Digiqole ad

‘Habibi’ ya The Ben imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni mu kwezi kumwe

 ‘Habibi’ ya The Ben imaze kurebwa n’abantu basaga miliyoni mu kwezi kumwe

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli ari byatumye iyi video irebwa cyane kubera uburyo yitwaye ‘Acting’

Nti bisanzwe ko indirimbo y’umuhanzi w’umunyarwanda ishobora kugira vues nyinshi mu gihe gito ashyize hanze amashusho.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyamideli ari byatumye iyi video irebwa cyane kubera uburyo yitwaye ‘Acting’

Ku bakurikirana umuziki w’u Rwanda ikizere ni cyose cyo kuba mu minsi mike u Rwanda rushobora kugira abahanzi batangira gutambuka ku matelevision mpuzamahanga kuko ngo biba bigaragaza ko atari abanyarwanda baba barayirebye gusa.

Producer Cedru watunganyije amashusho y’iyo ndirimmbo ‘Habibi’, avuga ko ari ibintu bidateze kuba byasibangana mu mutima ku byiza yagezeho mu mwaka wa 2016.

Mu butumwa bwagiye butambuka bwanditswe n’abantu batandukanye, bagiye bavuga ko The Ben kuba yaragiye agarukwaho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye guhera mu ntangirizo z’umwaka wa 2016 aribyo byatumye iyo ndirimbo irebwa.

Usanga akenshi hagati y’abafana be n’aba Meddy haba hagaragara ishyaka rikomeye cyane. Mu myaka itatu indirimbo ya Meddy yise ‘Nasara’ yari imaze igiye hanze, yujuje miliyoni y’abayirebye muri uyu mwaka wa 2016. Ubu ikaba ifite vuews 1 .599.913

The Ben ubu uri mu Rwanda nyuma y’imyaka itandatu abarizwa muri USA, biteganyijwe azataramira abantu ku itariki ya 01 Mutarama 2017 muri parking ya Stade Amahoro.

Amakuru agera ku Umuseke nkuko bigaragara ku rubuga rwa East African Promotors ari nayo yazanye The Ben, ni uko amatike y’icyo gitaramo yamaze gushyirwa hanze. Kwinjira bikazaba ari 10.000 frw muri VIP na 5000 frw mu myanya isigaye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • tumurinyu abanyarwanda twese kuko nisi yose imurinyuma bizadufasha nogutera imbere kururimi rwacu nkabanyarwa nibitaribi bizaza

  • NI 19908+ WWEEE !!!

Comments are closed.

en_USEnglish