Digiqole ad

Trump yatangaje ko Obama atari kumuha neza ubutegetsi

 Trump yatangaje ko Obama atari kumuha neza ubutegetsi

Ubwo bahuraga nyuma y’uko Trump atsinze

Kuri twitter, muri uyu  (mu Rwanda) Perezida watowe Donald Trump yashinje Perezida Barack Obama kuvuga amagambo ashyushya imitwe anamuzitira mu gikorwa cyo guhererekanya ubutegetsi Obama asohoka muri White House Trump yinjira.

Ubwo bahuraga nyuma y'uko Trump atsinze
Ubwo bahuraga nyuma y’uko Trump atsinze

Yanditse ati “Nakoze byose  ngo nirengagize amagambo menshi ya Obama ashyushya imitwe ananzitira. Nari nzi ko hazabaho guhererekanya ububasha neza  – (naho) ashwi

Trump avuze ibi nyuma y’uko kuwa mbere Obama avuze ko yashoboraga gutsinda Trump iyo yiyamamaza mu matora yo mu minsi ishize, iyo aza kuba yemerewe manda ya gatatu.

Donald Trump yatsinze kuko yatowe cyane n’inteko itora kurusha Clinton we wari wamurushije amajwi agera kuri miliyoni 2,9 muri rubanda.

Gusa Trump yasubije Obama ko atari kumutsinda kubera ko Abanyamerika bari barambiwe politiki ye yarimo amakosa menshi amwibutsamo amwe afata nk’aya Obama nka Islamic State, ObamaCare, ibura ry’imirimo…

Kuva Trump yatsinda na mbere yaho we na Obama ntibabonaga ibintu kimwe, ndetse ubwo bahuraga bwa mbere muri White House bicaranye hagaragaye umususu no kwishishanya hagati ya bombi nk’uko abahanga bagiye babigaragaza bakoresheje ibimenyetso bitangwa n’umubiri.

Trump yavuze ko ari ubwa mbere bari bahuye, icyo gihe hari umususu hagati ya bombi
Trump yavuze ko ari ubwa mbere bari bahuye, icyo gihe hari umususu hagati ya bombi

UM– USEKE.RW  

7 Comments

  • nta muyobozi mubi amerika yigeze nka obama dore ko ku buyobozi bwe nibwo ubukungu bw’isi bwifashe nabi cyane reba numuriro asize akongeje mu duce twose tw’isi.ikindi utabura kuvuga nuko nta nicyo yamariye abanyafurika uretse gutera ubwoba abanyagitugu bigatuma bagundira ubutegetsi kurushaho.

  • Ujye uvuga ibyuzi!!! Nta muyobozi mubi izagira nka trump!!! Trump azashyira uku gihugu mu ntambara zurudaca kandi nubukungu buzaba neza!!! Jyewe ndi umunyarwanda uba muri USA

    • ntabwo yari yatangira gukora,tegereza rero wirebere uko ateza igihugu cye imbere mu nyungu zaba nyiracyo naho ubundi urwango umufitiye nuko utinya ko usubizwa iwanyu;kandi niba utujuje ibyangombwa tangira uzinge utwawe

  • Ese ubwo nkawe uvuga ngo nta muyobozi mubi nka Obama America yigeze, waduha nkingero nkeya zibintu byiza nibura kuba presidents nka ba 5 Obama yakurikiye kuburyo twabageraranya?? Wasanga utazi numubare wabamaze kuyiyobora ukaba uvuga ubusa.

  • @leroy burya ujye wirinda ku generalisa mubyuvuga, ubwo se waduha ingero zibyiza abayoboye USA bose bakoze ko nshimye ugaye Obama? Yego ntiyakoze neza 100% ariko nabamubanjirirje nuko, Ese wagirango amarire iki abanyafrica ra?? Ngo yatumye abanya gitugu bakomeza kugundira ubutegetsi wibaza ko abo ba Mugabe,Mu7 nabandi bamaze imyaka mirongo ari ukubera Obama? Naho Trump we kereka niyisubiraho naho ubundi nashyira mu bikorwa ibyo yagaragaje mu kwiyamamaza kwe bizaba bikaze. Ibyo byo gusubiza abantu iwabo njye numva atari nacyo kibazo gikomeye, impungenge mfite kuri Trump nuko mbona azagarura irondaruhu rikabije agapyinagaza abirabura nibindi bikorwa bibi bishobora kuzibasira abatavuga rumwe nawe naho ubundi niba nabagezeyo nanjye ayo mahirwe uwayampa, nubwo ntakuzi nkaba ntazi nikikuri ku mutima wasanga nawe wifuza icyakugezayo kuko nigihugu cyateye imbere kdi gifite na opportunities nyinshi.

  • @dude icyirwa agoa ni programme yubucuruzi hagati ya africa-usa ni bush wayitangije hamwe na gahunda yo kurwanya ibyorezo uretse ko ku bwa obama financements zagabanutse.gahunda yo kuneka ukoresheje ikoranabuhanga niwe wayizanye ku isi hose biteza umubano mubi e.g:argentine,germany nahandi ntavuze.nkakwibutsa ko gukuraho kaddafi sicyo abanyafrika bari bakeneye kuko ntawe bitagizeho ingaruka.ku buyobozi bwe nibwo u Rwanda rwafatiwe ibihano kubera imiyoborere mibi ya congo yateje kwigumura kwa zimwe mu ngabo zaho ariko obama yabigeretse ku rwanda.isis yo niba utazi uko yatangiye genda usome wikileaks; nibindi ntafitiye umwanya wo kuvuga.naho ubundi umenye ko abimukira ari umutwaro ku gihugu babamo kuko banyunyuza imisoro yabanyagihugu,ibintu ntashyigikira na gato

  • Ndabyumva nanjye Obama ntiyakoze neza 100% kdi siwe wenyine nabandi ntibakoze ibishimwa gusa, sinzi impamvu iyo Obama agezweho havugwa ibibi gusa biri amahire niba ariwe muyobozi mubi USA yagize reka dutegereze turebe niba Imana ikidutije ubuzima ibizakurikira ko byera de, naho kuvuga ko abimukira ari umutwaro banyunyuza imisoro simbyemera kuko niba ibyo dusoma aribyo abimukira muri USA nkabandi bose batanga imisoro haba ku mishahara yabo cg kukintu cyose uguze ngo wongeraho na tax keretse aba native ( Les indiens d’amerique) sinumva ukuntu abimukira banyunyuza imisoro kdi nabo bayitanga. Gusa niba banayinyunyuza nikimwe nuko nabandi benegihugu bayinyunyuza, njya nsoma ngo abo bita aba homeless Leta itunga ikanabaha aho gutura kubera records mbi baba bafite badashobora kubona akazi, kuki batabareka ngo bicwe ninzara se be kunyunyuza iyo misoro? Ko kuva kera gahunda ya green card yahozeho se nubwo iwacu imenyekanye cyane mu myaka mike ishize wibwira ko bayishyizeho badakeneye abimukira? Izo mpunzi se baha ubuhungiro cg zijya gutuzwa yo wibwira ko byakozwe na Obama? Burya ikibi nukwinjira utabifitiye uburenganzira naho abimukira cg ubuyobozi bwa Obama mbona atari bo basubije inyuma ubukungu bwa America.

Comments are closed.

en_USEnglish