Digiqole ad

Episode 83: Eddy muri gereza ….

 Episode 83: Eddy muri gereza ….

Mwaramutse neza, Episode ya 84 mwihanganire ko yatinze kubageraho, ariko irabageraho mu masaha y’iki gitondo. Bakunzi ba Eddy mwihanganire cyane izi mpinduka ku masaha uyu munsi.

Murakoze. 

Mwiriwe, twongeye kubasaba no kubashimira kwihangana cyane mwagize, ariko Episode ya 84 irabageraho mu minota micye ubu.

Episode 83:

…. Umupolice yansabye gukuramo inkweto muhereza telephone n’utundi tuntu twose nari mfite nsigarana aya Buji, agikata ngo afungure umuryango nibwo namenye neza ko nagezemo!

Guys numvaga atari njye Eddy, negeye hirya gato mu nguni nicara hasi ndegama, ubw’abandi  bose bari basinziriye, ako kanya nahise mbona bakangutse bose baza kureba umuntu mushya,bavugaga ko atejemo!

Ubwo nakomeje kwegama aho mu nguni, mbona bose baza bandeba bagacaho, abandi nabo bakaza bagacaho, nagiye kubona mbona umusore umwe munini  araje, mbona n’abandi baje bose bamukuriye maze arambaza,

We-” Wowe bite ko wamvogereye kandi utari umuturage wanjye!”

Njyewe-” ntago nabavogereye mbishaka patron nibwo nkizamo!”

We-“ umva ra, uratezamo ntunyureho?”

Ubwo abandi bahise batangira gusakuza numva birancanze,

We-” ndavuze ngo muceceke mwese, niko se wowe, nonese urifuza kuba umuturage wanjye?”

Ubwo nahise nzunguza umutwe nikiriza!

Yahise anyereka indobo yari iri muyindi nguni arambwira,

We-” Dore uriya niwe  muturanyi wawe w’iri joro, urararana nawe kandi mu gitondo  umuherekeze!”

Abandi, bahise bakoma amashyi bose, berekeza kuri ya ndobo, ntawe utarahanyuze, ubwo nanjye  nakomeje kwicara, ngiye kubona mbona wawundi wari umaze kunyakira  aragarutse!

We-” ntago wumvishe ibyo nakubwiye! kwanza banza ushyire hano!”

Nahise nibwiriza nkora mu gafuka gato ka nangamadeni muhereza aka note ka bibiri kari karimo mbona biramutunguye cyane arayitegereza arangije nanjye aranyitegereza cyane asubira inyuma buhoro buhoro andeba mpaka arenze!

Nakomeje kwicara aho natekereza byose biri kumbaho nkumva umutima urabyimbye, noneho natekereza Jane ko abimenya nkumva amarira aratemba no munda ngo baa!

Nakomeje gutekereza numva birenze ubwenge bwanjye ijoro ryose sinigeze ntora n’agatotsi byibuze n’umunota umwe ngo ngoheke, bwacyeye nkanuye ubwo mbona buri wese mu ngangi (mu buryamo bwe) ye atangiye kwibambura yerekeza kuri ya ndobo yari iri iruhande rwanjye bose bamaze kuhanyura wa  musore  munini wari ubayoboye aranyegera arambwira.

We-” none se ko ntacyo wibwira?”

Yabonye ko ntabyumva neza, mbona ahamagaye undi musore araza ansanga aho nari nicaye ubwo we ahita agenda, uwo musore ahita ambwira.

We-” ngwino dukwakwanye  inama itaratangira!

Nahise mpaguruka ndamukurikira duterura ya ndobo dutereka ku muryango, hashize umwanya mbona Umupolice arafunguye atwambika amapingu turaterura dukurikira undi wari uraho hafi mpaka tugeze aho twari kumena ubundi turagaruka uwo mu police twajyanye yakomeje kunyitegereza numva birancanze, tugiye kugera hahandi kumuryango aba arambwiye!

Police-” umva si wowe naba nzi hariya i Nyamirambo?”

Njyewe-“byashoboka Afande!”

Police-“ Ntukunda kujya kurebera match hariya kuri..?”

Njyewe-“ yego Afande!”

Police-” oooohlala! ihangane  sinari nziko warayemo hano!”

Njyewe-“ nta kundi Afande!”

Police-” ndaza kubaza neza case yawe ndumva uko nkuzi utagakwiye kuba uri hano!”

Njyewe-“ mwaba mukoze Afande!” 

