Month: <span>December 2016</span>

Rwanda: Bwa mbere abatabona bazatora Perezida bakoresheje Braille

Hehe no gutorerwa, abafite ubumuga bwo kutabona bwa mbere mu matora rusange bazatora bakoresheje inyandiko yabagenewe (abazi kuyikoresha) yitwa Braille. Ubu buryo buzakoreshwa bwa mbere mu matora ya Perezida wa Republika azaba tariki 04 Kanama 2017, nibwo bwa mbere buzaba bukoreshejwe mu matora nk’aya mu Rwanda. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza yabwiye […]Irambuye

2016: Havumbuwe amoko 133 mashya y’inyamaswa n’ibimera

*Ngo aya yavumbuwe ni macye cyane ugereranyije n’akekwa…Ngo ni 10% gusa… Abahanga bo mu kigo cy’ubushakashatsi cyo muri California, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo Dr  Shannon Bennett baratangaza ko havumbuwe amoko mashya 133 y’inyamaswa n’ibimera byavumbuwe mu mazi, mu mashyamba no mu butayu mu bice bitandukanye ku Isi.  Muri aya moko mashya y’inyamaswa n’ibimera […]Irambuye

Abana bo mu mihanda bavamo abakinnyi b’ibihangange- Ndayisaba Fabrice

Kicukiro- Ndayisaba Fabrice Foundation yihaye intego yo kugabanya umubare w’abana bo mu mihanda binyuze mu mikino. Imbogamizi bahanganye nazo muri iyi gahunda bizeye ko zizavaho vuba. Kuri uyu wa kane tariki 29 Ukuboza 2016 nibwo umuryango udaharanira inyungu ‘Ndayisaba Fabrice Foundation’ ukorera kuri stade ya Kicukiro watangije umushinga wo kugabanya abana bo mu mihanda binyuze […]Irambuye

Muhanga: Kompanyi ya Betting irashinjwa kwambura abateeze bagatsinda

*Imikino bavuga ko batsindiye yahuje; *Chelsea vs Boumouth *Manchester united vs Sunderland *Arsenal vs West Brom *Hull City vs  Man city *Paris St Germain vs Lorient *Monaco vs Caen Bamwe bavuga ko uko izi kipe zagiye zitindana cyangwa zikanganya byahuje n’uko bari babitegeye bityo bakaba nabo bari batsindiye amafaranga runaka. Ariko ngo Kompanyi yitwa Sports4Africa […]Irambuye

USA yirukanye abadiplomate35 b’u Burusiya, nabwo ngo buzihimura

Nyuma y’uko abategetsi ba US bo mu ishyaka ry’Abademokrate bavugiye ko u Burusiya bwagize uruhare mu gutsinda kwa Donald Trump mbere yo kurekura ubutegetsi kuri Obama bafashe icyemezo cyo kwirukana abadiplomate 35 b’u Burusiya muri US. Byarakaje u Burusiya buvuga ko buzategereza Donald Trump akajya ku butegetsi kuri 20, Mutarama 2017 maze nabwo bukihimura. Abategetsi b’i […]Irambuye

Uganda yagurijwe miliyoni 151 $ zo kuvugurura umuhanda Kampala –

Kuri uyu wa kane, Banki Nyafurika Itsura Amajyambere “African Development Bank – AfDB” yagurije Uganda miliyoni 151 z’amadolari ya America zo kuvugurura no kwagura umuhanda Kampala – Kigali. Iyi nguzanyo y’imyaka 40 ni igice kimwe cy’ingengo y’imari ya miliyoni 192 z’amadolari yo kubaka imihanda y’ibilometero 23 izafasha umuhanda usanzweho uhuza Kampala na Kigali, ndetse no […]Irambuye

Ihuriro FAAS ry’abahinzi barasaba amahugurwa menshi kugira ngo bageze amakuru

Ihuriro ry’abajyanama ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda ‘FAAS’ (Forum for Agricultural Advisory Service) rimaze amezi icyenda ribayeho, barasaba amahugurwa menshi kugira ngo bageze amakuru nyayo ku bahinzi n’aborozi mu Rwanda. FAAS Rwanda babinyujije muri gahunda ya Twigire Muhinzi isa nk’aho itarasobanuka neza mu bahinzi bikaba na byo ngo ari imwe mu mbogamizi ziri mu buhinzi, […]Irambuye

U Rwanda mu bihugu 17 ku Isi byo kwitabwaho n’Abakerarugendo

Ikinyamakuru ‘Condé Nast Traveler’, kimwe mu bikomeye mu kwandika inkuru z’ubukerarugendo n’imibereho ku Isi cyo muri Leta Zunze ubumwe za America, cyashyize u Rwanda mu bihugu 17 byo kwitabwaho n’abakerarugendo mu mwaka wa 2017. Uru rutonde rugaragaraho ibihugu bibiri gusa byo ku mugabane wa Africa, ni u Rwanda rwa 14, na Zimbabwe ya 13 ku […]Irambuye

Kigali: Abakozi ba MAJ bashyiriweho uburyo bwo kwakira ibirego by’abaturage

*Ikoranabuhanga bwa mbere rizafasha abakozi ba MAJ kubona umwirondoro w’abaturage, *Igice cya Kabiri kirimo imiterere y’ikirego n’igihe kizamara mu rukiko. Ubu buryo bushya bw’ikoranabuhanga bwateguwe n’umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu ukorera mu bihugu by’ibiyaga bigari ukaba ufite icyicaro mu Rwanda bwitwa ‘Integrated Electronic Case Management’, n’ubundi bwitwa ‘Information Management System’, bwombi bugamije guha abaturage serivisi […]Irambuye

Imirimo y’ibanze mu kwagura imihanda ya Gatsata – Muhima na

Uyu munsi nibwo imashini za mbere zifashishwa mu gukora imihanga zatangiye imirimo yo kureba ahari insinga z’amashanyarazi, iza Internet, imiyoboro y’amazi n’ibindi biri ahazagurirwa umuhanda wa Nyabugogo uzamuka ku Muhima ukagera muri Roint Point mu mujyi wa Kigali. Ni mu mushinga wo kwagura imihanda ireshya na 54Km muri Kigali ikagira ibyerekezo bibiri. Izi mashini zahereye […]Irambuye

en_USEnglish