Digiqole ad

Twifuza ko inyungu ku nguzanyo imanuka, duhora tubiganiraho n’Amabanki – Rwangombwa

 Twifuza ko inyungu ku nguzanyo imanuka, duhora tubiganiraho n’Amabanki – Rwangombwa

Guverineri John Rwangombwa aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu.

*Abaturage binubira ko inyungu ku nguzanyo zakwa n’amabanki n’ibigo by’imari iciritse iri hejuru,
*Iva kuri 12% muri za Koperative, ikagera hafi kuri 20% mu mabanki,
*BNR ngo ikomeje ibiganiro n’amabanki kugira ngo iyi nyungu imanuke.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko bari ku ruhande rw’abifuza ko inguzanyo yakwa n’amabanki n’ibigo by’imari ku bakeneye inguzanyo yagabanuka, gusa ngo hari impamvu nyinshi zigituma bitarakunda.

Guverineri John Rwangombwa aganira n'itangazamakuru kuri uyu wa gatatu.
Guverineri John Rwangombwa aganira n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu.

Guverineri Rwangombwa yabwiye Umuseke ko hari byinshi bituma inyungu y’amabanki ikomeza kuba hejuru, gusa ngo mu biganiro bagirana n’amabanki, bagenda bareba impamvu yatuma iriya nyungu baka agabanuka.

Ati “Twagaragaje y’uko ikibazo ikibazo kinini cyari kubyo bakenera gukora ubucuruzi kuko inyungu yabo iyo dukoze isesengura ntabwo uyibona mu rwunguko rwabo, urwunguko rwabo ruracyari hasi cyane ugereranyije n’uko rwagombye kuba rumeze.

Yongeraho ati “Ikibazo tukakibona mucyo batanga kugira ngo bakore ubucuruzi bw’amabanki, aho niho tugerageza kuganira nabo, ukuntu barushaho kugabanya ‘Cost’, ibyo batanga ku gukora ubucuruzi bw’amabanki.”

Guverineri John Rwangombwa yavuze ko indi mpamvu ikomeye ituma inyungu iguma hejuru ari inguzanyo zitishyurwa neza, kuko ngo bibasaba Amabanki n’ibigo by’imari amafaranga menshi yo kuzigamira izo nguzanyo. Ibi biri no mubyatumye mu mezi 11 ya mbere y’uyu mwaka, inyungu y’amabanki yaragabanutse ikava kuri miliyari 33, zikaba 32.

Ati “Twifuza ko inyungu ku nguzanyo amabanki n’ibigo by’imari baka ababagana igabanuka,…ntabwo ari ikintu twarambitse, ni ikintu turiho tuganira nabo, ntabwo nakubwira ngo ejo ejo bundi bizatanga umusaruro umeze ute, ariko dufite ikizere ko amaherezo zizamanuka.”

Yongeraho ati “Mu gukorana nabo kurushaho kugabanya inguzanyo zitishyurwa neza no kugabanya ayo mafaranga batanga mu bakozi, amafaranga batanga mu bikorwa bitandukanye nibyo bizatuganisha kuba bashobora kugabanya inyungu baka.”

Gusa, John Rwangombwa avuga ko nanone hari n’izindi mpamvu ziri no mu nshingano za BNR zaba zituma iriya nyungu itamanuka, nk’umuvuduko w’ibiciro ku masoko kuko nawo uba utagomba kuzamuka kuko mu giciro nanone bareba ku biciro ku masoko (inflation).

Ati “Niba inflation ikomeje kuba imeze neza nk’uko imaze igihe imeze mu gihugu cyacu, niba ifaranga ridata agaciro cyane,…hari ibintu byinshi bitandukanye turebera hamwe nabo (amabanki) kugira ngo turebe ko cyazagerwaho amaherezo, ntabwo ari ikintu cyoroshye cy’uko twakwicara tukumvikana nabo bugacya bayigabanyije hari ibintu byinshi bijyamo bituma hazashobora kugira igihinduka.”

Mu zindi mpamvu zikunze kuvugwa zaba zituma inguzanyo yakwa n’amabanki n’ibigo by’imari iri hejuru kandi mu gihe gito, harimo ko ngo Abanyarwanda batizigamira cyane by’igihe kirekire.

Kugeza ubu, raporo nyinshi mu Rwanda no muri Africa nk’iheruka yitwa “Ashish J Thakkar Global Entrepreneurship Index” yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu muri Africa n’uwa 27 ku isi, mu kuba abaturage babona Serivise z’imari biboroheye (access to finance).

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Rwangombwa ni umugome yirukanye abakozi barenga 100 abaziza amaherere bamaze kugenda ashyiramo abo ashaka! Ibi kuki abayobozi bakuru batabireba

    • Ni hatari. Tout se paie ici bas.

  • IBI BYABA BYIZA. ARIKO TURANABAZA MUTUBARIZE. KUKI BANK ZITWAKA INGWATE KANDI ZIKATWAKA INYUNGU IGERA KURI 17-25% TWE TWAZIHA AMAFARANGA YACU NA NGWATE TUBATSE BAKATWUNGUKIRA 4% GUSA?? TUZATERA IMBERE GUTE????????????????????????? ESE MURUMVA INYUNGU ZA BANKI ZIGIYE KUGABANUKA KUGERA KURI KANGAHE%?

Comments are closed.

en_USEnglish