Twari tugeze ku muryango wa mu police wundi arafungura adukuramo ipingu turinjira, tukigeramo numva bakomye amashyi tayali ubwo ngo nari maze kubatizwa! Nahise nkomeza nicara hahandi nahoze nicaye nkomeza kwibaza uwo ndiwe muri uwo mwanya. Hashize akanya gato mbona wa musore  wantwaje indobo araje azana agakarito akarambura impande yaho nari nicaye arambwira:

We-” Patron, gira wicare na hano ikibuno kitaza kuba ikare!”

Njyewe-“ urakoze Muvandi!”

We-“Nonese Bogar, ko watejemo hano kandi mbona nta ribi ryawe, ugaragara nka VIP ukuntu wahuye nizihe shida ko ureba twe dusaziyemo hano dusigaje kuzaniramo abagore?

Njyewe-” eeeh ni urw’abagabo nyine nawe urabibona!”

We-” eeeeh Bro, nta kibazo tu gusa hano nyine ni uku twiberaho ijoro riruta umunsi!”

Njyewe-” humura wivunika nabyiboneye Bro!”

We-“ariko Muvandi nabonye uziranye n’abapolice ubanza nawe ukaze!”

Njyewe-” wapi Bro,  iyaba nkaze sinari kuba ndi hano, ibi byerekana ko twese tungana!”

We-“aha ngaha se ko nta mugabo utahagera, ariko nakwemeye wangu njye ubundi banyita Rasta bamfatanye Bolo z’umuherwe nisanga aha hantu!”

Njyewe-” pole Bro, igihe kizagera inkuta ziveho!”

We-“ Muvandi, ndumva arijye ufunga nahita nkureka ukitahira, nkurikije ukuntu wakiriye byose ushobora kuba  urengana!”

Njyewe-” nuko bitakunda nyine najye buriya nakurekura ugataha ntawakwifuza kuba hano hantu!”

Hashize akanya mbona abandi basore batangiye kuza basatira aho nari ndi dukomeza kwiganirira muri njye ntangira kwiyakira no kwemera ko ubuzima butagomba guhagarara.

Hashize akandi akanya tubona urugi rurafungutse hinjira umupolice ahamagara uwitwa Eddy mba ndahagurutse ndamwegera anyambika  ipingu tuba turasohotse, ngeze hanze mba nkubitanye amaso na Jane arikumwe na James oooh! my God!

Naratambutse negera imbere ye nawe  aza ansanga ajugunya isakoshi yari afite hasi aza yiruka arampobera n’amarira menshi ntiyatinye kurira nk’umwana mutoya ibintu byanteye agahinda ntazibagirwa!

Nakomeje guhobera Jane, nka nyuma y’iminota itanu mureba mu maso yari yaganjwe n’ umubabaro, mbona amaso y’ibitesi ya  Jane disi yatukuye cyane, iyo photo yo ntizamva mu bwenge! Jane yandebye mu maso ntangira kumubwira:

Njyewe-” Boo, umbabarire….,

Jane yahise anshyira agatoki ku munwa arambwira,

Jane-” Honey humura byose nabimenye, nubwo bigoye kwakira kukubona urahantu nkaha!

Ubwo Jane ikiniga cyakomeje kumufata ananirwa kuvuga aryama mu gituza cyanjye hafi y’umutima utemba intimba abariho aririra! 

Ako kanya nagiye kubona mbona nanjye ibitonyanga by’amarira bitangiye  kugwa, ubwo nubuye amaso ndeba James witegerezaga ibyo byose we byari byamurenze yihagararaho araza aratwegera adufata ku ntugu numvishe nkomeye mfata mu misaya ya Jane ndamwitegereza mubwirana ikiniga!

Njyewe-”Boo niyo ibi byose byaba, sinteze na rimwe kugira uwo nagusimbuza, ndabiziko ubabaye kandi nanjye ni uko, ndakwinginze ikomeze kandi wumveko ibi byose ari urukundo rwawe, namaze guhitamo sinzahitamo kabiri!

Jane-” Honey ndakwinginze wintera agahinda ndareba amaboko azira inenge yantemberagaho ankoraho ahambirije iminyururu ikomeye, nkumva umutima ugukunda uratera usiganwa intimba ikawutaha, nareba isura yawe ibabaye yishwe n’agahinda nkumva byose birenze ubwenge bwanjye Eddy ndagukunda”

Guys Jane yararize numva nanjye birandenze agapira nari nambaye kabaye amazi kubera amarira ya Jane umukobwa nakunze bikomeye.

Ubwo nagiye kubona mbona umupolice aratwegereye.

Police-“umva Mr. iminota wahawe yarangiye sezera twinjire!”

Nakomeje kumwinginga nenda no gupfukama ariko biranga biba iby’ubusa Afande akomeza kunsunika nanjye Jane nkomeza kumufata ari nako amarira atemba kuri twe, tukiri aho tubona Kadogo ahingutse hirya ameze nk’uwataye umutwe.

