bazisaba abo bayikoreye barokotse. Bamwe bazihawe, gusa bamwe mu bazisabwaga bavuga ko bitari bikwiye ko aba bazisabira muri gereza ahubwo bari kuzisabira aho bayikoreye imbere y’imiryango yabo cyane abato bakumva neza icyo ababyeyi babo bafungiye, ngo byagabanya […]Irambuye

Twifuza ko inyungu ku nguzanyo imanuka, duhora tubiganiraho n’Amabanki –

*Abaturage binubira ko inyungu ku nguzanyo zakwa n’amabanki n’ibigo by’imari iciritse iri hejuru, *Iva kuri 12% muri za Koperative, ikagera hafi kuri 20% mu mabanki, *BNR ngo ikomeje ibiganiro n’amabanki kugira ngo iyi nyungu imanuke. Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko bari ku ruhande rw’abifuza ko inguzanyo yakwa n’amabanki n’ibigo by’imari […]Irambuye

Kuva 2009 – 2015 Leta yaciwe miliyoni 820 na $

* Mu zashyizwe hanze harimo Minisiteri 3, ibigo 8, uturere 10……, *Impamvu zituma Leta itsindwa harimo kutubahiriza imyanzuro ya Komisiyo y’abakozi. Raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’Abakozi ba Leta umwaka wa 2015/16 yatangiye gusesengurwa na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe imibereho myiza, kuri uyu wa gatatu igaragaza ko Leta ihomba amafaranga menshi icibwa mu nkiko kubera ihonyorwa ry’amategeko […]Irambuye

Trump yatangaje ko Obama atari kumuha neza ubutegetsi

Kuri twitter, muri uyu  (mu Rwanda) Perezida watowe Donald Trump yashinje Perezida Barack Obama kuvuga amagambo ashyushya imitwe anamuzitira mu gikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi Obama asohoka muri White House Trump yinjira. Yanditse ati “Nakoze byose  ngo nirengagize amagambo menshi ya Obama ashyushya imitwe ananzitira. Nari nzi ko hazabaho guhererekanya ububasha neza  – (naho) ashwi” Trump […]Irambuye

Abakora iyamamazabuhinzi barasaba ikoranabuhanga mu kazi kabo

Ihuriro ry’abakora iyamamaza buhinzi rirasaba ko hashyirwaho ikoranabuhanga mu nzego z’ubuhinzi, kugira ngo hanozwe imikorere y’iyamamaza buhinzi no mu buhinzi muri rusange. Mu nama yahuje ishyirahamwe ‘FASS Rwanda’ ry’abangize ihuriro rikora iyamamaza buhinzi ryagiyeho kugira ngo abarigize bafatanye guhuriza hamwe ubushakashatsi mu byateza imbere ubuhinzi n’ubworozi, hagaragajwe ko hakiri imbogamizi mu buhinzi. Gafaranga Joseph, uhagarariye […]Irambuye

en_USEnglish