Kadogo-“Afande, wambabariye koko ngakora kuri Boss byonyine nyakubahwa!”

Bose barahindukiye bareba uwo muntu,

Afande-“aca ivyo petit, nukomeza gusakuza ndagufunga!”

Kadogo-“ayo mahirwe se nayakurahe ra! Afande noneho reka nsakuze cyane n’ubundi mumfunge nzira ubusa nka Boss !”

Afande-” iki cyana ni igisazi ariko!”

Kadogo-“niyo nasara nagwa ku ijambo ryuko Boss arengana”

Afande-“niko  Eddy, uyu musazi uramuzi?”

Njyewe-“Afande uyu ni umwana tubana murugo ntago ari umusazi nkuko mubivuga!”

Afande-“eeeh! ko afite ikiburi se? niko sha hano ntago ari mu isoko urahamagara ngo baze bagure amasafuriya n’ibisorori? urebye nabi nagufunga ukaririmba urwo ubonye!”

Kadogo-“Afande nababwiyengo mumfunge nubundi nzire ubusa nkubwo Boss azira !”

Afande “Aca kerere wewe, ngaho nguhaye amahirwe yo kuvugana nawe umunota umwe!”

Ubwo Kadogo yahise aza yihuta  aransuhuza  ashatse kuvuga mbona biramunanite mufata ku rutugu ndamukomeza.

Njyewe-“komera sha kado humura meze neza!”

Kadogo-“umva Boss ra, umeze neza mbona wambaye amangu? ahubwo nasabaga niba byakunda  barigukuremo barinyambike wowe witahire!”

Njyewe-“ntibyakunda sha Kado, ihangane ahubwo utahe usange urugo Imana izi byose kandi nzaza vuba!”

Kadogo yagize ikiniga ndabibona, ni ubwa mbere nari mbonye ababaye akura igikapu mu mugongo yari ahetse arakimpereza, Jane n’agahinda kamusaze ampereza envelope yari afite James aranyegera ankubita twa dupfunsi yajyaga ankubita ankomeza akura lunette z’umukara  yari afite mu mufuka arazambara mpita menya ibyari bigiye kumubaho, umupolice nawe akomeza kunsunika ari nako Jane amfata cyane birangira ngezemo police arakinga numva umutima ugiye guturika!

Naragiye ndicara mbanza kwibaza byinshi naburiye ibisubizo, ndatuza ubwo mfungura bag Kadogo yari  azanye nkuramo umupira  w’imbeho n’ibindi bintu byo kurya yari yazanye, uwo munsi Kadogo numvishe atakiri umukozi wajye ahubwo ari umuvandimwe wanjye!

Ubwo nahise mpamagara abari bari hafi yanjye, baraza dutangira kurya nubwo bitari bihagije ariko byibuze buri wese yakoze ku munwa,  amasaha akomeza kwicuma bitangira gusatira umugoroba muyandi masaha yo gusura nibwo nanone bampamagaye ndasohoka ngeze hanze ntungurwa no gusanga President antegereje arikumwe n’undi mwana w’umukobwa mwiza cyane ubwo ndatambuka  ndamusuhuza,

President-“Ihangane Musore wanjye, namenye ibyawe kandi byambabaje cyane, humura turahari kandi niyo mpamvu turaha,uyu mukobwa yitwa Chanelle!, ni umwana wanjye mukuru yumvaga nkuvuga none yumvishe ibyakubayeho mubwiye ko ari hano nje ansaba ko twazana!”

Njyewe-” murakoze, cyane n’ukuri!”

Chanelle-” ihangane Eddy niba koko uko Papa yakumbwiye ariko umeze humura Imana izakurengera!”

Jyewe “murakoze cyane!”

President-” rero komeza wihangane kandi ukomere, buriya ibyago bigwira abagabo kandi nawe uriwe, ku kazi rero ubu ntawundi muntu uhari ariko ntibyaduciye intege nzi neza ko uzavamo hano bidatinze,nka company ukorera twagerageje gukurikirana n’ Imbaraga zacu zose wowe ufungiye hano ababishinzwe batubwira ko baragerageza uko bashoboye gusa nubwo bimeze gutyo Destine nanyuze kwa muganga nsanga ari kuvuga noneho, byumvikane ko ikizere cyo gukira gihari!

Njyewe-“murakoze cyane ni ukuri ku makuru mashya mumpaye kandi mbashimiye ko mwumviye umutima nama wanyu mukemera mukacyira ibyambayeho!”

President-“oya ntakibazo Eddy!”

Police yahise ahaguruka nanjye mpita menya icyo agiye kuvuga ntangira gusezera, Chanelle n’ikiniga cyinshi yahise ampereza ibyo yari afite nanjye nkomeza kumureba mu maso gusa nabuze ijambo namubwiramo ko nishimiye umutima we mwiza, ndakata nkigera imbere numva ijwi rya James rimpamagara ndahindukira njye n’umupolice James aba angezeho, yahagira cyane aratubwira.

James-” Eddy, Destine ashobora kuba yakize kandi komera ndahari, Jane nanze ko agaruka hano kuko yashegeshwe n’agahinda,ubu ndi kugerageza kukugerera hose aho nshoboye mbabwira ibyawe, akira ifunguro ryawe rya nimugoroba muvandimwe!

James yahise ankubita twa dupfunsi mugatuza numva koko nanone ngize imbaraga,ndahindukira nerekeza aho nitaga murugo kuri uwo munota.

Nkigeramo numvishe ntayandi mahitamo usibye gutuza nkemera byose,nkuko bisanzwe ako kanya bose baba  baraje turasangira dusoje nkomeza kuganira bigeze  nka saa yine z’ijoro twumva bakinguye urugi mbona wa mu police mukuru Doreen arinjiye atangira kutwitegereza hashize akanya aba aravuze,


Afande-“Eddy arihe!?”

Njyewe-“ndi hano nyakubahwa Afande!”

Afande-” jya inyuma yanjye unkurikire kidogo!”

Narahagurutse ngera hahandi kumuryango umupolice wari uhari agiye kunyambika ipingu Afande mukuru aramubuza ndakomeza mpaka no muri bureau ye!

Afande-“so, nta byinshi tuvuga birenze, gusa nashakaga kukubwira ko noneho wa mukobwa wari uri mu bibazo kuri iyi saha ameze neza, rero ndumva icyo wakekwagaho twagikurikirana uri hanze, ndetse ndashimira abavandimwe bawe bashoboye gukora buri kimwe cyose ngo iki kibazo kijye mu buryo ndetse na Company wowe nuriya mukobwa mukorera yari yahangayikishijwe bikomeye niyi case yawe kandi amakuru batanze niyo nshingiyeho nkumbwira ngo,nka comanda Doreen ngendeye kucyo amategeko agena ndagufunguye!…….

Njyewe-“ yeeeeh!?koko se?”

Afande-” yego nibyo rwose!”

Njyewe-“Afande ndatashye se koko?”

Afande-” ahubwo nibaguherekeze ujye gufata ibikoresho byawe byaba bisigayemo,ubundi nkuko twakuzanye turanagusubizayo!”

Njyewe-“Murakoze cyane nyakubahwa!”

Afande-” warakoze cyane kwihangana kandi igihe gito wamazemo wagerageje kubana neza na bagenzi bawe”

Njyewe-” murakoze ni ukuri Afande!”

Ubwo nahise nsohoka jya kureba wa mu police wundi ampereza telephone n’utundi twose nari namuhaye, kubera utuntu tumwe natumwe nari nasize muri casho byabaye ngombwa ko dusubiranayo ,tugezeyo ntangira gusezera abasore bose mbabwira ko birangiye ntashye, mbona ku maso yabo bababaye ariko nta kundi byari kugenda nagombaga gutaha, wa musore wamfashije kubatizwa yahise ahaguruka aza ansanga  ubundi arambwira!

We-” njye nitwa Rasta ni byiza cyane kandi ni ngombwa gutaha ariko tuzagukumbura!”

Njyewe-” nibyo Rasta, nanjye nzabasura kandi mukomeze mwihangane namwe ejo ni mwebwe!”

Nahise mbasezera nshyira bag kurutugu wa mu police arankingurira ndasohoka! nageze hanze nsanga ya modoka twubaha twese iparitse hanze! Nikubitamo noneho sinagiye inyuma nkuko naje ahubwo nicaye imbere mfata no kukanyirayo, ntangiraye kuyobora Afande Doreen mpaka tugeze biryogo turaparika.

Afande ahita ampereza adresse ziwe ubundi ndasohoka nkubitaho umuryango tayali nerekeza aho nitaga iwanjye, nkigerayo nasanze amatara acyaka birantungura negera umuryango ndakomanga wapi numva ntawe ukingura, ndongera ndakomanga, hashize akanya mbona arakinguye,

Kadogo-“yeeee! ndarota?Boss koko ni wowe?”

Njyewe-” yego ni njyewe sha Kado!”

Kadogo-“ yebaba weee!! Boss kabisa ndishimye bya hatari ubyumve!”

Njyewe-”hhhh yego sha Kado,nanjye ndishimye!”

Kadogo yahise afata Bag yanjye ajya kuyibika nanjye ndicara ntangira gutekereza neza aho mvuye, mpita mfata telephone nandika numero za Jane nshyira ku gutwi igicamo gato ahita ayifata abanza guceceka,

Njyewe-“ Hello Chérie!”

We-” yiweeee Eddy ni wowe! telephone uyikuye hehe?”

Njyewe-” Bebe kabisa ubu tuvugana ndi murugo iwanjye!”

Jane-” oya weeee! wibimbwira chéri urambeshya!,wabimenye ko nashegeshwe n’agahinda none ahubwo ubwo ushaka kumpa ikizere nataye”

Njyewe-” Boo, natashye ubu nibwo nkigera murugo!”

Jane-” iya weee Chéri mbabarira umutima wanjye urawuzi!”

Njyewe-“ nguhe Kadogo se basi wemere?”

Jane-“oya ndabizi ntiwambeshya ,chéri birandenze!”

Telephone yahise yikupa ndongera ndahamagara numva ijwi ryitabye  ni irya Grace ahita ambwira,

Grace-“Eddy, sha nyine Jane ntago ari gushobora guhita avuga byamurenze ihangane uramuvugisha mukanya!

Njyewe-“oooh My God! sha mube hafi rero kandi umumbwirire ko mukunda cyane!”

Grace-“humura Eddy ndahakubera kandi felicitation,

Call end.

Nahise nkuraho telephone numva ari ibishoboka iryo joro nahita niruka nkajya kureba Jane, gusa ndatuza ako kanya  mpamagara James mubwira uko bimeze muri  macye arishima cyane bikomeye ,ndaryama ndaruhuka.

Kadogo nacyebutse hirya ndamubura ntangira kumuhamagara wapi nkumva ntanyitaba ahubwo mbona Joy arinjiye aratangara cyane ndamuhobera cyane,

Joy-“Eddy aha wahageze ryari?”

Njyewe-“Mama ubu nibwo nje!”

Joy-“yooooh ni ukuri ndishimye nari ndyamye numva uhamagara Kadogo ngirango ndi kurota mpita mbyuka vuba vuba ngo nze nkurebe……………………

Ntuzacikwe na Episode ya 84

75 Comments

  • 1

  • Number 1. Wooooow felicitation Eddy iteka ukuri kuratsinda. Komera

  • Kadogo agiye kumushakira kamwe !! Hahahaha

  • amazing

  • mana weeeeeee Sha cyokoza mubashije kundiza no kunshimisha pe gusa imana ishimwe Eddy ubwo avuye mugihome

  • Amariraaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

  • Mama weeeeeee, umva ko murira noneho ayanjye yo sinzi niba ari bukame. kadogo, ndagukunze birenze, disi ngo nibambure amapingu boss we bayamwambike, ndahageze ndarira, Eddy wacu nawe ati kadogo si umukozi ni umuvandimwe we. Byandenze. Imana ishimwe uvuye muri kiriya gihome, Imana dusenga irakomeye, yumva amasengesho kandi ikarenganura abarengana

  • Murakoze kandi kukadushyiriraho vuba, ngiye kuryama maze kugasoma

  • Imana ishimwe ukuri kuratsinze gusa pole Eddy wacu hariya abagabo batahaca nibo bake.

  • Yooh! Good. Imana ni nziza ibihe byose koko

  • Ahwiiiiiiiiiii
    Mbega amariraaaaaaaaaaaaaaaaa.
    Ibi nibyo bigeragezo by’ubuzima kbsa

  • mubyukuri ukuri guca muziko ntigushe, birashimishije cyane nabaho mbonye ko nanjye amarira nyafite, numvaga yarashize, mbega ibitonyanga by’amarira, since 2008

  • Thanks umuseke.

  • Mbega amarira? Mbega ibyishimo? Mbega amasomo? Mbuze icyo mvuga gusa ukuri iteka kuratsinda naho byatinda

  • Yooh mana we uri igitangaza ufite inzira nyinshi rwose sha ndize amarira yo kadogo na James muri nfura nyagasani abahe umugisha Eddy ntagihe ukuri kutazatsinda ibyiza birimbere

    • Ntababeshye nanjye narize kabsa Eddy azi kubana na bose gusa nifuzako yafata umwanya uhagije bakaganira na Jane bagapanga ubukwe hakiri kare ndetse Eddy akamenya ko Jane ariwe Kabebe jane nawe akamenya ko Eddy ariwe rwibutso we wa cyera. Thanks

  • Eddy Imana yawe iri maso ntijya isinzira.
    Wawoooooooooooooo
    Ibyishimo.com

  • Ndasaba Police gukurikirana case ta Destine bagakusanya ibimenyetso byose by’ibyaha ari gukorera Eddy, maze ahubwo abe ari we ujya mu gihome!! Kadogo ni umugabo cyane,na ho Jane na James mwe ubutwari n’urukundo ni utuntu twanyu iteka ryose !!!

  • Mana weeee!!!! Habwa icyubahiro, ariko amarira yaranyishe, nibyishimo mbega kugira inshuti nziza!! James, Kadogo Imana ibakomereze uwo mutima. Cyakora koko umwanzi agucira akobo Imana igaca icyanzu. Destine akomeje guseba. Reka dutegereze ibikurikira.

  • Imana ninziza ibihe byose! gusa iyi ep itera amarira nibyishimo.

  • Amarira ni yose gusa ni icyerekana urukundo tugufitiye Eddy wacu. Ukuri buri gihe kuratsinda. Twizereko turangiza umwaka nta kindi kiguba kitubujije amahoro. Ooh my God.

  • Kuriyi nshuro iyi nkuru ntawe itariza pe.gusa imana ishimwe kubera instinzi ubu se Destine noneho azirasa azitera icyuma azaza gusaba imbabazi bizarangira gute.niba ushaka kwinjira kuri grp ya whatsap inshuti za,Eddy hamagara cg wohereze ubutumwa bugufi burimo amazina yawe na number yawe ya whatsap kuri 0782848247. Tugushyire kuri grp.thx

  • mwaramutse mwese bakunzi binkuru ndende,mugire amahoro,nakomeje gusoma ngaceceka ariko noneho birandenze pe!harimo ubutumwa kubantu bose

  • Eddy yaragowe pe ubu baraje bashake ibindi byaha da!!!!

  • nubwo nyitangiye ndirana na James na Jane gusa nyisozanyije amashimwe Eddy nkongereyeho blessed

  • Imana ishimwe cyane!!Ukuri kuratsinda Burigihe

  • Sinabivuze, ukuri guca muziko ntigushye

  • Narizee nanjye mbonyeko ngira emotions

  • Amarira hafi weee!!!Nyagasani turagushimiye ko wumvise gusenga kwacu icyubahiro kibe icyawe iteka ryose!!Ndasaba umwanditsi wacu ko ashaka uko Eddy yibwirana na Jane noneho ibintu bibe uburyohe,ahasigaye dutahe ubukwe bw’inshuti zacu.Ariko byose nibirangira koko James tuzamuhemba iki?mureke tuzamukorere surprise kbsa!!!

  • Umuseke muri ntamacyemwa, turabakunda.
    Eddy ,Ukuri kuratsinze kandi witegure kurya amatunda yo kwihangana kwawe.
    James na Kadogo ,inshuti ntagereranywa muri imfura ,Imana izabagororera kimwe n`abandi bameze nka mwe.
    Jane, urukundo Eddy agukunda rumunyujije munzitane kandi nawe uramukunda bizira uburyarya,mufatanye muri byose Imana izabafasha kugera ku mwuzuro w`umunezero mwaharaniye.
    President : Uri umukoresha mwiza wita kubibazo by`abo uyubora, Channel ufite umutima w`imbabazi uzawukomeze ubuzima burimo colors zose bizakwambutsa ahakomeye.Imana ishimwe ko destine yakize ariko bimuhe amahirwe yo kwihana yirinde kongera guhemuka.
    Basomyi nshuti za Eddy, mwarakoze gusengera Eddy no kumugaragariza urukundo: gusa iyi nkuru tuyikuremo amasomo akomeye yadufasha mubuzima no mu mibanire n`abandi. Igikomeye n`uko Imana ariyo ifite ijambo ryanyuma kubuzima bw`umuntu. Nice day

  • Mbega ngo ndarira

  • Ooooooooh Gloire à toi Seigneur Jésus!!!!! Mbega ibyishimo ko Eddy wacu avuye mugihome. Ark rwose ubupfura bu muranga iteka. Ukuntu bagenzi be bari bafunganwe bamwishimiye, Eddy iteka Imana ijye iguha umugisha. Shenge Kadogo ni umwana mwiza James we birenze ubuvandimwe. Kd dushimire na Company itaratereranye umukozi wayo.

  • OOOh My God!!Amarira weee!! Genda Eddy ugira igikundiro!! mbega kadogo ngo arandiza! afite umuhwe zirenze. Ariko ikiruta byose imana yacu ishimwe kuba Eddy afunguwe. president wa company nawe yakoze rwose kubw’umutima mwiza yagaragaje!! God bless u so much bakunzi ba Eddy.

  • Afande Doreen, ndagusabye ukurikirane dossier ya Destine abe ariwe ufungwa yokanyagwa!! Mbega umukobwa mubi!! Ntwabwo urukundo baruhata/barugura!! Eddy is for Jane and Jane is for Eddy. So don’t dare disrupt their unconditional LOVE!!

  • Mbega episode ni amarira gusa ariko
    Imana ishimwe ko Eddy avuye mugihome

  • iyi nkuru yagakebuye ubutabera bwu Rwanda bakamenya ko hari abafunzwe kandi bazira ubusa,bakongera bagasubira muri za dossiers zabafunze bakareba niba ntawarenganye

  • sha twese twarize abayisomye ntawe itariza koko nshuti yange mbega abana bezaaa, Kadogo na James muri imfura ariko James we yarandenze mbega inshuti idahinduka? uyu ntabaho pe. Eddy komera turagukunda kandi ukuboko kw’Imana guhora ku ntungane, amaso yayo ntahuga

  • Yesu weeee!!!!! Praise be to God!!!

  • Mwanteye amarira kdi ndi umuntu w’umugabo!!!!!!!!

  • Birandenze gusa sinabona uburyo mbashima

  • Uyu munsi ndashima Imana ikomeje kugaragaza ukuboko kwayo kuri Eddy, ariko narushijeho gutekereza kubo ikoresha, guhera kuri Nyirakuru wamureze, wa muryango wamwakiriye ugakora impanuka,ya nshuti ye yo mu igaraje, Mzee Paul, SOSO,nsanga nta muntu nka JAMES ndabona kuri iyi si, ni isura y’umuntu wo mu gitekerezo,twagombye kwihatira gushyikira ariko ni indashyikirwa bavandimwe! Ubu se inshuti nk’iyi wayikurahe koko! Wamwitura iki se ko Imana yamwujurije…Yonyine izamuhe kobona ijuru kuko ibikorwa bye birenze!
    Naho JANE we bambe arageragejwe mu rukundo kandi aba bana bazatsinda! Mana nongeye kuzamura amashimwe nshimagiza uburinzi bwawe kuri Eddy, Jane, James, ababashyigikiye n’ababatera ibigeragezo nka Destine n’abandi bituma bakomera mu rukundo rwabo, gutsinda ni ukwawe kandi tuzi ko nta gihangange ku Isi cyagamburuza ibyo wadusezeranyije…komeza kurinda buri wese kandi ku gihe wagennye tuzazamurire rimwe amashimwe y’intsinzi yawe, (…)Byose bibe uko ushaka ku bw’izina ryawe ritunganye Amen!

  • Mbega amarira weeee!eddy nubundi nari mbizi ko utazatindamo,Imana ishimwe ko yigaragaje.naho james,kadogo bo bararenze!buri mudugudu urimo 5 persons bameze nka eddy,james cg kadogo ndabarahiye u Rwanda rwacu rwaba ka paradizo kwisi

  • mbegaweeee!NANGE IYI EPISODE inteye kurirapee!

  • Ahwiii Mana we bavuze ngo haje ikigabo kinini umutima umvamo nti none yaba ari Fred!!! Gusa ndayarize koko.

  • umva nihanganye kuva cyera ntacyo mvuga kuri Eddy ariko aho bigeze emotion zirandenze! urumwanditsi w’umuhanga kuburyo usigaye uri igitabo nigiramo Sociology! ibi jye nibyo nita agakiza, ubuzima bwa Eddy nibwo umukiranutsi wese yagakwiye kuba abamo! ureke ibyo gukabya, ntakabuza aho Eddy atandukaniye nabandi ubu uraza kumva agiye gusura destine no kumwihanganisha

  • Ndishimye cyane kubona ukuri gutsinze Eddy niyisubirire kukazi akorane umwete Destin nawe police ihite imuta muri yombi imukurikirane ho icyaha cyo gushaka kwiyica akabishyira kuwundi no gutanga ruswa .ubundi urukundo rwa jane na EDDY Rusagambe kdi bakore nubukwe .

  • Nanjye ndarize pe!

  • Mana wee… ukuri kuzahora gutsinda ikinyoma. umuseke turabakunda cyane.

  • OMG ndumv giye gusar mutubabarire muduhe indi peee kuk muri abamber mukanikurikir turabakunda cyn

  • Umuseke rwose turabashimira uburyo mudahwema kutugezaho inkuru nziza zisobanutse, byagera rero kuri My day of Surprise mukaba aba mbere! None nifuje ko umuntu wese wumva twafatanya gushimira Umwanditsi w’iyi nkuru tubinyujije ku umuseke.rw yanyandikira kuri 0788573952 tukamushyira ku rubuga rwa Watsaap rw’abasomyi bakunze iyi nkuru kandi bashaka kuzegera Umwanditsi wayo tukamushimira by’intangarugero.
    Muhawe ikaze.
    Nelson

  • umva nanjye nakunda kwisomera gusa ariko aho bigeza birandenze. mbega amarira weee. umuntu asoma inkuru ikamutera emotions hhhhhh !!!! umuseke ndabemeye tu.

  • mbega kadogo ngo arandiza ndi mu bantu,yesu weeeee uburyo yatekereje umupira wimpeho birandenze mbega james na jane birandenze pee eddy nibindi izabikora ihora online imana yawe gusa welcome back home.

  • Abakuzi ba Eddy amarira n’ibyishimo ngo mutahe. Jye nsubiramo ngasoma akongera agashokaaaaa… Iyi nkuru irimo isomo ry’ubuzima rikomeye, aho abantu banga abandi nta mpamvu…….

  • hhhhhhhh

  • Mutubabarire mudushyirireho 84 tubone uko dutandira akazi ubu biba byatunaniye tutarayibona

  • twategereje 84 twahebye mutubabarire muyiduhe tubone uko dutangira akazi biba byatunaniye

  • Umuseke turabemera .Mudushyirireho Episode 84

    Mugire umunsi mwiza.

  • Ni ukuri twategereje twahebye mutubabarire mutwoherereze Epsode ya 84

  • Murakoze umuseke kutwihanganisha nibura tumenye ko turi buyibone muri abataramu kbs

  • njye ntababeshye kwihangana byananiye ahubwo umenya ngiye gutega nkiyizira aho mukorera

  • Mwaramutse! Mwaduhaye episode ya 84, njyewe ntashobora kugira icyo nakora ku kazi ntarayisoma. Mwihangane muyiduhe vuba, mbone gukora akazi kabandi.

  • Yebaabaweeeeee!Ndumva narembye rwose kwihangana byananiye muduhe 84 ndabinginze.Ndakomeza ndeba nkabura gutyo gutyo yemwe muntabare

  • Episode 84 ko yaheze bahuuu???? Tubaye abande koko!! Umuseke munyarutse amatsiko aratwishe

  • Mwe muravuga!! Jye bunkereyeho ntaryamye ndindiriye episode 84, please muyimpe mbone ibitotsi!!!

  • umuseke ko tubizera nkabantu babagabo ko mwadutengushye koko twabuze amahoro kubera tutaramenya amakuru y’inshuti yacu Eddy. erega na buriya bukwe bwe na jane ntibuzataha muzabibona niki cyatumye se wa jane amukura kw’ishuri yarangiza agatanga na mafaranga 500000 ngo bazamwice cg bamwirukane Master akagerageza kumwirukana bikanga rero SIMON ariwe se Jane namara kubimenya ubukwe ntibuzaba pe harimo akantu kabyihishe inyuma muzabibona tu

  • Mbikuye k’umutima ndababaye kdi cyane ubwokoko abizi iki ngo muduhe episode ya 84 ya eddy.nasibye akazi bashobora kunyandikira sindi mugihugu ngo nkurikirane BIMEZE BITE?

  • Ko mwatinze kuduha ubunani bite????????

    AMASO MUKURERE!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Rwose twihanganye bihagije kdi mwabibonye ngaho nimutubabarire muyidushyirireho ndavuga Epsode84

  • Mwiriwe neza!Yewe saa saba zirageze amasaha y’igitondo yarangiye twatangiye ayi kigoroba,mutwibuke bamwe gukora byanze da,akazi kanoze.
    Murakoze!

  • MBEGA KUBURA AMAHORO Y’UMUTIMA UKAYOBERWA Icyabiteyeeeeeeeeeeeeeee, sha Eddy, buri minota icumi mu masaha 10 ujya guhengereza ku museke koko, ngaho ibaze ari incuro zingahe!!!!!! La maladie du coeur iratwishe kubera wowe EDDY…

  • Mutubabarire muduhe episode ikurikiyeho rwose gahunda zose zahagaze
    Amasaha mwatubwiye y’igitondo yarenze

  • Equipe Umuseke nibwire Ko mudusaba imbabazi pe. Mwatubeshye neza neza. Muri iyi minsi rwose muri kuturisha nabi?! Niba bishoboka mutubwire dutange umusada muri editing ariko katugereho vuba. Abenshi rwose ubuzima bwahagaze. Murakoze Ko mugiye kugashyiraho 84

  • Umuseke mwatubeshye amasaha mwaduhaye yarenze !!!!

  • Rwose mwadufashe nabi!

  • Nshuti mwese ndabinginze muzagire umutima nkuwa James, kuko ni inshuti nya nshuti ntara bona kw’isi ya Nyagasani. ararenze cyane. Ninde wampa ya no yakoze group ya watsap nanjye anshireho.
    Mfite document ifite 441 pages za histoire ya Eddy, ako mbonye mbaza ku ga copia uyishaka ambire nyimuhe.

Comments are closed.

en_USEnglish